Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 7: KRISTO NI WE MUGENGA

    Abantu bo mu gihugu cy’Abanyagadara bifuje ko Kristo yava iwabo akagenda. (Matayo 8:28-34).Abanyakaperinawumu bo baramwakiriye, kandi muri bo yahakoreye ibitangaza bikomeye.UB1 66.1

    Kristo afite ubushobozi bwose mu ijuru no mu isi. Ni we Muganga Mukuru tugomba kwitabaza igihe tubabazwa n’indwara z’umubiri cyangwa iz’umwuka. Yerekanye ko afite ubutware butavuguruzwa ku miyaga, imiraba no ku bantu bari batewe n’abadayimoni. Ni we wahawe imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu. Ibinyabutware n’ibinyabushobozi byaramwumviye ndetse n’igihe yakozwaga isoni…UB1 66.2

    Kuki tutakomeza kwizera Umuganga wo mu ijuru dushikamye? Nk’uko yagenjereje umuntu wari unyunyutse ukuboko, ni nako uyu munsi agenzereza abamusanga ngo abakize. Dukeneye cyane kurushaho kugira kwizera. Mbabazwa cyane no kubona abantu bacu badafite kwizera. Dukeneye rero gusanga Kristo, twizeye ko azadukiza ubumuga bw’umubiri nubw’iby’umwuka.UB1 66.3

    Dukabije kutizera. Mbega ukuntu nifuza kuyobora abantu bacu ku kwizera Imana! Ntibakeneye kwiyumvisha yuko kugira ngo bagaragaze ko bizera ari uko bagomba gutwarwa ku rwego rukomeye. Ibyo bakwiriye gukora ni ukwizera Ijambo ry’Imana, nk’uko nabo bizerana hagati yabo mu byo bavugana. Imana yarabivuze, kandi izasohoza Ijambo ryayo. Ishingikirize ku isezerano ryayo utuje, kuko icyo ivuze iragisohoza. Vuga uti: “Yabimbwiye mu Ijambo ryayo, kandi izasohoza isezerano ryose yasezeranye. Ntubure amahwemo. Iringire. Ijambo ry’Imana ni ukuri. Kora nk’aho Data wo mu ijuru ari Umwiringirwa…UB1 66.4

    Abantu bahamagarirwa kwamamaza ukuri ahantu hashya. Aba bantu bagomba kugira umutungo wo kubunganira. Kandi bagomba kugira umutungo bakuramo ubufasha baha abakene n’abandi bafite ibibazo bazagenda bahura na bo mu murimo bakora. Ineza bagaragariza abakene igira uruhare mu mwete wabo wo kwamamaza ukuri. Ubushake bwabo mu gufasha abari mu bibazo butuma bashimwa n’abo bafashijwe, kandi bakemerwa n’Ijuru.UB1 66.5

    Aba bakozi b’inyangamugayo bakwiriye kugirirwa impuhwe n’abagize itorero. Uwiteka azumva isengesho basabirwa kandi itorero ntirikwiriye kureka kwita mu buryo bufatika ku murimo bakora.UB1 66.6

    Nta muntu n’umwe wibereyeho ubwe gusa. Mu murimo w’Imana buri muntu ashinzwe icyo agomba gukora. Ubufatanye bwa bose butera imbaraga umurimo w’umuntu ku giti cye. Uko kwizera, urukundo n’ubumwe by’itorero birushaho gukomera uruziga rw’impinduka batera ba bantu rurushaho kwaguka kandi bigatuma bagera ku ntego ndende y’umurimo wabo, bagahora bagura intsinzi y’umusaraba.UB1 66.7

    BYUKA, URABAGIRANE.

    Imana iduhamagarira kwambuka imipaka iri mu murimo w’aho dukorera hafi yacu. Ubutumwa bw’inkuru nziza bukwiriye kujyanwa mu mijyi no hanze yayo. Dukwiriye guhamagarira abantu bose kuzenguruka ibendera ry’umusaraba. Uyu murimo nukorwa nk’uko bikwiriye, nidukorana umwete mvajuru tugatuma abantu bashya bemera ukuri, abatuye isi bazabona ko hari imbaraga iherekeje ubutumwa bw’ukuri. Ubumwe bw’abizera butanga ubuhamya ku mbaraga y’ukuri ishobora gutuma abantu badahuje imyumvire batahiriza umugozi umwe, ibyo bagamije bakabigira ikintu kimwe.UB1 67.1

    Amasengesho n’amaturo y’abizera akomatanywa n’umuhati wabo wo kwitanga, maze isi, abamarayika ndetse n’abantu bakabatangarira. Abantu barongera bagahindurwa bashya. Ukuboko kwigeze guhabwa ibihembo byo mu rwego rwo hejuru kwahindutse ukuboko gufasha kw’Imana. Abizera bahuzwa n’inyungu imwe rukumbi ari yo iyi: icyifuzo cyo gushyiraho ahantu henshi (cyangwa ibigo) havugirwa ukuri, aho Imana izererezwa. Kristo abateraniriza hamwe akoresheje imirunga yera y’ubumwe n’urukundo, imirunga ifite imbaraga ntamenwa.UB1 67.2

    Ubu bumwe ni bwo Kristo yasengeye mbere y’uko acirwa urubanza, ubwo yari hafi kubambwa. Yaravuze ati: “Ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe, ngo nabo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye.”(Yohana 17: 21).UB1 67.3

    Imana irahamagarira abantu bakangutse by’igice ngo babyuke, kandi binjire mu murimo w’ukuri, basabe Imana imbaraga zo gukora umurimo. Abakozi barakenewe. Ntabwo ari ngombwa gukurikiza amabwiriza yateguwe mu buryo runaka buzwi. Akira Mwuka Muziranenge bityo umuhati wawe uzagera ku ntego. Kuba Kristo ari kumwe na we ni byo bizana imbaraga. Nimucyo kwirema ibice ndetse n’amakimbirane yose acike. Nimureke urukundo n’ubumwe biganze. Nimucyo abantu bose bagende bayobowe na Mwuka Muziranenge. Ubwoko bw’Imana nibuyiyegurira burundu, izabugarurira imbaraga bwatakaje kubwo kwirema ibice. Imana idufashe twese gusobanukirwa ko kwitandukanya ari intege nke kandi ko kwifatanya ari imbaraga. 80Letter 32, 1903UB1 67.4

    Ganira ibyo kwizera

    Ibyabaho byose, ntuzigere ucika intege. Uwiteka aradukunda, kandi azasohoza Ijambo yavuze. Gerageza ushishikarize abarwayi kwiringira Imana. Bashishikarize kugira ubutwari. Vuga ibyiringiro ndetse no mu gihe giheruka cy’umurwayi. Niba bagomba no gupfa, reka bapfe basingiza Uwiteka. Ni Uhoraho; kandi nubwo bamwe mu bamwizera b’indahemuka bapfa, imirimo yabo izabaherekeza, kandi mu gitondo cy’umuzuko ibyabo bizaba gukangukana ibyishimo.UB1 68.1

    Nimucyo twe gucika intege. Reka twe kuvuga ibyo gushidikanya, ahubwo tuvuge ibyo kwizera; kuko kwizera gutera imbaraga itagerwa. Nidukomeza kugundira iyi mbaraga, ntitwiringire imbaraga zacu za kimuntu, tuzabona agakiza k’Imana. 81Letter 32, 1903UB1 68.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents