Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ihishurwa ry’ubusobanuro bw’Isabato

    James na Ellen White bishingikirije ku bihamya biva mu byanditswe, ari byo intekerezo zabo zari zerekejweho mu nyandiko za Bates. Nyuma y’aho, ubwo hari hashize amezi arindwi batangiye kuruhuka ndetse banigisha Isabato y’umunsi wa karindwi, ku Isabato ya mbere y’ukwezi kwa Mata 1847, ubwo bari ahitwa Topsham ho muri Leta ya Maine, Madamu White yagize iyerekwa riturutse ku Mwami Imana, kandi muri ryo akamaro k’Isabato karashimangirwa cyane. Yabonye ibisate by’amabuye byanditsweho amategeko biri mu isanduku mu buturo bwera bwo mu ijuru, kandi abona umucyo urabagirana uzengurutse itegeko rya kane. Umwanzuro wari wafashwe mbere y’aho igihe bigaga ijambo ry’Imana warashimangiwe. Iryo yerekwa kandi ryafashije mu kwagura imyumvire y’abizera ku byerekeye kubahiriza Isabato. Muri uko guhishurirwa, Madamu White yeretswe ibyo mu bihe biheruka maze abona ko Isabato izaba ari yo kuri gukomeye ngenderwaho abantu bazagenzurirwaho ngo bigaragare ko bahitamo gukorera Imana cyangwa ubutware buhakana Imana. Asubije amaso inyuma ku byabaye mu mwaka wa 1874, Ellen White yaranditse ati:IZ 23.1

    ‘Mbere y’uko ngira icyo mbona mu iyerekwa ku byerekeye Isabato, nizeraga ukuri kurebana n’ikibazo cy’Isabato. Neretswe akamaro n’umwanya Isabato ifite mu butumwa bwa marayika wa gatatu nyuma y’amezi menshi yari ashize naratangiye kuyubahiriza.” 17Ellen G. White letter 2, 1874.IZ 23.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents