Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 5 — KWIHANA KWA SALOMO

    Ku ngoma ya Salomo, Uwiteka yamubonekeye kabiri amuzaniye amagambo amugaragariza ko amwemeye kandi amugira inama. Ubwa mbere ni igihe yamubonekeraga mu nzozi nijoro i Gibewoni, ubwo isezerano ryo guhabwa ubwenge, ubutunzi n’icyubahiro ryaherekezwaga n’umuburo yahawe ngo akomeze kwicisha bugufi kandi kandi yumvire. Ubwa kabiri ni igihe yeguriraga Imana ingoro yayo, ubwo nanone Uwiteka yamwihanangirizaga kuba indahemuka. Imiburo Salomo yahawe yarumvikanaga, kandi ahabwa n’amasezerano atangaje. Nyamara uwagaragaraga ko haba mu miterere y’ibintu, mu mico ndetse no mu mibereho ye afite ibihagije kugira ngo yumvire amabwiriza kandi akore ibihuje n’ibyo Ijuru ryari ryiteze, yaje kwandikwaho aya magambo ngo: “Umutima we warahindutse uyoba Imana ya Isirayeli yari yaramubonekeye kabiri, ikamutegeka imwihanangirije kuko atazakurikira izindi mana; ariko ntiyumvira icyo Uwiteka yamutegetse.” 1Abami 11:9, 10. Bityo uko ubuhakanyi bwe bwarushagaho kugwira ni ko umutima we warushagaho kwinangira mu kugoma ku buryo ibye byaje gusa n’ibitagifite igaruriro.AnA 62.1

    Salomo yaretse ibyishimo yakuraga mu gusabana n’Imana maze ahindukirira gushakira ibimunyura mu binezeza umubiri. Avuga kuri ibyo yanyuzemo agira ati:AnA 63.1

    “Nikoreye imirimo ikomeye, niyubakiye amazu, nitereye inzabibu, nihingiye imirima, n’imirima y’uburabyo izitiwe, nyiteramo ibiti by’amoko yose y’imbuto ziribwa, . . . Niguriye abagaragu n’abaja babyarira abandi mu rugo rwanjye, kandi ngira ubutunzi bwinshi bw’amashyo y’inka n’imikumbi y’intama, ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Nirundaniriza ifeza n’izahabu, n’ubutunzi buherereye ku bami buvuye mu ntara zose, nishakiye abaririmbyi b’abagabo n’ab’abagore n’ibinezeza abantu, n’ibicurangwa by’uburyo bwose. Nuko ndakomera kandi ndusha abambanjirije i Yerusalemu . . . AnA 63.2

    “Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n’umunezero wose nimye umutima wanjye, kuko umutima wanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano z’imirimo yanjye yose. Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru.AnA 63.3

    Nisubiramo ngo ndebe ubwenge n’ubusazi n’ubupfapfa. Mbese uzasimbura umwami azabasha gukora iki? Keretse ibisanzwe bikorwa. Nuko mbona ko ubwenge buruta ubupfapfa nk’uko umucyo uruta umwijima. Amaso y’umunyabwenge ari mu mutwe we, na we umupfapfa agenda mu mwijima atabona, nyamara nabonye ko amaherezo ya bose ari amwe. Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibiba ku mupfapfa ni byo bizambaho. None se kumurusha Ubwenge byamariye iki?” Ni ko kwibwira mu mutima nti “Ibyo na byo ni ubusa.” . . . Ni ko kwanga ubugingo, kuko imirimo ikorerwa munsi y’ijuru yamereye nabi. Byose ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga. Maze nanga imiruho yanjye yose naruhiye munsi y’ijuru, kuko nzayisigira umuntu uzansimbura.” Umubwiriza 2:4-18.AnA 63.4

    Kubw’ibyo yanyuzamo bibabaje, Salomo yamenye ko ubuzima bushakishiriza ibyiza bihebuje mu by’isi ari ubusa. Salomo yubakiye ibicaniro ibigirwamana by’abapagani ari ukugira gusa ngo amenye uko isezerano ryo gutuza biha ubugingo ari ubusa. Ibitekerezo byijimye kandi bimuremerera byamubuzaga amahoro ku manywa na nijoro. Kuri we, nta bindi byishimo mu buzima cyangwa amahoro y’umutima yari asigaje, kandi ahazaza hari hijimishijwe no kubura ibyiringiro.AnA 64.1

    Nyamara nubwo byari bimeze bityo, Imana ntiyamuhannye. Kubwo kumwohorereza ubutumwa bwo kumucyaha ndetse no kumuhana ibihano bikomeye, Imana yashakaga ko umwami asobanukirwa ko ibyo akora ari icyaha. Imana yamukuyeho uburinzi bwayo maze yemerera abanzi kubuza amahwemo no guca integer ubwami bwa Salomo. “Bukeye Uwiteka ahagurukiriza Salomo Umwanzi ari we Hadadi w’Umwedomu, . . . Hanyuma Imana yingera guhagurukiriza Salomo undi mwanzi, ni we Rezoni . . . umutware w’umutwe w’ingabo,” waje kwanga Abisirayeli urunuka, kandi agatwara i Siriya. Na Yerobowamu, . . . umugaragu wa Salomo,” “Yerobowamu uwo yari umugabo w’amaboko w’intwari,” nawe ahagurukira kurwanya umwami Salomo. 1Abami 11:14-28.AnA 64.2

    Amaherezo Uwiteka abinyujije mu muhanuzi, yoherereje Salomo ubutumwa buteye ubwoba buvuga buti: “Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n’amategeko yanjye nagutegetse, ni ukuri nzakunyaga ubwami bwawe mbugabire umugaragu wawe. Ariko kuko ngiriye so Dawidi sinzabikora ukiriho, ahubwo nzabunyaga umwana wawe.” 1Abami 11:11,12.AnA 64.3

    Salomo akanguwe nk’uwari uri mu bitotsi n’iri teka ry’urubanza Imana yari imuciriye we n’inzu ye, yahise atangira kubona ubupfapfa bwe nk’uko buri koko. Yumvise atsinzwe mu bugingo bwe, ubwenge n’umubiri bicika intege, maze areka guhangayikira no kugirira inyota ibitenga bitobotse by’isi, ahubwo yifuza kongera kunywa ku isiko y’ubugingo. Kuri we, amaherezo igihano cy’umubabaro cyari cyarangije umurimo wacyo. Yari amaze igihe abuzwa amahoro no gutinya kurimbuka gukomeye bitewe no kutabasha guhindukira ngo ave mu bupfapfa bwe; ariko noneho ubutumwa yari atumweho abubonamo umwambi w’ibyiringiro. Ntabwo Imana yari yaramuciye burundu, ahubwo yari icyiteguye kumukura mu bubata bubi kuruta igituro, kandi ubwe ntiyari agifite imbaraga zo kwikura muri ubwo bubata.AnA 64.4

    Mu gushima kwe, Salomo yazirikanye ububasha n’ineza yuje urukundo by’Imana “Isumba abakuru ubukuru” (Umubwiriza 5:8). Mu kwihana kwe, yaratangiye yongera kureba intambwe yari yarateye ngo agere ku rwego rwo hejuru rwo kwera n’ubutungane aho yari yaravuye maze akagwa. Ntiyashoboraga kwiringira ko azakira ingaruka z’icyaha, ntiyashoboraga gukura mu ntekerezo ze uko yibukaga inzira yo kwinezeza yari ayarakurikiye, ariko yashoboraga gukora uko ashoboye n’umuhati wose akabuza abandi gukurikira ubupfapfa. Yashoboraga kwatura ubuyobe bw’inzira ze yicishije bugufi kandi agatera hejuru atanga imiburo kugira ngo abandi batazazimira buheriheri bitewe n’imbaraga zikururira mu bibi yari yarahaye urwaho.AnA 65.1

    Umuntu wihana by’ukuri ntareka kwibuka ibyaha bye by’igihe cyashize. Akimara kubona amahoro, ntabwo yumvise atakirebwa n’amakosa yakoze. Atekereza ku bantu bashowe mu cyaha n’imikorere ye, kandi akagerageza uko ashoboye kose kubagarura mu nzira nyakuri. Uko umucyo yinjiyemo urushaho kumurika ni ko nawe arushaho kugira icyifuzo cyo kugarura ibirenge by’abandi mu nzira nyakuri. Ntabwo inzira yari yarahisemo ayiha agaciro gake, ngo ibibi bye abihindure ikintu cyoroheje, ahubwo ashyira hejuru umuburo uvuga iby’akaga kariho kugira ngo abandi baburirwe.AnA 65.2

    Salomo yazirikanye ko “imitima y’abantu yuzuyemo ibibi, ndetse mu mitima yabo bakiriho harimo ibisazi.” Umubwiriza 9:3. Na none yaravuze ati: “Kuko iteka ry’umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gituma imitima y’abantu ishishikarira gukora ibibi. Nubwo umunyabyaha acumura incuro ijana ariko akaramba, nzi rwose yuko abubaha Imana bari imbere yayo ari bo bazamererwa neza. Ariko umunyabyaha we ntazamererwa neza no kuramba ntazaramba, ndetse n’iminsi ye izaba nk’igicucu gihita, kuko atubaha Imana ari imbere yayo.” Umubwiriza 8:11-13.AnA 66.1

    Kubw’umwuka wo guhishurirwa, umwami Salomo yandikiye ab’ibisekuru byajyaga gukurikiraho abamenyesha amateka y’imyaka yapfushije ubusa ndetse n’ibyigisho by’imbuzi biyirimo. Kandikubw’ibyo, nubwo imbuto yabibye zasaruwe n’abo yayoboraga mu musaruro w’ibibi, ibyo yakoze mu mibereho ye ntibyibagiranye byose. Mu mutima w’ubugwaneza no kwicisha bugufi, mu myaka yaherutse ubuzima bwe “yakomeye kwigisha abantu ubwenge, ni ukuri, yaratekereje, agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi.” “Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye y’ibyanditswe bitunganye, iby’amagambo y’ukuri.” “Amagambo y’abanyabwenge ameze nk’igihosho; n’amagambo y’abakuru b’amateraniro ameze nk’imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n’umwungeri umwe.” Umubwiriza 12:9-12.AnA 66.2

    Yaranditse ati: “Iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi” Umubwiriza 12:13, 14.AnA 66.3

    Nk’uko nawe yarushijeho kubibona ububi bw’ibyo yakoze, ibyo Salomo yaje kwandika nyuma bigaragaza ko yitaye ku buryo budasanzwe ku kuburira urubyiruko kugira ngo rwirinde kugwa mu makosa yari yaramuteye gupfusha ubusa impano zihebuje izindi Ijuru ryari ryaramuhaye. Yicujije afite agahinda n’ikimwaro, avuga ko ubwo yari amaze gukura, igihe yagombaga kubona ko Imana ari yo humure rye, gukomezwa kwe ndetse n’ubugingo bwe, yateye umugongo umucyo wo mu Ijuru n’ubwenge bw’Imana, maze gusenga Uwiteka abisimbuza gusenga ibigirwamana. Noneho amaze gusobanukirwa neza binyuze mu bintu bibi yanyuzemo mu bupfapfa bw’iyo mibereho, icyifuzo gikomeye yari afite cyari icyo kurokora abandi ntibinjire muri iyo mibereho ibabaje nawe yari yaranyuzemo.AnA 67.1

    N’intimba nyinshi, yanditse ibyerekeye amahirwe n’inshingano biri imbere y’urubyiruko mu murimo w’Imana agira ati:AnA 67.2

    “Ni ukuri umucyo uranezeza, kandi kureba izuba bishimisha amaso. Ni ukuri umuntu narama imyaka myinshi akwiriye kuyinezererwamo yose, ariko ntakibagirwe iminsi y’umwijima kuko izaba myinshi. Ibibaho byose ni ubusa. Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza. Nuko rero ikure umubabaro mu mutima wawe, kandi utandukanye umubiri wawe n’ibibi bikube kure, kuko ubuto n’ubusore ari ubusa” Umubwiriza 11:7-10.AnA 67.3

    “Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe,
    Iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera,
    Ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.”
    Izuba n’umucyo n’ukwezi n’inyenyeri bitarijimishwa,
    N’ibicu bitaragaruka imvura ihise, N’igihe abarinzi b’inzu bazahinda umushyitsi
    Kandi intwari zikunama,
    N’abasyi bakarorera kuko babaye bake,
    N’abarungurukira mu madirishya bagahuma
    Kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa,
    N’ijwi ry’ingasire rigaceceka
    Kandi umuntu akabyutswa n’ubunyoni,
    N’abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi,
    Ni ukuri bazatinya ibiri hejuru bafatirwe n’ubwoba mu nzira,
    Kandi igiti cy’umuluzi kizarabya,
    N’igihōre kizaba kiremereye kandi kwifuza kuzabura,
    Kuko umuntu aba ajya iwabo h’iteka,
    Abarira bakabungerera mu mayira,
    Akagozi k’ifeza kataracika n’urwabya rw’izahabu rutarameneka,
    N’ikibindi kitaramenekera ku isōko n’uruziga rutaravunikira ku iriba
    N’umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze,
    N’umwuka ugasubira ku Mana yawutanze.” Umubwiriza 12:1-7.
    AnA 67.4

    Ntabwo imibereho ya Salomo yuzuye imiburo ku basore gusa, ahubwo inatanga umuburo ku bakuze, ndetse no kuri ba bandi bari kumanuka umusozi w’ubuzima berekeza ku izuba rirenga. Tubona kandi tukumva ibyo guhindagurika mu gihe cy’ubusore, aho umusore aba akozwa hirya no hino hagati y’ikibi n’icyiza, ndetse n’imbaraga z’ibyifuzo bibi bigaragara ko bifite imbaraga cyane kuri bo. Ku bageze myaka y’ubukuru, ntabwo tubasangamo bene uku guhuzagurika no kutaba abiringirwa; tuba twiteze ko imico yabo iba ihamye, ndetse n’amahame [bagenderaho] akaba yarashinze imizi. Ariko ibi ntabwo ari ko biba bimeze buri gihe. Igihe mu mico ye Salomo yagombye kuba nk’igiti gishimangiye, imbere y’imbaraga y’igishuko yaraguye ava ku gushikama kwe. Igihe imbaraga ze zagombye kuba zidakurwa mu byimbo, Salomo yaje gusangwa ari umunyantege nke kurusha abandi.AnA 68.1

    Duhereye kuri izo ngero, twagombye kumenya ko ahantu honyine abato n’abakuze bafite amakiriro ari mu kuba maso no gusenga. Ntabwo umutekano uri mu kugira umwanya w’isumbwe n’amahirwe akomeye. Umuntu ashobora kumara imyaka myinshi afite imibereho nyakuri ya Gikristo, ariko aba akiriaho Satani ashobora kumugabaho ibitero. Mu rugamba yarwanaga n’icyaha cy’imbere ndetse n’ibigeragezo by’inyuma, na Salomo w’umunyabwenge n’umunyambaraga yaratsinzwe. Gutsindwa kutwigisha ko uko umuntu yaba ari umunyabwenge kose, ndetse n’uko yaba yarabaye indahemuka kose mu gukorera Imana mu gihe cyashize, ntabwo akwiriye na rimwe kwiringira ubwenge n’ubupfura bwe ngo atekane.AnA 69.1

    Mu bisekuru byose byabayeho ndetse no mu bihugu byose, urufatiro n’icyitegererezo nyakuri byo kubaka imico ntibihinduka. Itegeko ry’Imana rivuga ngo: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, . . . kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda,” ari ryo hame rikomeye ryagaragaye mu mico n’ubuzima by’Umukiza wacu, ni ryo rufatiro rukomeye kandi ni ryo muyobozi nyakuri. Luka 10:27. “Mu bihe byawe hazabaho gukomera n’agakiza gasaze n’ubwenge no kujijuka.” (Yesaya 33:6). Ubu bwenge no kujijuka bishobora gutangwa n’ijambo ry’Imana ryonyine.AnA 69.2

    Ibi biracyari ukuri nk’uko byari biri igihe amagambo yabwiraga Isirayeli kubaha Imana n’amategeko yayo yavugwaga ngo: “Mujye mubyitondera mubikurikize, bizatuma abanyamahanga bababonamo ubwenge n’ubushishozi.” Ivug. 4:6 (Gutegeka kwa Kabiri 4:6). Aha ni ho honyine hari uburinzi bw’ubutungane bw’umuntu ku giti cye, ubw’umuryango, imibereho myiza y’umuryango mugari w’abantu, cyangwa gutekana kw’igihugu. Hagati y’ibihangayikisha byose mu buzima, akaga n’ibivugwa bivuguruzanya, itegeko rimwe ririmo amahoro kandi ritunganye ni ni uukora ibyo Imana ivuze. “Amategeko y’Uwiteka atungana rwose,” “ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.” Zaburi 19:8; 15:5.AnA 69.3

    Abantu bumvira umuburo uva ku buhakanyi bwa Salomo bazirinda intambwe ya mbere y’ibyo byaha byamutsinze. Ikizarinda umuntu ubuhakanyi ni ukumvira ibyo Ijuru risaba gusa. Imana yahaye umuntu umucyo ukomeye n’imigisha myinshi; nyamara keretse gusa uyu mucyo n’iyi migisha nibyakirwa, nibitaba bityo, ntibishobora kurinda umuntu kutumvira n’ubuhakanyi. Igihe abantu Imana yahaye ikuzo ikabashyira mu myanya yo hejuru bayiteshutseho bagahindukirira ubwenge bw’umuntu, umucyo bari barahawe ubahindukira umwijima. Ubushobozi bahawe buhinduka umutego.AnA 70.1

    Kugeza igihe intambara izarangirira, hazahoraho abantu bazajya bitandukanya n’Imana. Satani azashyiraho ibihe [byiza cyangwa bibi], ku buryo nitutarindwa n’imbaraga y’Imana, mu buryo busa n’ubutagaragara ibyo bihe bizaca intege ibihindizo bikomeza ubugingo. Kuri buri ntambwe yose dutera dukeneye kubaza tuti: “Mbese iyi ni yo nzira y’Uwiteka?” Igihe cyose umuntu azaba akiriho, hazabaho gukenera kurinda imbaraga zimutera gukunda no kugira ibyo ararikira afite umugamb uhamye. Ntidusobora kuba amahoro n’umwanya na muto keretse gusa twishingikirije ku Mana, kandi ubugingo bwacu bukaba buhishwe muri Kristo. Kuba maso no gusenga ni byo birinda ubutungane.AnA 70.2

    Abantu bose binjira mu Murwa w’Imana bazanyura mu irembo rifunganye, bakoresha umuhati baniha; kuko “muri rwo hatazinjiramo ikintu gihumanya.” Ibyahishuwe 21:27. Nyamara nta muntu wacumuye ukeneye gucika integer ngo yihebe. Abantu bageze mu zabukuru bigeze guhabwa ikuzo n’Imana, bashobora kuba baranduje ubugingo bwabo bazibukira ubutungane bakabutamba ku gicaniro cy’irari. Ariko nibihana, bakazibukira icyaha maze bakagarukira Imana, haracyari ibyiringiro kuri bo. Uvuga ati: “Ujye ukiranuka ugeze ku gupfa: nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo,” ni na we urarika ati: “umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira; agarukire Uwiteka, na we aramugirira ibambe; kuko izamubabarira rwose pe.” Ibyahishuwe 2:10; Yesaya 55:7. Imana yanga icyaha, ariko igakunda umunyabyaha. “Nzakiza gusubira inyuma kwabo, nzabakunda urukundo rutagabanije . . . ” Hoseya 14:4.AnA 70.3

    Kwihana kwa Salomo kwari kuvuye ku mutima; ariko icyasha cyari cashyizweho n’urugero rwe rwo gukora ikibi nticyashoboraga guhanagurwa. Mu gihe cy’ubuhakanyi bwe, mu bwami bwe harimo abantu bakomeje kuba indahemuka mwanya bashyizwemo, bakomera ku butungane bwabo no kuba indahemuka. Ariko abenshi bateshuwe inzira bityo imbaraga z’umubi zatangijwe no kwinjiza gusenga ibigirwamana n’imigenzo y’ab’isi ntizashoboraga guhagarikwa mu buryo bworoshye n’uwo mwami wihannye.AnA 71.1

    Ububasha bwe bwo kwerekeza abantu ku cyiza bwari bwaracogoye cyane. Abantu benshi bashidikanyije kwiringira rwose ubuyobozi bwe. Nubwo umwami Salomo yihannye icyaha cye kandi kubw’inyungu z’abo mu bisekuru byajyaga kuzakurikiraho akandika iby’ubupfapfa yagiyemo n’uko yihannye, ntiyashoboraga kwizera rwose ko azakuraho isura mbi y’ibikorwa bye bibi. Kubera gutwarwa n’ubuhakanyi bwe, abantu benshi bakomeje gukora ibibi gusa. Kandi mu kugwa kwa benshi mu bayobozi bamukurikiye ushobora gusangamo umusemburo ubabaje w’ubusambanyi yakoresheje imbaraga Imana yari yaramuhaye.AnA 71.2

    Afite intimba nyinshi kubwo gutekereza ku bibi yakoze, byabaye ngombwa ko avuga ati: “Ubwenge buruta intwaro z’intambara; ariko umunyabyaha umwe arimbura ibyiza byinshi.” “Hariho ikibi nabonye munsi y’ijuru, ni cyo gicumuro gikorwa n’umutegetsi: abapfapfa bashyirwa imbere.”AnA 71.3

    “Isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n’abosa anuka nabi; ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n’icyubahiro.” Umubwiriza 9:18; 10:5, 6,1.AnA 72.1

    Mu byigisho byinshi bitangwa n’imibereho ya Salomo, nta na kimwe gishimangirwa cyane kuruta imbaraga zihindurira ku cyiza cyangwa ku kibi. Uko aho twaba tugera haba ari hato kose, uko byamera kose hari impinduka duteza zihesha umugisha cyangwa umuvumo birenze uko twabimenya cyangwa uko twabitegeka. Iyo mbaraga iteza impinduka ishobora kuba iremerejwe n’umwijima wo kutanyurwa no kwikanyiza, cyangwa se ikaba ifite ubumara bwica buva ku cyaha umuntu yiziritseho; cyangwa se ishobora kuba yuzujwe imbaraga yo kwizera itanga ubugingo, ubutwari n’ibyiringiro, ndetse n’umubavu uhumura neza w’urukundo. Nyamara byanze bikunze iyo mbaraga ifite ubushobozi bwo kuzana icyiza cyangwa ikibi.AnA 72.2

    Kuba impinduka duteza yaba impumuro y’urupfu izana urupfu, ni igitekerezo giteye ubwoba, nyamara ibi birashoboka. Ni nde wabara igihombo cyo kuyobywa k’umuntu umwe, maze akabura ibyishimo by’iteka ryose! Nyamara igikorwa kimwe gihubukiyeho, ijambo rimwe ritatekerejweho, ku ruhande rwacu bishobora guteza impinduka yimbitse ku buzima bw’undi muntu kugeza ubwo bizarimbuza ubugingo bwe. Agatotsi kamwe mu mico y’umuntu gashobora guteshura abantu benshi kuri Kristo.AnA 72.3

    Uko imbuto yabibwe year umusaruro, maze uyu musaruro nawe ukongera ukabibwa, ni ko noneho umusaruro uushaho kwiyongera. Iri tegeko ni ukuri mu mibanire yacu n’abandi. Igikorwa cyose n’ijambo ryose ni imbuto ibibwe iba izera. Igikorwa cyose cy’ubugwaneza buvuye ku kuzirikana, igikorwa cyose cyo kumvira, kwiyanga kizongera kigaragarire mu bandi, kandi bizanyura muri abo bantu maze cyongere nanone kigaragarire no mu bandi. Kubw’ibyo rero, igikorwa cyose cy’ishyari, igomwa cyangwa amacakubiri ni akabuto kazakura kagashinga umuzi wo gusharira aho abantu benshi bazahumana. Abaheburayo 12:15. Mbega uburyo abo bantu hari abandi bantu benshi cyane bazaroga! Uko ni ko kubiba imbuto y’icyiza n’ikibi bigenda muri iki gihe no mu bihe bihoraho.AnA 72.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents