Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IRIBURIRO

    Igitabo kivuga ” Igitekerezo cy’Abahanuzi n’Abami” ni cyo gitabo cya kabiri mu bitabo bitanu by’ingenzi bisobanura amateka yera. Nyamara ni cyo cyanditswe bwa nyuma muri ibyo, kandi ni nacyo cyaherutse ibindi mu bitabo byinshi byanditswe na Ellen G. White wari ufite impano yo kwandika. Mu gihe cy’imyaka 70 yamaze yigisha kandi yandikira muri Amerika n’ahandi, Ellen G. White yagiye amenyesha abantu ubusobanuro bwagutse bw’ibyagiye biba mu mateka, agahishura ko mu biba mu bantu hagomba kugaragaramo imbaraga zitagaragara zo gukiranuka n’iz’ikibi ari zo: ukuboko kw’Imana n’ibikorwa by’umwanzi gica.AnA 5.1

    Uyu mwanditsi wari usobanukiwe byimbitse n’imirimo y’ubuntu [bw’Imana], akingura umwenda ukingirije maze agahishura imyumvire ku byerekeye amateka, ayo ibyabaye mu gihe cyashize bishingiraho ubusobanuro buhoraho. Ellen G. White asobanura iyo myumvire muri ubu buryo:AnA 5.2

    “Ntabwo imbaraga z’amahanga n’iz’abantu ku giti cyabo ziboneka mu mahirwe n’ibibunganira/ibibafasha (facilities) bisa n’ibibatera kuba abantu badatsindwa; nta nubwo ziboneka mu gukomera kwabo birata. Ikintu cyonyine gishobora kubagira abakomeye ni imbaraga n’umugambi by’Imana. Uko bitwara ku mugambi w’Imana bituma ubwabo bifatira umwanzuro ku iherezo ryabo.AnA 5.3

    “Amateka ya muntu asobanura ibyo yagezeho, intsinzi yagezeho mu ntambara, intsinzi ye mu kuzamuka mu ntera agana ku gukomera kw’isi. Amateka y’Imana asobanura umuntu nk’uko ijuru rimubona.”AnA 5.4

    Iki gitabo cy’Abahanuzi n’Abami, gitangira kivuga inkuru y’ingoma y’agahebuzo ya Salomo ategeka Isiraheli. Yari ingoma ishyize hamwe, ifite ingoro ya Yehova, kandi iyi ngoro ni yo yari ihuriro ryo kuramya nyakuri. Muri iki gitabo harimo impinduka zitari zitezwe zabaye ku bwoko bwari bwaratoneshejwe bugatoranywa, kandi bwari hagati yo kubaha Imana no gukorera ibigirwamana by’amahanga yari abazengurutse. Binyuze mu gihe gikomeye cy’amateka y’iyi si, muri iki gitabo kandi hagaragaramo cyane ibihamya bikomeye byerekana intambara iri hagati ya Kristo na Satani yibasiye imitima y’abantu no kumvira kwabo. Iki gitabo kandi cyuzuyemo ibyigisho biteye amatsiko bivuga ku bantu batandukanye barimo: umunyabwenge Salomo wari ufite ubwenge ariko ntibumubuze gucumura; umwami Yerobowamu wari umugabo wishakira inyungu ze bwite ndetse n’ingaruka mbi zakurikiye ingoma ye; Eliya wari umunyambaraga kandi wari ushiritse ubwoba; Elisa umuhanuzi w’amahoro no gukira; Ahazi wari uteye ubwoba kandi akaba inkozi y’ibibi; Hezekiya wumviraga Imana kandi akagira umutima mwiza; Daniyeli, ukundwa n’Imana; Yeremiya, umuhanuzi w’umubabaro; Hagayi, Zekariya, na Malaki bahanuye ibyo gukomorerwa (restoration). Hejuru y’abo bose hari Umwami wagombaga kuza mu ikuzo, uwo ni Ntama w’Imana, Umwana w’Imana w’ikinege, uwo ibitambo byose byashushanywaga byaje kuzuriramo.AnA 5.5

    Igitabo ” Abakurambere n’Abahanuzi,” ari cyo gitabo cya mbere muri ibi, kivuga amateka y’isi uhereye mu irema ukageza ku iherezo ry’ingoma ya Dawidi. Igitabo cya gatatu ari cyo “Uwifuzwa Ibihe Byose” kivuga iby’ubuzima n’umurimo bya Kristo. Iki gitabo usoma ubu “Abahanuzi n’Abami” kiri hagati y’ibi bibiri. Igitabo cya kane muri uru rwunge ari cyo “Ibyakozwe n’Intumwa” cyo kivuga amateka y’itorero rya Gikristo rya mbere. Igitabo giheruka ibindi muri uru rwunge ari cyo ” Intambara Ikomeye” kivuga amateka y’intambara mu gihe cyacu kigakomeza mu murongo wa Gihanuzi kikageza igihe isi izagirirwa nshya.AnA 6.1

    Kuva iki gitabo kivuga “Igitekerezo cy’Abahanuzi n’Abami” cyasohoka ubwa mbere cyagiye gikundwa aho cyageraga hose bityo bigatuma gicapwa cyane hagahindurwa ingano yacyo ariko amagambo yo ntiyigere ahinduka.AnA 6.2

    Icyifuzo kivuye ku mutima w’abanditsi n’inama ishinzwe kurinda umurage w’inyandiko za Ellen G. White ni uko, iki gitabo n’ibyigisho bikirimo bikungahaye mu kwizera Imana n’Umwana wayo, Umukiza w’isi, ndetse n’inkuru zirimo zivuga iby’ubuntu bw’Imana bwagiye bugaragarira mu mibereho y’abagabo n’abagore bakomeye bo mu Isezerano rya Kera, byashimangira imibereho yo kwizera kandi bikamurikira intekerezo z’abantu bose bagisoma.AnA 6.3

    IBIRIMO

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents