Ivugurura
Nubwo intungane zatotejwe, hirya no hino hajyaga hahaguruka abahamya bazima bahamya ukuri kw’Imana. Abamarayika b’Imana bakoraga umurimo bahawe. Bashakishaga ahantu h’umwijima w’icuraburindi maze muri uwo mwijima bagatoramyamo abantu bari bafite imitima iboneye. Abo bose bari baramaze gusaya mu binyoma, nyamara nk’uko byagenze kuri Sawuli, Imana yarabahamagaye kugira ngo babe ibikoresho yitoranyirije ngo bamamaze ukuri kwayo kandi bazamure amajwi yabo bamagane ibyaha by’abavuga ko ari ubwoko bw’Imana. Abamarayika b’Imana bagendereye umutima wa Maritini Luteri, uwa Melankitoni, n’abandi bari ahantu hatandukanye maze babatera kugira inyota yo kumenya ibihamya bizima byo mu Ijambo ry’Imana. Umwanzi yari yaraje ameze nk’umwuzure, bityo amahame y’ukuri yagombaga gushyirwa ahagaragara kugira bamurwanye. Luteri ni we watoranyijwe kugira ngo asakirane n’umuraba, ahangane n’umujinya ukaze w’itorero ryari ryaraguye, kandi akomeze abantu bake bari basigaye bashikamye mu kwizera kwabo gutunganye. Luteri yatinyaga gucumura ku Mana. Abinyujije mu mirimo yakoraga, yageragezaga uko ashoboye kose ngo agirirwe ubuntu n’Imana, ariko ntiyigeze anyurwa kugeza ubwo umucyo uvuye mu ijuru watamuruye umwijima wari mu ntekerezo ze ukamutera kutiringira imirimo, ahubwo yiringira ibyo amaraso ya Yesu Kristo yakoze. Noneho yashoboraga kwiyegerera Imana ubwe, atarinze kunyura kuri papa cyangwa abapadiri, ahubwo akanyura kuri Yesu Kristo wenyine.IZ 175.1
Mbega uburyo byari iby’agaciro gakomeye kuri Luteri ubwo uyu mucyo mushya kandi w’agahebuzo watamururaga umwijima wari mu myumvire ye maze ukirukana ibyo yizeraga bidafite ishingiro! Yawuhaye agaciro awurutisha ubutunzi bukomeye bwo ku isi. Ijambo ry’Imana ryari rishya kuri we. Ibintu byose byari byahindutse. Igitabo atatinyukaga bitewe n’uko atashoboraga kugira icyiza akibonamo, noneho cyari ubugingo, ndetse ubugingo buhoraho kuri we. Cyamubereye umunezero, umuhumuriza n’umwigisha wuje imigisha. Nta kintu cyari kumubuza kwiga Bibiliya. Yari asanzwe atinya urupfu, ariko uko yasomaga Ijambo ry’Imana ni ko ubwoba bwe bwayoyokaga, maze anezezwa na kamere y’Imana kandi arayikunda. Yacukumbuye muri Bibiliya maze yihaza ku butunzi bwinshi buyirimo; hanyuma arayicukumbura ngo yungure itorero. Yatewe ishozi n’ibyaha by’abo yiringiraga ko ari bo agakiza kabonerwaho, kandi ubwo yabonaga abandi bantu benshi baragoswe n’umwijima nk’uwo nawe yahozemo, yashakanaga umwete uburyo bwo kubereka Ntama w’Imana we wenyine ukuraho ibyaha by’abari mu isi.IZ 175.2
Ubwo yazamuriraga ijwi rye kwamagana ibyaha n’amakosa itorero riyobowe na papa ryakoraga, yihatiraga gucagagura ingoyi y’umwijima yari iboshye abantu ibihumbi byinshi ikabatera kwiringira ko agakiza kabonerwa mu mirimo. Yahoraga yifuza guhabwa ubushobozi bwo kubereka ubutunzi nyakuri bw’ubuntu bw’Imana n’agakiza katagereranywa kabonerwa muri Yesu Kristo. Yuzuwe imbaraga za Mwuka Muziranenge, yamaganye ibyaha byariho byakorwaga n’abayobozi b’itorero; kandi ubwo yahuraga n’umugaru w’abatambyi bamurwanyaga, ubutwari bwe ntibwigeze bucogora kuko yishingikirizaga ku kuboko gukomeye kw’Imana kandi akiringira adashidikanya ko izamubashisha gutsinda. Uko yarushagaho gusatira urugamba, uburakari bukaze bw’abatambyi bwarushagaho kumukongerezwa bugurumana. Ntibifuzaga kuvugururwa. Bifuzaga kwigumira mu buzima buboroheye, mu binezeza by’irari no mu bugome; kandi bakifuza ko itorero naryo ryahera mu mwijima.IZ 176.1
Nabonye ko mu kwamagana icyaha no guharanira ukuri Luteri yagiraga ishyaka n’umwete, ntiyagiraga icyo atinya kandi yabaga ashize amanga. Ntiyatinyaga na busa abantu b’abagome cyangwa abadayimoni. Yari azi neza ko hari Umwe gusa urusha abo bose imbaraga. Luteri yari afite ishyaka, umuhati n’ubushizi bw’amanga, kandi incuro nyinshi yageraga mu kaga ko gukabya. Ariko Imana yahagurukije Melankitoni wari ufite imico itandukanye n’iya Luteri kugira ngo amufashe mu murimo w’ubugorozi. Melankitoni yari umuntu utuje, ugira ubwoba, ugira ubushishozi kandi wihangana. Yakundaga Imana cyane nayo ikamukunda. Yari azi Ibyanditswe Byera ku rwego ruhanitse, kandi gushyira mu gaciro kwe n’ubwenge bwe byari bihambaye. Urukundo yari afitiye umurimo w’Imana rwari nk’urwa Luteri. Imana yahurije hamwe imitima y’abo bagabo, bari incuti zidatana. Luteri yari umufasha ukomeye kuri Melankitoni ubwo uyu yabaga ageze mu kaga ko gutinya no kugenda biguru ntege, kandi na Melankitoni nawe yari umufasha ukomeye wa Luteri ubwo yabaga ari mu kaga ko guhubuka. Incuro nyinshi ubushishozi bwo kureba kure kwa Melankitoni bwakumiraga akaga kajyaga kuba ku murimo w’Imana iyo uza kuba ukorwa na Luteri wenyine. Incuro nyinshi kandi, umurimo ntuba warateye imbere iyo uza kuba ukorwa na Melankitoni wenyine. Neretswe ubwenge bw’Imana mu guhitamo aba bagabo bombi kugira ngo bakore umurimo w’ubugorozi.IZ 176.2
Nongeye kwerekwa ibyo mu gihe cy’intumwa maze mbona uburyo Imana yatoranyije umuntu uhubuka kandi ugira ishyaka nka Petero ngo agendane na Yohana wacishaga make kandi akihangana. Rimwe na rimwe Petero yarahubukaga maze incuro nyinshi ubwo ibyo byabaga bibaye, wa mwigishwa wakundwaga yaramwururaga. Nyamara kandi ibi ntibyigeze bigorora Petero. Ariko ubwo yari amaze kwihakana Umwami we, akihana kandi agahinduka, nta bindi yari akeneye kugira ngo byurure ubuhubutsi bwe n’ishyaka uretse ubushishozi burimo kwiyoroshya byarangaga Yohana. Umurimo wa Kristo wari guhura n’ingorane iyo uza kurekerwa Yohana wenyine. Umuhati n’ishyaka bya Petero byari bikenewe. Gutinyuka n’imbaraga bye kenshi byagiye bibagobotora mu ngorane ndetse bigacecekesha abanzi babo. Icyo gihe Yohana yageraga ku ntsinzi. Kubwo kwihangana kwe no kwitanga amaramaje, yagaruriye Kristo benshi.IZ 176.3
Imana yahagurukirije abagabo bo kwamagana ibyaha by’itorero riyobowe na papa, no guteza imbere umurimo w’ubugorozi. Satani yashatse kurimbura abo bahamya bazima, ariko Uwiteka arabakingira. Kubw’ikuzo ry’Imana, bamwe bemerewe gushimangirisha ubuhamya bwabo amaraso yabo; ariko kandi hari abandi bagabo bakomeye, nka Luteri na Melankitoni, bashoboye guhesha Imana ikuzo ari bazima kandi bagashyira ahagaragara ibyaha by’abapadiri, abapapa n’abami. Abapadiri, abapapa n’abami bahindiraga umushyitsi imbere y’ijwi rya Luteri n’abari bafatanyije nawe mu murimo. Binyuze muri abo bagabo bari baratoranyijwe, imirasire y’umucyo yatangiye kweyura umwijima, kandi abantu benshi cyane bakira uwo mucyo ndetse banawugenderamo. Kandi iyo umuhamya umwe yicwaga, hahagurukaga abandi babiri cyangwa benshi bo kumusimbura.IZ 177.1
Ariko Satani ntiyanyuzwe. Yashoboraga kugira ububasha ku mubiri gusa. Ntiyashoboraga gutuma abizera batatira ukwizera n’ibyiringiro byabo. Ndetse no mu rupfu rwabo, bari bafite insinzi y’ibyiringiro byo kuzahabwa kudapfa ubwo abakiranutsi bazaba bazutse. Bari bafite imbaraga zirenze iz’abantu bapfa. Ntibatinyukaga kugoheka n’akanya na gato, ahubwo bahoraga bakenyeye intwaro za Gikristo biteguye urugamba batarwanaga n’abanzi b’iby’umwuka gusa ahubwo banarwanaga na Satani wazaga mu ishusho y’abantu bahoraga bababwira bati: “Nimureke ukwizera kwanyu cyangwa se muhitemo gupfa.” Abo Bakristo bari mbarwa bari banambye ku Mana, kandi bari ab’igiciro cyinshi mu maso yayo kuruta kimwe cya kabiri cy’abari ku isi bitirirwa Kristo, nyamara bakaba ari ibigwari mu murimo we. Ubwo itorero ryatotezwaga, abari baririmo bari bashyize hamwe kandi bakundana. Bari banambye ku Mana. Ntabwo abanyabyaha bemerewe kwifatanya n’itorero. Abari bafite ubushake bwo kureka byose kubwa Kristo bose nibo bashoboraga kuba abigishwa be. Bene abo bakundaga kuba abakene, aboroheje kandi bakamera nka Kristo.IZ 177.2