Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 13 — “URAKORA IKI AHO?” 6Iki gice gishingiye mu 1Abami 19:9-18

    Nubwo Eliya yari aho yari yihereye ku musozi Horebu nta muntu umubona, Imana yo yari ihazi; kandi uwo muhanuzi wari unaniwe ndetse acitse intege ntiyaretswe ngo ngo we ubwe wenyine ahangane n’imbaraga z’umwijima zari zimwibasiye. Imana yavuganiye na Eliya mu muryango w’ubuvumo yari yihishemo ikoresheje umumarayika wayo ukomeye woherejwe ngo amwunganire mu byo yari akaneye kandi amusobanurire umugambi Imana ifitiye Isirayeli.AnA 150.1

    Ntabwo Eliya yajyaga kurangiza umurimo yagombaga gukorera abari barayobejwe bagasenga Bali atariga kwiringira Imana atizigamye. Intsinzi ikomeye yari yabereye mu mpinga y’umusozi Karumeli yari yarakinguriye amarembo izindi ntsinzi zikomeye; nyamara Eliya yari yateye umugongo amahirwe atangaje yari amaze kumushyirwa imbere abitewe n’ibikangisho bya Yezebeli. Eliya umuntu w’Imana yagombaga kubashishwa gusobanukirwa intege nke ze kubw’aho yari ari ugereranyije n’umwanya wo hejuru kandi ukomeye Uwiteka yashakaga ko abamo.AnA 150.2

    Imana yasanze umugaragu wayo wari uri mu kigeragezo maze iramubaza iti: “Eliya we, urakora iki aho?” Nakohereje ku kagezi ka Kereti maze nyuma yaho nkohereza ku mupfakazi w’i Sarefati. Naragutumye ngo ngo ugende usubire muri Isirayeli maze uhagarare imbere y’abatambyi b’ibigirwamana ku musozi Karumeli, kandi nagukenyeje imbaraga kugira ngo uyobore igare ry’umwami Ahabu umugeze ku marembo y’i Yezereli. Ariko se ni nde wakohereje muri uru rugendo rwa huti huti rwakunyujije mu butayu? Aha uri wahatumwe na nde kuhakora iki?AnA 151.1

    Kubera umubabaro wari mu mutima we, Eliya avugana agahinda ibimubabaje agira ati: “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.”AnA 151.2

    Nuko marayika ahamagara uwo muhanuzi ngo ave muri ubwo buvumo, maze amutegeka guhagarara imbere y’Uwiteka ku musozi, agatega amatwi ngo yumve icyo Uwiteka amubwira. “Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagurira ibitare imbere y’Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy’isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi. Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y’umuriro haza ijwi ryoroheje ry’ituza. Eliya amaze kuryumva yitwikira umwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w’ubuvumo.”AnA 151.3

    Ntabwo Imana yahisemo kwihihurira umugaragu wayo binyuze mu kugaragaza imbaraga zayo mu buryo bukomeye, ahubwo yamwihishuriye mu ijwi ryoroheje ry’ituza. Imana yashakaga kwigisha Eliya ko umurimo utuma habaho kwiyerekana gukomeye atari wo iteka ugera ku ntego yawo cyane mu gusohoza umugambi wayo. Igihe Eliya yari ategereje ko Uwiteka amwihishurira, hahushye umuyaga mwinshi wa serwakira, habaho igishyitsi cy’isi, imirabyo irarabya ndetse hakurikiraho n’umuriro ukongora; ariko Imana ntiyari muri ibyo byose. Ibyo birangiye haje ijwi ryoroheje ry’ituza, maze umuhanuzi yitwikira umwitero we mu maso imbere y’Uwiteka. Uburakari Eliya yari afite bwarahoshe, umutima we uracururuka kandi uratuza. Noneho amenya ko kwiringira Imana mu ituza no kuyishingikirizaho atajegajega ari byo biramuhesha ubufasha akeneye muri icyo gihe.AnA 151.4

    Ntabwo iteka kwigisha ukuri kw’Imana mu buryo bwuzuye ubwenge buhanitse ari byo byemeza umutima kandi bikawutera guhinduka. Ntabwo imitima y’abantu ikorwaho kubera ubutyoza cyangwa ubuhanga mu mitekerereze [y’uwigisha], ahubwo imitima ikorwaho kubw’imbaraga zituje za Mwuka Wera ukora bucece ariko ntagwabire mu guhindura no gukuza imico. Ijwi rituje kandi ryoroheje rya Mwuka w’Imana ni ryo rifite ububasha bwo guhindura umutima.AnA 152.1

    Rya jwi ryabajije Eliya riti: “Eliya we, urakora iki aho?” Maze Eliya yongera gusubiza ati: “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.”AnA 152.2

    Uwiteka yasubije Eliya ko inkozi z’ibibi muri Isirayeli zitazabura guhanwa. Hari abantu bagombaga gutoranywa by’umwihariko kugira ngo basohoze umugambi w’Imana mu guhana ishyanga ryasengaga ibigirwamana. Hari umurimo ukomeye wagombaga gukorwa kugira ngo abantu bose bahabwe amahirwe yo guhitamo kujya mu ruhande rw’Imana nyakuri. Eliya ubwe yagombaga gusubira muri Isirayeli maze agafatanya n’abandi umutwaro wo kuzana ubugorozi cyangwa ivugurura.AnA 152.3

    Uwiteka ategeka Eliya ati: “Genda usubize inzira yose y’ubutayu ujye i Damasiko, nugerayo uzimikishe Hazayeli amavuta abe umwami w’i Siriya na Yehu mwene Nimushi na we uzamwimikishe amavuta abe umwami w’Abisirayeli, kandi na Elisa mwene Shafati wo muri Abeli Mehola, uzamusukeho amavuta abe umuhanuzi mu cyimbo cyawe. Nuko uzaba yarokotse inkota ya Hazayeli, Yehu azamwica, uzarokoka iya Yehu, Elisa azamwica.”AnA 153.1

    Eliya yari yaratekereje ko ari we wenyine usenga Imana nyakuri muri Isirayeli. Nyamara usoma imitima y’abantu bose yahishuriye uwo muhanuzi ko hari abandi benshi bakomeje kunamba ku Uwiteka mu myaka myinshi y’ubuhakanyi. Imana yaravuze iti: “Ariko rero . . . nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Bali, ntibamusome.”AnA 153.2

    Hari ibyigisho byinshi twakura muri ibyo Eliya yanyuzemo muri iyo minsi ye yo gucika intege n’igisa no gutsindwa. Ni ibyigisho by’ingirakamaro cyane ku bagaragu b’Imana muri iki gihe muri rusange kirangwa no kuteshuka inzira itunganye. Ubuhakanyi buganje muri iki gihe busa n’ubwari bwarabaye gikwira muri Isirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Eliya. Abantu batabarika muri iki gihe bakurikiye Bali binyuze mu guha umuntu ikuzo akarutishwa Imana, mu gusingiza abayobozi bakunzwe, mu kuramya mamoni (amafaranga, ubutunzi), ndetse no mu kurutisha inyigisho z’ubuhanga (siyansi) ukuri ko mu byahishuwe. Gushidikanya no kutizera birateza impinduka mbi cyane mu ntekerezo n’imitima by’abantu, kandi abantu benshi basimbuza amateka yera y’Imana inyigisho z’abantu. Byigishwa ku mugaragaro ko twageze mu gihe imitekerereze y’umuntu ikwiriye kurutishwa inyigisho z’Ijambo ry’Imana. Amategeko y’Imana, ari na yo rugero rw’ubutungane Imana yashyizeho, abantu bavuga ko ntacyo amaze. Umwanzi w’ukuri kose akorana ububasha bushukana kugira ngo atere abagabo n’abagore gufata ibyo abantu bihimbiye bakabishyira aho Imana yagombye kuba, kandi bakibagirwa ibyerejwe guhesha umuntu umunezero n’agakiza.AnA 153.3

    Nyamara ubu buhakanyi bwabaye gikwira nk’uko bigaragara, ntabwo bwafashe umuntu wese. Ntabwo abantu bose ku isi badakurikiza amategeko kandi ngo babe abanyabyaha; ntabwo abantu bose bagiye mu ruhande rw’umwanzi. Imana ifite abantu ibihumbi byinshi batigeze bapfukamira Bali, abantu benshi bifuza cyane gusobanukirwa ibya Kristo n’amategeko mu buryo bwuzuye, abantu buzuye ibyiringiro by’uko Yesu agiye kugaruka bidatinze agashyira iherezo ku ngoma y’icyaha n’urupfu. Kandi hari abantu benshi bagiye baramya Bali nyamara batabizi, ariko Umwuka w’Imana akaba akibinginga.AnA 154.1

    Bene abo bakeneye gufashwa mu buryo bwihariye n’abamenye Imana n’imbaraga y’ijambo ryayo. Mu gihe nk’iki, umwana w’Imana wese akwiriye gushishikarira kugira uruhare mu gufasha abandi. Igihe abasobanukiwe ukuri kwa Bibiliya bagerageza gushakisha abagabo n’abagore bifuza cyane kubona umucyo, abamarayika b’Imana bazajyana na bo. Kandi aho abamarayika bagiye, nta muntu n’umwe ukwiriye gutinya gutera intambwe ajya mbere. Umwete wuzuye ubudahemuka w’abakozi bejejwe uzatanga umusaruro w’uko abantu benshi bazahindukizwa bakava mu gusenga ibigirwamana maze bakaramya Imana ihoraho. Abantu benshi bazareka guha icyubahiro ibyashyizweho n’umuntu, kandi bazajya mu ruhande rw’Imana n’amategeko yayo bashiritse ubwoba.AnA 154.2

    Ibintu byinshi bishingiye ku murimo udacogora w’abumvira Imana bakayibera indahemuka, kandi kubw’iyi mpamvu Satani akora uko ashoboye kose kugira ngo agwabize umugambi w’Imana ugomba gusohorezwa mu bayumvira. Satana atera abantu bamwe kutita ku nshingano ikomeye kandi yera bahawe maze bakanyurwa n’ibinezeza byo muri ubu buzima. Abatera kwicara bakadamarara, cyangwa se kubwo gushaka inyungu z’iby’isi ziruseho akabatera kwimuka aho bagombye kuba imbaraga ihindurira abandi gukunda icyiza. Abandi mu gucika intege kwabo abatera guhunga inshingano bafite bitewe no kurwanywa cyangwa gutotezwa. Nyamara abo bose Ijuru ribarebana impuhwe nyinshi. Umwana w’Imana wese wacecekeshejwe n’umwanzi w’ubugingo abazwa iki kibazo ngo: “Urakora iki aho?” Nagutumye kujya mu isi yose kubwiriza ubutumwa bwiza, no gutegurira abantu umunsi w’Imana. Kuki uri aha? Ni nde wakohereje?AnA 154.3

    Ibyishimo byari imbere ya Kristo, ari na byo byamukomeje mu gitambo yatanze n’imibabaro yanyuzemo, byari ibyishimo byo kubona abanyabyaha bakizwa. Ibi kandi ni byo bikwiriye kuba ibyishimo by’umuyoboke we wese, bikaba imbaraga imusunika mu migambi ye. Abantu bumva icyo gucungurwa gusobanuye kuri bo ndetse no kuri bagenzi babo, n’iyo haba ku rwego ruto, bazagira urwego runaka basobanukirwaho ubukene bukomeye bw’ikiremwa muntu. Nibabona ubuhanya mu mico mbonera no mu by’umwuka bw’abantu ibihumbi byinshi batwikiriwe n’akaga gateye ubwoba, imitima yabo izuzura impuhwe kuko imibabaro yabo yo ku mubiri izahinduka ubusa nibayigereranya n’ako kaga abandi barimo.AnA 155.1

    Imiryango ndetse n’abantu ku giti cyabo barabazwa iki kibazo ngo: “Murakora iki aho?” Mu matorero menshi hari imiryango myinshi isobanukiwe neza ukuri kw’ijambo ry’Imana. Abagize iyo miryango bari bakwiriye kwagura urubuga rw’aho impinduka bateza zigera bakoresheje kujya aho umurimo bashoboye gukora ukenewe. Imana ihamagarira imiryango y’Abakristo kujya mu turere two ku isi twijimye maze igakorana ubwenge no kwihangana yita ku babohewe mu mwijima mu by’umwuka. Kwitabira iri rarika bisaba kwitanga. Mu gihe abantu benshi bategereje ko inzitizi zose zikurwaho, abantu bari gupfa badafite ibyiringiro ndetse badafite n’Imana. Kubwo gushaka inyungu z’iby’isi no kubwo gushaka kunguka ubwenge mu by’ubuhanga, abantu bafite ubushake bwo kwigerezaho bakajya mu turere turangwamo akaga gakomeye ndetse n’ubwo kwihanganira imiruho no kwigomwa. Mbese abafite ubushake bwo gukora bene ibyo kubwo kubwira abandi iby’Umukiza bari hehe?AnA 155.2

    Niba mu bihe by’ibigeragezo ubwo abantu bafite imbaraga mu by’umwuka basumbirijwe birenze urugero maze bagacika intege bityo bagata ibyiringiro, iyo inshuro nyinshi nta kintu na kimwe babona cyakwifuzwa mu buzima kugira ngo ab ari cyo bahitamo, muri ibi nta kintu kidasanzwe cyangwa se ikintu gishya kiba kirimo. Nimutyo abo bose bibuke ko umwe mu bahanuzi bakomeye cyane yahunze kugira ngo akize amagara ye bitewe n’ umugore wari ufite uburakari bukaze. Iyo mpunzi yari inaniwe, yaciwe intege n’urugedo yari yakoze kandi umutima we ushengurwa no kutabona ibintu bigenda uko yari abyiteze, yasabye ko ibyiza ari uko yakwipfira. Nyamara igihe yari yatakaje ibyiringiro kandi umurimo yakoraga mu buzima bwe usa n’aho ugiye gutsindwa, ni ho yize kimwe mu byigisho bikomeye cyane mu buzima bwe. Mu isaha yo kugaragara ho intege kwe gukomeye cyane yamenye ko kwiringira Imana mu bihe bikomeye cyane bikenewe kandi ko bishoboka.AnA 156.1

    Abantu bagera mu kigeragezo cyo gutakaza icyizere n’ibyiringiro mu gihe bakoreshaga imbaraga z’ubugingo bwabo mu murimo wo kwitanga, bashobora gukura ibibatera ubutwari mu byabaye kuri Eliya. Kwitabwaho n’Imana, urukundo rwayo n’ububasha bwayo bigaragarizwa by’umwihariko abagaragu bayo bagira umuhati nyamara umuhati wabo ugafatwa nabi ndetse ntiwishimirwe; inama batanga no gucyaha kwabo birasuzugurwa, kandi imbaraga bakoresha kugira ngo habeho ivugururwa baziturwa urwango no kurwanywa.AnA 156.2

    Igihe cyo gucika intege gukomeye ni ho Satani yibasira umuntu akoresheje ibigeragezo bikomeye cyane. Uko ni ko yari yiringiye gutsinda Umwana w’Imana kuko kubwo gukoresha ubu buryo Satani yari yarabashije gutsinda abantu incuro nyinshi. Igihe imbaraga z’ubushake zagiye zicogozwa kandi kwizera kukabura, ni ho abantu bamaze igihe kirekire barwanirira ukuri bashize ubwoba bagiye batsindwa n’ikigeragezo. Mose waremerejwe n’imyaka mirongo ine yo kuzerera no kutizera [kw’Abisirayeli], yagize akanya gato ko guteshuka ku Mana Nyirububasha butarondoreka. Yatsindiwe ku mbibi z’Igihugu cy’Isezerano. Ni nak byagendekeye Eliya. Uwari warakomeje kwiringira Uwiteka mu gihe cy’imyaka y’izuba ryinshi n’amapfa, uwari yarahagaze imbere ya Ahabu nta mususu, uwari warahagaze imbere y’ishyanga ry’Abisirayeli ari we muhamya wenyine w’Imana nyakuri muri wa munsi wo kugeragezwa wabereye ku musozi Karumeli, ni we mu gihe cyo kuremererwa wemereye ubwoba bwo gutinya urupfu kwiganzura kwizera Imana kwe.AnA 157.1

    Uko ni nako biri muri iki gihe. Igihe tugoswe no gushidikanya, tubujijwe amahwemo n’ibitubaho, cyangwa tuzahajwe n’ubukene cyangwa guhagarika umutima, Satani ashaka uko ahungabanya ibyiringiro dufite ku Uwiteka. Icyo gihe ni ho ashyira amakosa yacu imbere yacu kandi akatugerageresha kutiringira Imana, no gushidikanya urukundo rwayo. Satani aba yiringiye guca intege umuntu no kudutesha komatana n’Imana.AnA 157.2

    Abantu bahagaze ku ruhembe rw’imbere mu ntambara, kandi bakaba basunikirwa na Mwuka Wera gukora umurimo wihariye, igihe ibibibasiye bikuweho akenshi bazumva hari icyo bakora. Gucika intege gushobora guhungabanya ukwizera kw’intwari ihebuje izindi kandi kugacogoza ubushake bushimikiriye. Nyamara Imana irabisobanukiwe neza kandi iracyari inyambabazi ndetse yuje urukundo. Imana isoma impamvu n’imigambi byo mu mutima. Icyigisho abayobozi mu murimo w’Imana bakeneye kwiga ni ugutegereza bihanganye no kwiringira Imana igihe ibintu byose bisa n’ibyijimye. Ntabwo ijuru rizabatererana mu munsi w’amakuba yabo. Nta kintu na kimwe kigaragara ko ari impezamajyo nyamara kandi kidashobora gutsindwa nk’umuntu wumva ntacyo ari cyo ahubwo akishingikiriza ku Mana rwose.AnA 157.3

    Icyigisho cy’ibyabaye kuri Eliya cyerekeye kongera kwiga uburyo bwo kwiringira Imana mu gihe cy’ikigeragezo ntikigenewe abantu bari mu myanya y’inshingano zikomeye gusa. Uwari imbaraga za Eliya afite ubushobozi bwo kuzahura umwana We wese uri mu kaga uko yaba ari umunyantege nke kose. Yiteze ko buri wese amubera indahemuka, kandi aha buri wese imbaraga akurikije ubukene bwe. Mu mbaraga za muntu ku giti cye, ni umunyantege nke; ariko mu bubasha bw’Imana ashobora kugira imbaraga zo gutsinda ikibi kandi agafasha n’abandi gutsinda. Satani ntashobora na rimwe gutsinda umuntu ugira Imana umurinzi we. “Hariho uzambwira ati: ‘Mu Uwiteka honyine ni ho hari gukiranuka n’imbaraga.’” Yesaya 45:24.AnA 158.1

    Bavandimwe Bakristo, Satani azi intege nke zanyu; bityo rero nimwomatane na Yesu. Kubwo gushikama mu rukundo rw’Imana, mubasha gutsinda ikigeragezo cyose. Gukiranuka kwa Kristo konyine ni ko gushobora kubaha imbaraga zo guhagarika umuraba w’ibibi ugenda wararika isi. Mushyire ukwizera mu byo muhura na byo. Ukwizera koroshya umutwaro wose kandi kukaruhura umuruho. Ibyo mubona ubu by’amayobera mushobora kubikemura kubwo gukomeza kwiringira Imana. Kubwo kwizera mugendere mu nzira Imana iberetse. Ibigeragezo bizaza ariko mukomeze mujye mbere. Ibi bizakomeza ukwizera kwanyu kandi bibatunganyirize gukora umurimo. Ibyabayeho mu mateka yera biranditswe, nyamara atari ukugira ngo tubashe kubisoma no kubitangarira gusa, ahubwo byandikiwe kugira ngo ukwizera kwakoreraga mu bantu b’Imana ba kera kubashe no gukorera muri twe. Igihe cyose hariho imitima y’abantu bafite ukwizera bagomba kuba imiyoboro yo kugaragarizamo ububasha bwayo, ntabwo muri iki gihe Imana izakora mu buryo buciye munsi y’uko yakoraga.AnA 158.2

    Nk’uko byabwiwe Petero, natwe turabwirwa ngo: “Dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka; ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora.” (Luka 22:31, 32). Ntabwo Kristo azigera atererana abo yapfiriye. Dushobora kumuvaho maze tukibasirwa n’ikigeragezo ariko Kristo ntashobora na mba gutera umugongo uwo yishyuriye inshungu atanze ubugingo bwe bwite. Iyaba amaso yacu mu by’umwuka yahumukaga, twabona abantu batsikamiwe no gukandamizwa kandi baremerewe n’intimba, batsikamiwe nk’imodoka ipakiye imitwaro iremereye cyane kandi bagiye gupfira mu gucika intege no kutagira ibyiringiro. Twabona abamarayika baguruka bihuta cyane bajya gufasha abo bantu bageragezwa, basubiza inyuma ingabo z’umubi zibagose kandi bagashyira ibirenge byabo ku rufatiro rw’ukuri. Urugamba ruhinanye hagati y’izo ngabo z’impande ebyiri zihanganye ni urugamba rufatika nk’ururwanwa n’ingabo zo kuri iyi si, kandi amaherezo [y’abantu] y’iteka ryose ashingiye kuri icyo kibazo cy’intambara mu by’umwuka.AnA 159.1

    Mu iyerekwa umuhanuzi Ezekiyeli yagize yabonye amaboko yari munsi y’amababa y’umukerubi. Ibi byabereyeho kwigisha abagaragu b’Imana ko ububasha bw’Imana ari bwo butanga gutsinda. Abantu Imana ikoresha nk’intumwa zayo ntibakwiriye kwibwira ko umurimo wayo ari bo ushingiyeho. Ibiremwa bifite iherezo ntibyahariwe kwikorera uyu mutwaro w’iyi nshingano. Udasinzira, wa wundi ukora ubudasiba kugira ngo asohoze imigambi ye, ni we uzateza imbere umurimo we. Azagwabiza imigambi y’ababi kandi azasobanya inama z’abagambanira ubwoko bwe. Umwami Uwiteka nyiringabo wicaye hagati y’abakerubi kandi akaba hagati y’amakimbirane n’imyivumbagatanyo by’amahanga, ni we urinze abana be. Igihe ibihome by’abami bizasenyerwa, igihe imyambi y’umujinya izahuranya imitima y’abanzi be, ni ho ubwoko bwe buzaba amahoro buri mu maboko Ye.AnA 159.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents