Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 28 — HEZEKIYA

    Ivugurura ryakozwe mu gihe cy’ingoma yari iuwe neza ya Hezekiya umuhungu wa Ahazi ryari rihabanye cyane n’ingoma yo kudamarara ya Ahazi. Hezekiya yimye ingoma yiyemeje gukora uko ashoboye kose kugira ngo akize Ubuyuda akaga kari kibasiye ubwami bw’amajyaruguru. Ntaho ubutumwa bw’abahanuzi bwageze buzana gukomezwa. Ibihano byari birindiriye Ubuyuda byari guhagarikwa bitewe gusa n’uko habayeho ivugurura rikomeye.AnA 301.2

    Mu gihe cy’ingorane zariho, Hezekiya yagaragaje ko ari umuntu udapfusha ubusa amahirwe abonye. Amaze igihe gito cyane yimye ingoma yatangiye gufata ingamba no kuzishyira mu bikorwa. Yabanje kwerekeza intekerezo ze gusubizaho imirimo yo mu nzu y’Imana yari imaze igihe kirekire yarirengagijwe; kandi muri uyu murimo yasabye akomeje ko habaho gukorana kw’itsinda ry’abatambyi n’Abalewi batari barateshutse ku muhamagaro wabo wera. Kubera icyizere yari afite ko bazamushyigikira badatezuka, yavuganye nabo nta mbebya ababwira ibyerekeye icyifuzo afite guhita atangiza ivugurura kandi ryagutse. Yaravuze ati: “Ba data bacumuraga bagakora ibyangwa n’Uwiteka Imana yacu, bakayimūra bagahindukira bagakura amaso ku buturo bw’Uwiteka, bakabutera umugongo” “None ngambiriye gusezerana isezerano n’Uwiteka Imana ya Isirayeli, kugira ngo uburakari bwayo bw’inkazi butuveho.” 2Ngoma 29:6,10.AnA 302.1

    Akoresheje amagambo make kandi atoranyije neza, umwami Hezekiya yabasubiriyemo uko ibihe barimo bimeze: urusengero rwari rwarakinzwe kandi n’imirimo yose yarukorerwagamo yari yarahagaze; gusenga ibigirwamana ku mugaragaro kwakorerwaga mu nzira zo mu murwa ndetse no mu gihugu cyose; ubuhakanyi bw’imbaga y’abantu bagombye kuba barakomeje kuba indahemuka ku Mana iyo abayobozi b’Ubuyuda babaha urugero rwiza; ndetse ababwira no gusubira inyuma k’ubwami no gutakaza icyubahiro imbere y’amahanga abakikije. Ubwami bw’amajyaruguru bwari buri guhinduka icyavu mu buryo bwihuze. Abantu benshi bari bari kwicishwa inkota; abandi batabarika bari baramaze kujyanwa ari imbohe kandi bidatinze Isirayeli yari igiye kwigarurirwa rwose n’Abanyashuri maze igahinduka amatongo. Ibi byago ni nabyo kandi byari kugera ku Buyuda nabwo, keretse gusa iyo Imana ijya kugira icyo ikora gikomeye ibinyujije mu bayihagarariye yitoranyirije.AnA 302.2

    Hezekiya yararikiye abatambyi gufatanya na we mu kuzana ubugorozi bwose bukenewe. Yarabihanangirije ati: “None bana banjye, mwe gutenguha kuko Uwiteka yabatoreye kumuhagarara imbere mukamukorera, mukaba abahereza be, mukosa imibavu.” “Nimunyumve mwa Balewi mwe, mwiyeze nonaha mweze n’inzu y’Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu, mukure imyanda Ahantu hera.” 2Ngoma 29:11, 5.AnA 303.1

    Cyari igihe cyo kugira ibikorwa mu buryo bwihuse. Abatambyi bahise batangira. Kubera gushyigikirwa n’uko bazakorana n’abandi bo muri bo batari bari muri iyi nama, bahise birundurira n’umutima wose mu murimo wo gusukura no kweza urusengero. Bitewe n’imyaka myinshi yari ishize urusengero rwarahumanyijwe kandi rwarirengagijwe, uyu murimo wabayemo ingorane nyinshi; ariko abatambyi n’Abalewi bakoraga ubudacogora, kandi mu gihe gito cyane bashoboraga kugaragaza umurimo barangije. Inzugi z’ingoro y’Imana zarasanwe kanid zirakingurwa; ibikoresho byera byari byarakusanyijwe bishyirwa ahantu hamwe ; kandi byose byari biteguwe kugira ngo imirimo yo mu buturo bwera yongere ikorwe.AnA 303.2

    Mu mihango ya mbere yakozwe, abatware bo mu murwa bafatanyije n’umwami Hezekiya n’abatambyi n’Abalewi gusaba imbabazi kubw’ibyaha by’ishyanga ryose. Bashyize ibitambo bitambirwa ibyaha ku cyotero kugira ngo “bahongerere Abisirayeli bose.” “Nuko barangije gutamba, umwami n’abari kumwe na we bose barapfukama, bararamya.” Mu rugo rw’ingoro y’Imana hongeye kumvikana amajwi yo gusingiza no kuramya. Ubwo abari baje kuramya babonaga ko bari gukurwa mu bubata bw’icyaha n’ubuhakanyi, indirimbo za Dawidi na Asafu zaririmbanwe ibyishimo. “Hezekiya n’abantu bose banezererwa ibyo Imana yateguriye abantu, kuko byakozwe ikubagahu.” 2Ngoma 29:24, 29, 36.AnA 303.3

    Imana yari yarateguye imitma y’abatware bo mu Buyuda kugira ngo bajye ku ruhembe rw’imbere muri gahunda y’ivugurura rikomeye bityo umuraba w’ubuhakanyi ubashe guhagarikwa. Imana ibinyujije mu bahanuzi bayo, yari yaroherereje ubwoko bwatoranyijwe ubutumwa bwagendaga bukurikirana bwo kubinginga; kandi ubwo butumwa bwari bwarasuzuguwe kandi bwirengagizwa n’imiryango cumi yo mu bwami bwa Isirayeli bwari bwarahanwe mu maboko y’abanzi muri icyo gihe. Nyamara mu Buyuda ho hari harasigaye abasigaye batari bake, kandi bene abo ni bo abahanuzi bakomeje kujya bagezaho ubutumwa. Nimwumve uko Yesaya yabingingaga ati: “Mwa Bisirayeli mwe, nimuhindukirire uwo mwagomeye bishayishije.” Yesaya 31:6. Nimwumve uko Mikaya yavuganye ibyiringiro agira ati: “Ariko jyeweho nzahoza amaso ku Uwiteka, nzategereza Imana impe agakiza, Imana yanjye izanyumvira. Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo. Nzihanganira uburakari bw’Uwiteka kuko namugomeye, kugeza ubwo azamburana akantsindira. Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.” Mika 7:7-9.AnA 304.1

    Ubu butumwa kimwe n’ubundi nka bwo buhishura ubushake bw’Imana bwo kubabarira no kwakira abayigarukiye n’umutima wabo wose, bwagiye buzanira ibyiringiro abantu benshi bari batentebutse mu myaka y’umwijima igihe inzugi z’ingoro y’Imana zari zikinzwe. Kandi ubu noneho ubwo abayobozi bari batangiye ivugurura, imbaga y’abantu bari baremerewe n’ububata bw’icyaha bari biteguye kwitabira ivugurura.AnA 304.2

    Abinjiye mu rugo rw’ingoro y’Imana baje gusaba imbabazi no kuvugurura indahiro barahiriye kuyoboka Uwiteka, bagiye babwirwa amagambo atangaje yo gukomezwa yakurwaga mu migabane y’ubuhanuzi bwo mu Byanditswe. Amagambo y’imbuzi yabuzanyaga gusenga ibigirwamana kandi yacishijwe muri Mose akayavuga Abisirayeli bose bayumva yari yaraherekejwe n’ubuhanuzi bugaragaza ubushake Imana ifite bwo kumva no kubabarira abari kuyishakana umutima wabo wose mu gihe cy’ubuhakanyi. Mose yari yaravuze ati: “Nugira ibyago, ibyo byose bikaba bikujeho, mu minsi izaza kera uzahindukirira Uwiteka Imana yawe uyumvire, kuko Uwiteka Imana yawe ari Imana y’inyebambe, ntizakureka, ntizakurimbura pe, ntizibagirwa isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu.” Gutegeka kwa kabiri 4:30, 31.AnA 305.1

    Kandi mu isengesho ryarimo ubuhanuzi ryasenzwe igihe cyo kwegurira Imana ingoro yayo ari nayo Hezekiya n’abafasha be bongeraga gusubizaho imihango yayikorerwagamo, umwami Salomo yari yarasenze agira ati: “Kandi ubwoko bwawe bwa Isirayeli nibirukanwa n’ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bakwingingira muri iyi nzu, nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe ba Isirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza.” 1Abami 8:33, 34. Imana yari yashyize ikimenyetso kuri iri sengesho igaragaza ko iryemeye, kuko rirangiye gusengwa umuriro wari waramanutse uvuye mu ijuru ukongora igitambo cyoswa n’ibindi bitambo, kandi ikuzo ry’Uwiteka ryari ryaruzuye urusengero. Soma 2Ngoma 7:1. Kandi mu ijoro Uwiteka yari yarabnekeye Salomo amubwira ko isengesho rye ryumviswe kandi ko abazasengera aho hantu bazagirirwa imbabazi. Ibyiringiro bihebuje byatanzwe ni ibi ngo: “maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.” 2Ngoma 7:14.AnA 305.2

    Aya masezerano yasohoye mu buryo bukomeye mu gihe cy’ivugurura ryakozwe na Hezekeya.AnA 306.1

    Intangiriro nziza yabayeho igihe cyo kweza urusengero yakurikiwe na gahunda yagutse Abisirayeli n’Abayuda bagizemo uruhare. Mu muahti yagize wo gutuma imirimo yo mu rusengero ibera umugisha ufatika rubanda, Hezekiya yiyemeje kubyutsa umugenzo wabagaho kera wo guteranyiriza Abisirayeli hamwe kugira ngo bizihize Pasika. AnA 306.2

    Hari hashize imyaka myinshi Pasika itizihizwa nk’umunsi mukuru w’igihugu. Kwigabanya k’ubwami bwa Isirayeli kwabayeho nyuma yo gusoza kw’ingoma ya Salomo kwari kwaratumye kwizihiza Pasika bidashoboka. Nyamara ibihano bikomeye byageraga ku miryango cumi byakanguraga kwifuza ibintu byiza kurutaho mu mitima ya bamwe; kandi ubutumwa bukangura bw’abahanuzi bwatangaga umusaruro wabwo. Ubutumire burarikira abantu kuza muri Pasika i Yerusalemu bwajyanwe hirya no hino n’intumwa z’umwami “zinyura mu gihugu cya Efurayimu n’icya Manase, zikava ku musozi zijya ku wundi, zigera no mu cya Zebuluni.” Abanze kwihana birengagije ubwo butumire babugira ubusa, nyamara abantu bamwe bari bafite ubwuzu bwo gushaka Imana kugira ngo barusheho kumenya ubushake bwayo, “bicisha bugufi, baza i Yerusalemu.” 2Ngoma 30:10,11.AnA 306.3

    Mu gihugu cy’Ubuyuda bose igisubizo cyabo cyari rusange; kuko “ukuboko k’Uwiteka kwabahaye guhuza umutima, bumvira itegeko ry’umwami n’abatware babitegetswe n’ijambo ry’Uwiteka.” Ryari itegeko rihuje n’ubushake bw’Imana nk’uko bwahishuriwe mu bahanuzi bayo. (2Ngoma 30:12).AnA 306.4

    Icyo gihe cyo kwizihiza Pasika cyabaye kimwe mu nyungu zikomeye cyane ku mbaga yari yateranye. Inzira zo mu murwa zari zarahumanyijwe zakuwemo ingoro zo gusengeramo ibigirwamana zari zarahubatswe ku ngoma ya Ahazi. Ku munsi wari wagenwe Pasika yarizihijwe, maze abantu bamara icyumweru cyose batamba ibitambo by’uko bari amahoro kandi biga icyo Imana ishaka ko bakora. Buri munsi Abalewi bigishaga [abantu] kumenya Uwiteka neza; kandi abari barateguriye imitima yabo gushaka Imana barababariwe. Imbaga yari yaje kuramya Imana yaranezerewe cyane; “uko bukeye, bamuvugiriza ibintu bivuga cyane;” nuko bose bafatanyiriza hamwe gusingiza Imana yari yarabagarije ko ari inyabuntu n’ibambe ryinshi. 2Ngoma 30:20, 21.AnA 307.1

    Iminsi irindwi yari isanzwe iharirwa ibirori bya Pasika yashize vuba, maze abari baje kuramya Imana biyemeza indi minsi irindwi barushaho kwiga inzira y’Uwiteka. Abatambyi bigishaga bakomeje umurimo wabo wo kwigishiriza abantu mu gitabo cy’amategeko; buri munsi abantu bateraniraga mu ngoro y’Imana bazanwe no gusingiza Imana no kuyishimira; kandi ubwo iryo teraniro rinini ryegerezaga umusozo, byagaragaraga ko Imana yakoze ibitangaje mu guhindura Abayuda bari barasubiye inyuma ndetse no mu guhagarika umuraba wo gusenga ibigirwamana wari ugiye kwararika igihugu. Imiburo ikomeye y’abahanuzi ntiyari yaratanzwe ngo ibe imfabusa. “Nuko i Yerusalemu haba umunezero mwinshi, kuko uhereye ku ngoma ya Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli, ntihigeze kubaho nk’ibyo i Yerusalemu.” 2Ngoma 30:26.AnA 307.2

    Igihe cyarageze kugira ngo abari baje kuramya Imana basubire mu ngo zabo. “Maze abatambyi b’Abalewi barahaguruka basabira abantu umugisha, ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugera mu buturo bwayo bwera, ari bwo juru.” 2Ngoma 30:27. Imana yari yemeye abari bihannye ibyaha byabo n’imitima imenetse kandi bari bayigarukiye bafite intego ihamye yo gusaba imbabazi n’ubufasha.AnA 307.3

    Hari hasigaye umurimo w’ingenzi kandi abari basubiye mu miryango yabo bagombaga kuwugiramo uruhare, ndetse gukorwa k’uyu murimo kwabaye igihamya cy’uko ivugurura ryabayeho ari ivugurura nyaryo. Ibyanditswe biravuga biti: “Nuko ibyo byose bishize, Abisirayeli bose bari bari aho bajya mu midugudu y’i Buyuda bamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n’ibicaniro i Buyuda hose n’i Bubenyamini, n’i Bwefurayimu n’i Bumanase kugeza aho babirimburiye byose. Abisirayeli bose baherako basubira mu midugudu yabo, umuntu wese ajya muri gakondo y’iwabo.” 2Ngoma 31:1.AnA 308.1

    Hezekiya n’abafasha be bashyizeho amavugurura atari amwe kugira ngo iby’umwuka ndetse n’inyungu z’ubwami bw’Ubuyuda byubakwe. “Uko ni ko Hezekiya yabigenje i Buyuda hose, akora ibishimwa byo gukiranuka bidahinyurwa n’Uwiteka Imana ye. Mu byo yatangiye gukora byose kugira ngo ashake Imana ye, by’umurimo wo mu nzu y’Imana n’iby’amategeko n’ibyategetswe, yabikoranaga umwete wose akabisohoza.” “Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b’Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije kuko yomatanye n’Uwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose. Uwiteka yabanaga na we, akabashishwa byose aho yajyaga hose.” 2Ngoma 31:20, 21; 2Abami 18:5-7.AnA 308.2

    Ingoma ya Hezekiya yaranzwe n’uukurikirane rw’ibyiza byinshi bigaragara byeretse amahanga yari akikije Ubuyuda ko Imana ya Isirayeli yari kumwe n’ubwoko bwayo. Intsinzi Abanyashuri bari baragize mu myaka ibanza y’ingoma ya Hezekiya, ubwo bigaruriraga Samariya kandi bagatatanyiriza mu mahanga abari barasigaye batagira ibyiringiro bo mu miryango cumi, iyo ntsinzi yari yarateye abantu benshi gushidikanya ububasha bw’Imana y’Abaheburayo. Abanyanineve batewe ubutwari n’intsinzi bari baragiye bageraho, bari bamaze iminsi myinshi barirengagije ubutumwa bw’umuhanuzi Yona kandi bari barahindutse abanyagasuzuguro barwanya imigambi Ijuru ryari rifite. Hashize imyaka mike Samariya imaze gutsindwa, ingabo zari zarayitsinze zateye muri Palesitina ariko ubu bwo zerekeza imbaraga zazo ku midugudu yo mu Buyuda igoteshejwe inkike. Ibyo zabikoze zifite ingamba zo gutsinda; ariko ziza gusubira inyuma igihe runaka bitewe n’ibibazo byari byadutse mu bindi bice by’ubwami zari zaturutsemo. Nyuma y’imyaka myinshi, ahagana ku iherezo ry’ingoma ya Hezekiya ni ho byajyaga kugaragarizwa imbere y’amahanga yo ku isi niba koko amaherezo ibigirwamana by’abapagani bigiye kuganza.AnA 308.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents