Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UBUTUMWA BWATORANYIJWE — IGITABO CYA MBERE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 20: UKO TWIFATA MU MPAKA ZISHINGIYE KU MAHAME

    “IGITAMBO GIHORAHO » : DANIYELI 8 IGICE CYA MUNANI

    Mfite amagambo yo kubwira bene Data b’iburasirazuba, iburengerazuba, amajyaruguru n’amajyepho. Ndifuza ko inyandiko zanjye zitazakoreshwa nk’ibitekerezo ngenderwaho mu gukemura ibibazo biboneka iki gihe bigirwaho impaka nyinshi. Ndinginga abakuru b’Itorero H, I, J n’abandi bene Data batuyobora, kutifashisha inyandiko zanjye mu gushimangira ibitekerezo byabo ku bijyanye n’«igitambo gihoraho ».UB1 133.1

    Neretswe ko iki atari inyigisho y’ingenzi cyane. Nabwiwe ko bene Data bafudika basigiriza umumaro wo kubusanya mu myumvire. Sinshobora kwemera ko ikintu icyo ari cyo cyose cyo mu nyandiko zanjye gikoreshwa mu gukemura iki kibazo. Ubusobanuro bw’ukuri bw’”Igitambo gihoraho” ntabwo bukwiriye guhindurwa ikibazo.UB1 133.2

    Ndasaba ubu ko bene Data b’abagabura batazakoresha inyandiko zanjye mu mpaka zabo ku bijyanye n’ikibazo cy’ « igitambo gihoraho ”; kuko ntacyo nigeze mbwirwa kuri iyi ngingo ivugwaho, none mbona ko hadakwiriye kuba impaka. Ku byerekeranye n’iki kibazo giteje impaka, ni byiza kwicecekera.UB1 133.3

    Umwanzi w’umurimo wacu ashimishwa n’uko icyigisho gifite agaciro gakeya cyakoreshwa mu kuyobya intekerezo za bene Data kibavana ku bibazo bikomeye byakagombye kwitabwaho cyane mu ivugabutumwa ryacu. Nk’uko iki atari ikibazo gikomeye, ndinginga bene Data ko batazemerera umwanzi gutsinda ku buryo byafatwa nk’uko abyifuza.UB1 133.4

    Ibibazo by’ukuri bisuzumwa.

    Umurimo Uwiteka yaduhaye ubu ni uwo kwigisha abantu umucyo w’ukuri ku byerekeranye n’ibibazo by’ukuri bisuzuma kumvira n’agakiza — amategeko y’Imana no guhamya kwa Kristo Yesu.UB1 133.5

    Mu bitabo byacu bimwe by’ingenzi byanditswe mu myaka yashize, kandi byatumye abantu benshi bamenya ukuri, hashobora kugaragara ibibazo bidafite umumaro bisaba kwigwaho neza no gukosorwa. Reka ibintu nk’ibyo byigwe n’abantu bashyiriweho kugenzura buri gihe umurimo w’ibitabo byacu. Reka bene Data n’abagurisha ibitabo bacu, abagabura bacu be gukabiriza ibi bibazo muri ubu buryo batesha agaciro uruhare ibi bitabo bigira mu gakiza k’abantu. Niba dukwiriye gukora umurimo wo gusuzuguza umurimo w’ibitabo byacu, tuba dutiza umurindi abantu bavuye mu kwizera kandi bakajijisha intekerezo z’abantu bakimara kwakira ubutumwa. Byaba byiza hatabayeho guhindagurika kw’ibitabo byacu mu buryo butari ngombwa.UB1 133.6

    Mu masaha y’ijoro, ngenda nsubiriramo bene Data bafite inshingano z’ubuyobozi amagambo avuye mu rwandiko rwa mbere rwa Yohana [ Igice cya mbere]UB1 134.1

    Guhinduka kwa buri munsi.

    Bene Data bakwiriye kumva y’uko inarijye ikwiriye gucishwa bugufi, kandi bakagengwa na Mwuka Muziranenge. Uwiteka ahamagarira twebwe ababonye umucyo ukomeye guhinduka buri munsi. Ubu ni ubutumwa ngomba gushyira abanditsi bacu n’abayobozi b’inama zacu zose. Dukwiriye kugendera mu mucyo mu gihe dufite umucyo, kugira ngo twirinde umwijima.UB1 134.2

    Abantu bose bayobowe na Mwuka Muziranenge w’Imana bazagira ubutumwa bw’iki gihe cy’imperuka. Mu bitekerezo no mu mitima bazaharanira agakiza k’abantu, kandi bazashyira ubutumwa mvajuru bwa Kristo abo bahura nabo. Abakoresha imvugo ihwanye n’iy’abanyamahanga, ntibashobora kwinjira mu bikari byo mu ijuru. Bene Data, mwakire umucyo, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.UB1 134.3

    Satani arakorana cyane n’abongabo bamutiza umurindi. Abantu bafite umucyo, bakanga kuwugenderamo, bazahera mu rungabangabo kugeza ubwo umwijima uzahuma imitima yabo, ugahindura imyitwarire yabo. Ariko umwuka w’ubwenge n’ubwiza bw’Imana nk’uko bwahishuriwe mu ijambo ryayo, uzakomeza kumurika mu gihe bakurikiye inzira yo kumvira ukuri. Ibisabwa byose mu gukiranukira Imana bizabonekera mu kwezwa na Mwuka Muziranenge….UB1 134.4

    Hari amahirwe menshi n’imigisha ku bantu bose bazicisha bugufi ubwabo kandi bakegurira Imana imitima yabo byimazeyo. Bazahabwa umucyo mwinshi. Igihe abantu bifuza guhindurwa, bagomba gutozwa noneho kubaha Imana.UB1 134.5

    “Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” Yohana 1:16. “Ubuntu bwanjye buraguhagije, kuko aho intege nke ziri ariho imbaraga zanjye zuzura” 2 Abakorinto 12:9. Umukiza aravuga ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana na Mwuka Muziranenge, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe na mwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo 28:18-20.UB1 134.6

    Ese ubu butunzi bw’ubuntu n’imbaraga zo gukora buzakomeza kudahabwa agaciro muri twe, tutabushishikarira cyangwa ngo tubugirire inyota? Impuguro nsabwa kugeza ku bantu bacu ni imwe n’iyo natanze i Washington igihe nari yo. Uwiteka ahamagarira umuntu buri gihe kurangiza uruhare rwe. Ntawe ushobora gukora umurimo w’undi. Umucyo ukomeye wakomeje kuvira abantu, ariko ntabwo wumviswe byuzuye ngo unakirwe.UB1 135.1

    Niba bene Data ubwabo biyeguriye Imana byimazeyo, izabemera. Izabahindura intekerezo, ngo babashe kuba impumuro y’ubugingo itanga ubugingo. Mubyuke, bene Data na bashiki bacu, kugira ngo mugere ku muhamagaro wanyu w’ikirenga unyuze mu Mwami wacu Kristo Yesu. 144Manuscript 11,1910UB1 135.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents