Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubutumwa bwa marayika wa gatatu busozwa

    Neretswe iby’igihe ubutumwa bwa marayika wa gatatu bwasozwaga. Imbaraga y’Imana yari yaragumye ku bwoko bwayo; bwari bwarasoje umurimo wabwo kandi bwari bwiteguye igihe cyo kugeragezwa cyari kiri imbere yabwo. Bari barakiriye imvura y’itumba, cyangwa ihembura riturutse ku Uwiteka, bityo ubuhamya bwabo buzima burahembuka. Umuburo wa nyuma ukomeye wari warumvikanye ahantu hose, kandi wari warakangaranyije ndetse urakaza abatarashatse kwakira ubutumwa.IZ 214.3

    Nabonye abamarayika bakora hirya no hino mu ijuru. Umumarayika wari ufite ihembe ririmo wino ku itako rye yagarutse mu ijuru avuye ku isi, maze amenyesha Yesu ko yarangije umurimo we, abera babazwe kandi bashyizweho ikimenyetso. Nuko mbona Yesu wakoreraga imbere y’isanduku irimo amategeko cumi, ajugunya urwabya rw’imibavu hasi. Azamura amaboko ye, maze avuga n’ijwi rirenga ati: “Birarangiye.” Maze ubwo Yesu yatangazaga ati: “Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe,” abamarayika bose bakuramo amakamba yabo. IZ 214.4

    Urubanza rwose rwari rwaramaze gufatirwa umwanzuro waba uw’urupfu cyangwa ubugingo. Ubwo Yesu yakoreraga umurimo we mu buturo bwera, urubanza rw’abakiranutsi bapfuye rwarakomezaga maze rugera no bakiranutsi bakiriho. Kristo yari yaramaze guhabwa ubwami bwe, yaramaze guhongerera ubwoko bwe kandi yarahanaguye ibyaha byabo. Abazaragwa ubwami bari bamaze kuboneka. Ubukwe bw’Umwana w’intama bwamaze gutaha. Kandi ubwami, no gukomera k’ubwami bwose bwo munsi y’ijuru, bwari bwamaze kwegurirwa Yesu n’abaragwa b’agakiza, kandi Yesu yagombaga kwima akaba Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware.IZ 214.5

    Igihe Yesu yari asohotse ahera cyane numvise kujegera kw’inzogera zari ku ikanzu ye, maze ubwo yari agiye, igicu kinini cy’umwijima kibudikira abatuye isi. Icyo gihe nta muhuza wari usigaye hagati y’umunyabyaha n’Imana yacumuyeho. Igihe Yesu yari ahagaze hagati y’Imana y’umunyabyaha, hari icyari gikingiye ubwoko bw’Imana; ariko igihe yari avuye hagati y’Imana n’umuntu, cya gikingirizo cyavuyeho maze Satani asigara yitegekera abanze kwihana. Ntabyari gushoboka ko ibyago by’imperuka bisukwa kandi Yesu agikorera mu buturo bwera; ariko ubwo umurimo yahakoreraga wari urangiye, n’umurimo wo gusabira abantu usojwe, nta cyari kubuza umujinya w’Imana gusukwa maze ucuncumurwa ku mitwe y’abanyabyaha batari bafite aho kwikinga, bari barakerenseje agakiza kandi bakanga gucyahwa. Muri icyo gihe giteye ubwoba, Yesu amaze gusoza umurimo we w’ubuhuza, abera bari imbere y’Imana badafite umuvugizi. Urubanza rwa buri wese rwari rwamaze gukatwa, uw’agaciro wese yabazwe. Yesu yatinze gato mu rugo rw’ubuturo bwera bwo mu ijuru, maze ibyaha byose byari byaricujijwe igihe Yesu yari akiri ahera cyane bishyirwa kuri Satani, we nkomoko y’icyaha, akaba yaragombaga kugerwaho n’igihano cyabyo.IZ 215.1

    Nabonye Yesu akuramo imyambaro ye y’ubutambyi maze yambara imyambaro ye ikomeye cyane ya cyami. Ku mutwe we hari amakamba menshi agerekeranye. Yavuye mu ijuru azengurutswe n’ingabo z’abamarayika benshi. Muri icyo gihe ibyago by’imperuka byagwaga ku batuye isi. Bamwe bivovoteraga Imana kandi bayituka. Abandi bihutiye gusanga ubwoko bw’Imana barabwinginga ngo bubigishe uko barokoka imanza zayo. Ariko abera nta kintu bashoboraga kubamarira. Amarira ya nyuma yo kuririra abanyabyaha yari yarasutswe, kubasabirana umubabaro mwinshi ubuheruka byari byarakozwe, umutwaro wa nyuma warikorewe, kandi umuburo uheruka waratanzwe. Ijwi ryiza ry’imbabazi ntiryari ricyongera kubararika. Igihe abera n’abo mu ijuru bose bari bashishikajwe n’agakiza kabo, bo ntibari babitayeho. Urupfu n’ubugingo byari byarashyizwe imbere yabo ngo bahitemo. Benshi bifuje ubugingo, ariko ntibagira umwete wo kubwakira. Ntabwo bahisemo ubugingo, none ubu nta maraso yo kubahongerera ngo yeze icyaha cyabo, nta Mukiza w’umunyampuhwe bari bagifite ngo abingingire agira ati: “Ihanganire umunyabyaha akandi kanya gato.” Abo mu ijuru bose bari bakikije Yesu maze bumva amagambo ateye ubwoba agira ati: “Birarangiye!” Inama y’agakiza yari yarasohojwe ariko abantu bake ni bo bari barahisemo kuyemera. Kandi ubwo ijwi ryiza ry’imbabazi ryacecekaga, ubwoba bwinshi cyane bwafashe inkozi z’ibibi. Mu ijwi riteye ubwoba, bumvise amagambo ngo: “Mwaratinze cyane! Mwaratinze cyane!”IZ 215.2

    Abatari barahaye agaciro Ijambo ry’Imana bakubitaga hirya no hino, bava ku nyanja bajya ku yindi, bava mu majyaruguru bajya iburasirazuba, bashakisha Ijambo ry’Imana. Marayika yaravuze ati: “Ntibazaribona. Ku isi hari inzara, ntabwo ari inzara y’ibyokurya, cyangwa inyota yo gushaka amazi, ahubwo ni iyo kumva amagambo y’Uwiteka. Ni iki batajyaga gutanga ngo bumve ijambo rimwe ribabwira ko Imana ibemera! Nyamara ntacyo bari bagitanze, ahubwo bagombaga gukomeza kugira inzara n’inyota. Bagiye bakerensa agakiza uko bukeye n’uko bwije, bagaha agaciro ubutunzi bw’isi n’ibinezeza byayo bakabirutisha ubutunzi bwose n’ingororano byo mu ijuru. Banze Yesu kandi ntibaha agaciro abera be. Uwanduye agomba gukomeza kwandura iteka ryose.IZ 216.1

    Ubwo abanyabyaha bababazwaga n’ibyago b’imperuka, benshi bararakaye cyane. Byari bibabaje cyane biteye ubwoba. Ababyeyi bitakanaga abana babo babarakariye cyane, abana nabo bikaba bityo ku babyeyi bayo, abahungu bitakana bashiki babo ndetse n’abakobwa na basaza babo biba uko. Urusaku rw’imiborogo rwumvikanaga ahantu hose abantu babwirana bati: “Ni wowe wambujije kwakira ukuri kuba kunkijije iki gihe giteye ubwoba.” Abantu bahindukiranye abashumba (ababwiriza) babo babarakariye cyane kandi babitakana bavuga bati: “Ntabwo mwatuburiye. Mwatubwiye ko abatuye isi bose bazahinduka, kandi mwateraga hejuru muvuga muti: ‘Ni amahoro, ni amahoro!’ kugira ngo mutumare ubwoba bwose twagiraga. Ntacyo mwigeze mutubwira cyerekeye iyi saha, kandi n’abatuburiye ibyayo mwavuze ko ari abaka n’abantu babi, bashobora kuturimbura.” Nabonye ko abagabura batigeze barokoka umujinya w’Imana. Ububabare bwabo bwari bukubye incuro cumi ubw’abo bayoboraga.IZ 216.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents