Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 8: KUGIRA UBUSHAKE BWO GUTANGA NO KWITANGIRA ABANDI 82Byabonetse mu gatabo, “Imibereho ya Gikristo”, N°3

    Umuntu ukunda Imana by’akarusho agakunda na mugenzi we nk’uko yikunda azakora ahora azirikana ko isi, abamarayika n’abantu bamwitegereza. Mu kwemera ko ubushake bw’Imana buba ubwe, azerekanira mu mibereho ye imbaraga ihindura y’ubuntu bwa Kristo. Mu bibaho byose mu buzima, azakoresha urugero rwa Kristo nk’umuyobozi we.UB1 69.1

    Buri mukozi wese nyakuri kandi witangira umurimo w’Imana ashaka gutanga no kwitangira abandi. Kristo aravuga ati: “Ukunda ubugingo bwe arabubura, ariko uwanga ubugingo bwe muri iyi si, azaburinda ageze ku bugingo buhoraho.” (Yohana 12:25). Kubwo gukoresha umuhati wimazeyo kandi watekerejweho mu gufasha aho ubufasha bukenewe, Umukristo nyakuri yerekana urukundo akunda Imana na bagenzi be. Ashobora gutakariza ubuzima bwe mu murimo. Nyamara igihe Yesu azaba agarutse gushyira hamwe imarigarita ze ngo azijyane iwe, uwo muntu azongera abugarurirwe.UB1 69.2

    Bavandimwe banjye, ntimugatakaze igihe kinini ndetse n’amafaranga ku gushimisha inarijye, kubwo gushaka kugaragara inyuma. Abakora ibyo usanga basiga ibintu byinshi badakoze nyamara bagombye kuba barabikoze bigahumuriza abandi, bikururutsa imitima yabo ihagaze. Twese dukeneye kwiga uburyo twarushaho gukoresha neza amahirwe dukunze kugira, kugira ngo tuzane umucyo n’ibyiringiro mu mibereho y’abandi. Dushobora dute gukoresha neza ayo mahirwe niba intekerezo zacu zirangamiye ku kwihugiraho? Umuntu wihugiraho atakaza amahirwe atabarika yo gukora icyari kuzanira abandi umugisha ndetse na we ubwe. Mu bibaho byose, umugaragu wa Kristo agomba kwibaza ati: « Nakora iki ngo mfashe abandi?” Niba ku ruhande rwe yarakoze ibishoboka byose, ingaruka z’ibyo akwiriye kuziharira Imana.UB1 69.3

    Nifuza kubaho ku buryo mu gihe kizaza nazashobora kumva ko muri ubu buzima nakoze ibyo nashoboraga gukora byose. Imana yahaye buri muntu ibyishimo bishobora gusaranganywa n’abakire n’abakene mu buryo bumwe. Ibyo ni ibyishimo biboneka mu guharanira kugira intekerezo ziboneye, gukora ibikorwa bitarangwa no kwikanyiza, ibyishimo bizanwa no kuvuga amagambo y’ihumure ndetse no gukora ibikorwa byiza. Abantu bakora umurimo nk’uwo baturukwaho n’umucyo wa Kristo maze ukarasa kugira ngo umurikire abari mu mwijima n’icuraburindi.UB1 69.4

    Imana iteshwa icyubahiro igihe tunaniwe kuvugana ukuri nyako. Ariko dukwiriye kuvuga ukuri mu rukundo, dukoresha kwiyoroshya n’umutima w’imbabazi mu ijwi ryacu.UB1 70.1

    Ibyago byo mu minsi ya nyuma biratwugarije. Abantu babereyeho gushimisha no kunezeza inarijye baba basuzuguza Imana. Ntabwo Imana ishobora kubakoresha kubera ko bayigaragaza nabi imbere y’abatazi ukuri. Mwitonde cyane kugira ngo, kubwo gutagaguza umutungo mu bupfapfa, mudakoma mu nkokora umurimo Uwiteka yashoboraga gukora mu kubwira ubutumwa bw’imbuzi isi yoramye mu byaha. Wige uburyo bwo gucunga umutungo, ugabanye ibyo utakazaho umutungo byawe ku giti cyawe bijye ku rugero rwo hasi cyane rushoboka. Hirya no hino, mu murimo w’Imana hakenewe ubufasha. Imana ishobora kubona ko wenyegeza ubwibone. Ishobora kubona ko ari ngombwa kukwaka imigisha wakoresheje mu kwimakaza ubwibone aho kuyikoresha neza.UB1 70.2

    Fasha mu gihe cyose cy’ubukene.

    Abantu bakora ahantu umurimo umaze igihe gito utangiye, akenshi bazabona yuko bakeneye cyane ibyangombwa birushijeho kuba byiza. Umurimo wabo uzaba nk’aho ubangamiwe bitewe no kubura ibi byangombwa, ariko bareke guhangayika. Nimucyo ibyo byose babyikoreze Uwiteka mu gusenga. Igihe twageragezaga gutangira umurimo ahantu hashya, akenshi twageraga aho ubushobozi bwacu bushize. Incuro nyinshi, byasaga n’aho tudashobora gukomeza ngo dutere indi ntambwe. Ariko gusenga kwacu kwakomeje kuzamuka kujya mu ijuru, buri gihe cyose tukazibukira inarijye; kandi Imana yumvise ndetse isubiza amasengesho yacu, itwoherereza ibyo twifuzaga ngo umurimo ukomeze kujya mbere.UB1 70.3

    Ibiguhangayikisha byose bishyire ku birenge by’Umucunguzi. “Musabe muzahabwa.” (Yohana 16:24). Kora, usenge kandi wizere n’umutima wawe wose. Ntugategereze ko amafaranga aba ari mu biganza byawe mbere yuko ugira icyo ari cyo cyose ukora. Genda ufite kwizera. Imana yavuze ko ibendera ry’ukuri rigomba kuzamurwa ahantu henshi. Igihe usaba Imana ngo igufashe iga kwizera. Imenyereze kwiyanga; kuko imibereho yose ya Kristo kuri iyi si yari iyo kwiyanga. Yazanywe no kutwereka icyo tugomba kuba cyo n’icyo tugomba gukora kugira ngo tubone ubugingo buhoraho.UB1 70.4

    Kora ibigushobokera byose maze utegereze wihanganye, wiringiye, kandi wishimye kuko isezerano ry’Imana ridashobora guhera. Habaho kutagera ku ntego kubera ko abantu benshi bashoboraga gukoresha umutungo wabo mu murimo w’Imana ngo ujye mbere badafite kwizera. Uko barushaho kugundira ubutunzi bwabo, ni ko bazagira kwizera guke. Ni bo bashyiraho inzitizi, bagatinza umurimo w’Imana.UB1 70.5

    Bakozi bagenzi banjye nkunda, mukoreshe ukuri, mwiringire kandi mube intwari. Nimureke igikorwa cyose gikorwe mu kwizera. Mu gihe mukoze ibyo mushoboye byose, Imana izagororera kuba indahemuka kwanyu. Nimuvome imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge n’iz’umwuka mu isoko itanga ubugingo. Kuba umugabo cyangwa umugore —wejejwe, ukiranuka, utunganye kandi wo ku rwego rwo hejuru — ibyo twasezeraniwe ko tuzabihabwa. Dukeneye kwa kwizera kuzadushoboza kwihanganira kureba Imana itabonwa. Uko muzakomeza kumuhanga amaso, muzuzura urukundo rwimbitse muzakunda abo yapfiriye, kandi muzahabwa imbaraga z’umwete uvuguruye.UB1 70.6

    Kristo ni we byiringiro byacu rukumbi. Sanga Imana mu izina ry’uwatangiye ubugingo bwe abatuye isi. Ishingikirize ku gitambo Cye gihagije. Erekana ko urukundo rwe n’ibyishimo bye biri mu mutima wawe, kandi ko kubera ibyo, ibyishimo byawe byuzuye. Rekera aho kuganira ibyo kutizera. Imbaraga zacu ziri mu Mana. Senga cyane. Isengesho ni imibereho y’ubugingo. Isengesho risenganwe kwizera ni intwaro dushobora gukoresha neza mu gutsinda igitero cyose cy’umwanzi. 83Manuscript 24, 1904UB1 71.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents