Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Hasabwa gushyiraho itorero.

    Nyamara n’ubwo hari habonetse amahirwe mashya kandi hari abantu benshi bari kwakira ubutumwa, hagati muri bo habayemo ibintu bimwe na bimwe batumvikanyeho. Iyo ibyo bitaza gukomwa mu nkokora, umurimo wajyaga kuhazaharira bikomeye. Ariko aha twongera kuhabona ubuntu bw’Imana buyobora ubwoko bwayo, kuko mu iyerekwa ryahawe Ellen White kuwa 24 Ukuboza 1850, agira ati:IZ 29.5

    “Nabonye uko Imana ikomeye kandi yera. Umumarayika yaravuze ati: ‘Ugendere imbere yayo witonze, kuko ikomeye kandi ishyizwe hejuru, ndetse ikuzo ryayo ryuzuye urusengero.’ Nabonye ko mu ijuru ibintu byose byari biri kuri gahunda iboneye. Umumarayika yaravuze ati: ‘Itegereze, Kristo ni we mutwe, mugendere muri gahunda, mugendere muri gahunda. Musobanukirwe n’ikintu cyose. Umumarayika yaravuze ati: ‘Itegereze kandi umenye uko gahunda yo mu ijuru izira amakemwa kandi ari nziza; muyikurikize.” 26Ellen G. White manuscript 11, 1850.IZ 29.6

    Byafashe igihe kirekire kugira ngo muri rusange abizera bemere ko hakenewe gahunda mu ivugabutumwa kandi ko iyo gahunda ifite agaciro. Ibyo bari baranyuzemo mu gihe cyashize bakiri mu matorero y’Abaporotesitanti bari baritandukanyije nayo byatumye bagira ubushishozi. Uretse ahantu byagaragaraga ko hari ubukene bufatika, gutinya kugira gahunda izwi ikurura abantu byateye abizera kwanga kugira gahunda y’itorero. Hashize nk’imyaka cumi nyuma y’iyerekwa ryo 1850, niho amaherezo imigambi ihamye yo gushyiraho gahunda y’itorero yubuwe. Nta gushidikanya, igikorwa cy’ibanze cyagize umumaro mu gutuma uwo muhati ugera ku musaruro cyari igice cy’inyandiko cyumvikanaga cyari gifite umutwe uvuga ngo “Gahunda y’ubutumwa bwiza,” wabonekaga mu nyandiko yiswe Inyongera ku Mibereho ya Gikristo n’Ibitekerezo bya Ellen G. White. Ubutumwa bugize iki gice buboneka muri iki gitabo.IZ 29.7

    Mu 1860, bifatiye na gahunda y’umurimo w’iyandika ry’ibitabo, hatoranyijwe izina. Abantu bamwe batekereje ko izina “Itorero ry’Imana” ari ryo ryaba rikwiriye, ariko haza kugaragara igitekerezo cyiganza kivuga ko izina rikwiriye kwerekana inyigisho zihariye z’itorero. Bemeje ko izina ryabo riba ‘Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi.” Mu mwaka wakurikiyeho, inteko zimwe z’abizera zishyize hamwe ziba amatorero kandi amatorero yo muri Michigan akora Konferansi yo muri iyo Leta. Bidatinze hari hamaze kubaho za Konferansi nyinshi. Hanyuma muri Gicurasi mu 1863, hashyizweho Inteko Nkuru Rusange y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Ibi byafashe imyaka irenga itanu nyuma y’iyandikwa ry’Inyandiko z’Ibanze.IZ 30.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents