Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Urupfu rwa kabiri

    Satani yihutira hagati y’abayoboke be maze agerageza gukangurira iyo mbaga kugira icyo ikora. Ariko umuriro uturutse mu ijuru ku Mana urabamanukira amaze abakomeye n’abanyambaraga, abanyacyubahiro, abakire n’abakene bose urabakongora. Nabonye ko bamwe bakongotse mu kanya gato cyane bagashira naho abandi bababazwa umwanya muremure. Bahanwe hakurikijwe ibyo bakoze bakiri bazima. Bamwe bamaze iminsi myinshi bakongoka, kandi uko habaga hakiriho igice gisigaye kitarashya ni ko bakomezaga kubabara. Marayika yaravuze ati: “Urunyo rw’ubugingo ntiruzapfa; umuriro wabo ntuzazimywa hakiriho n’agace gato cyane kagomba gukongoka.”IZ 224.1

    Satani n’abamarayika be bababajwe igihe kirekire. Ntabwo Satani yagezweho n’uburemere n’igihano cy’ibyaha bye gusa, ahubwo yashyizweho n’ibyaha by’abacunguwe bose; kandi agomba no kubabazwa kubera kurimbuka k’ubugingo yateje. Nabonye Satani hamwe n’abanyabyaha bose bakongoka, maze ubutabera bw’Imana buba burubahirijwe. Maze abamarayika bose n’abera bose bacunguwe bavuga n’ijwi rirenga bati: “Amena!”IZ 224.2

    Marayika yaravuze ati: “Satani ni umuzi, naho abana be ni amashami. Noneho umuzi n’amashami byose birakongotse. Bapfuye urupfu rw’iteka ryose. Ntibazigera bazuka, kandi Imana izagira isanzure ritunganye.” Naritegereje maze mbona umuriro wari wakongoye abanyabyaha, wagurumanaga utwika imyanda yose kandi ukeza isi. Nongeye kwitegereza maze mbona isi yejejwe. Nta kimenyetso na kimwe cy’umuvumo cyayirangwagaho. Ibihanamanga byo ku isi noneho byari byahindutse ikibaya kigari kiringaniye. Isanzure ryose Imana yaremye ryari ryatunganyijwe, kandi intambara ikomeye yari irangiye burundu. Aho twitegerezaga hose ndetse n’ikintu cyose twagezagaho amaso, cyari cyiza cyane kandi cyera. Maze abacunguwe bose; abakuru n’abato, abakomeye n’aboroheje, barambika amakamba yabo ku birenge by’Umucunguzi wabo, maze bicisha bugufi imbere ye bamuramya, kandi baramya Ihoraho iteka ryose. Isi nshya nziza cyane, n’ubwiza bwayo bwose, byari umurage w’abera iteka ryose. Maze ubwami n’ubutware no gukomera k’ubwami bwo munsi y’ijuru bihabwa abera b’Isumbabyose, biba ibyabo iteka ryose.IZ 224.3

    * * * * *

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents