Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inzozi za madamu Ellen G. White

    Nararose maze mbona urusengero rwinjirwagamo n’abantu benshi. Abantu bahungiye muri urwo rusengero gusa ni bo bagombaga gukizwa ubwo igihe cyari kuba kirangiye. Abantu bose basigaye hanze yarwo bari kuzimira by’iteka ryose. Imbaga y’abantu bari hanze yarwo, bajyaga mu nzira zabo zitandukanye, bari bari gukoba kandi baseka abinjiraga muri urwo rusengero, bakababwira ko uwo mugambi wo gushaka ubuhungiro ari ubushukanyi bashowemo, ko mu by’ukuri nta kaga ako ari ko kose kariho bagomba guhunga. Bageze n’aho basingira bamwe barabafata kugira ngo bababuze kwinjira muri urwo rusengero.IZ 81.4

    Kubera gutinya gusekwa no kugirwa urw’amenyo, natekereje ko ibyiza ari uko nategereza kugeza ubwo iyo mbaga y’abantu itataniye, cyangwa kugeza ubwo ninjiye abo bantu batandeba. Nyamara umubare wabo wariyongereye aho kugira ngo ugabanyuke, bityo ntewe ubwoba n’uko nakererwa cyane, nahise mva mu rugo rwanjye ikitaraganya maze ndatanya nyura muri iyo mbaga. Kubera uko nari mpangayikishijwe no kugera muri urwo rusengero, ntabwo narebye cyangwa ngo nite ku mbaga yari inkikije. Ubwo nari ninjiye muri iyo nyubako, nabonye ko urwo rusengero rugari rwari rufashwe n’inkingi imwe nini cyane kandi kuri yo hari haziritswe Ntama washenjaguwe kandi ari kuva amaraso. Twese abari bari mu rusengero twamenye ko Ntama uwo yashenjaguwe kubera twe. Abantu bose binjiye muri urwo rusengero bagombaga kuza imbere ya Ntama bakahaturira ibyaha byabo.IZ 81.5

    Imbere ya Ntama uwo hari intebe ndende zari zicayeho itsinda ry’abantu bari bishimye cyane. Umucyo w’ijuru warabagiranaga mu maso habo, kandi basingizaga Imana maze bakaririmba indirimbo zo gushima zari zimeze nk’indirimbo z’abamarayika. Abo ni abari baraje imbere ya Ntama, batura ibyaha byabo, barabibabarirwa, none baba bategerezanyije amatsiko umunsi mukuru w’akataraboneka.IZ 82.1

    Maze no kwinjira muri urwo rusengero nafashwe n’ubwoba kandi ngira isoni z’uko ngomba kwicisha bugufi imbere y’abo bantu. Ariko nasaga n’uhatirwa gukomeza imbere, kandi nagendaga buhoro buhoro nzenguruka ya nkingi kugira ngo ngere imbere ya Ntama. Ubwo nazengurukaga, impanda yaravuze, rwa rusengero ruranyeganyega, urusaku rwo kunesha rwumvikana ruvuye muri ya mbaga y’abera bari bateraniye aho, maze umucyo urabagirana cyane ukwira urwo rusengero, ariko nyuma y’aho hose habaye umwijima w’icuraburindi. Ba bantu bishimye bose bari bajyanye na wa mucyo nuko nsigara njyenyine muri iryo curaburindi ry’ijoro.IZ 82.2

    Nakangutse mfite umubabaro mwinshi kandi ntibyanyoroheye kwemera ko nari mu nzozi. Kuri jye byasaga n’aho ibyanjye byarangiye, ko Mwuka w’Uwiteka yamvuyeho ubutazongera kugaruka. Iyaba ibyo byarashobokaga, gucika intege kwanjye kwari kurushaho kwiyongera.IZ 82.3

    Nyuma gato y’ibyo nahise ndota izindi nzozi. Nasaga n’uwicaye nihebye cyane, nubitse umutwe mu biganza ntekereza nti: “Iyaba Yesu yari ku isi, nahita musanga, nkikubita imbere ye maze nkamubwira imibabaro yanjye yose. Ntabwo yareka kunyitaho, yangirira imbabazi, kandi namukunda ndetse nkamukorera igihe cyose. Ubwo ni bwo urugi rwakingutse, maze umuntu wari ufite igihagararo cyiza kandi asa neza mu maso arinjira. Yandebanye impuhwe maze aravuga ati: ‘Mbese urifuza kubona Yesu? Ari hano kandi ushobora kumubona niba ubishaka. Fata ibyo ufite byose maze unkurikire.”IZ 82.4

    Aya magambo nayumvanye ibyishimo bitavugwa, maze n’umunezero mwinshi negeranya utuntu duke nari ntunze, imitako yanjye yose nahaga agaciro maze nkurikira uwanyoboraga. Yanjyanye ahantu ku hahanamye cyane ku ngazi zagaragaraga ko zidakomeye. Ubwo natangiraga kuzamuka ingazi, yampaye amabwiriza ko ngomba gukomeza guhanga amaso yanjye hejuru, bitaba ibyo nashoboraga kurindagira maze nkagwa. Abantu benshi bazamukaga ako gacuri bajyaga bagwa bataragera hejuru.IZ 82.5

    Amaherezo twaje kugera ku ngazi ya nyuma maze duhagarara imbere y’urugi. Aho ni ho uwari unyoboye yantegetse gusiga ibyo nari nitwaje byose. Nabirambitse hasi nishimye; maze akingura urugi arambwira ngo ninjire. Mu kanya gato nari mpagaze imbere ya Yesu. Nta kwibeshya kwariho mu maso he hari heza cyane. Nta wundi washoboraga kugira indoro ye yarabagiranagamo ineza n’igitinyiro. Ubwo yakomezaga kunyitegereza, nahise menya ko azi ibyambayeho byose mu mibereho yanjye ndetse akaba azi n’ibyo ntekereza byose n’ibyo nibwira.IZ 82.6

    Nageregeje kwikingiriza mu maso ngo ye gukomeza kunyitegereza kuko numvaga ntashobora kwihanganira ko akomeza kunyitegereza. Nyamara yaranyegereye, aramwenyura maze andambika ikiganza ku mutwe aravuga ati: “Ntugire ubwoba.” Ijwi rye ryiza ryumvikanye mu mutima wanjye riwutera umunezero ntigeze ngira na rimwe mu buzima bwanjye. Nagize ibyishimo byinshi ku buryo ntashoboraga kugira icyo mvuga, ariko nasabwe n’ibyishimo bitavugwa maze nikubita imbere ye. Ubwo nari ndambaraye aho natentebutse, neretswe ibintu byiza by’agahebuzo kandi nasaga ‘uwageze mu bwiza n’amahoro by’ijuru. Hashize umwanya imbaraga zanjye zaragarutse maze ndabyuka. Yesu yari akimpanze amaso ye yuje urukundo, maze kumwenyura kwe byuzuza umutima wanjye ibyishimo byinshi. Kuba imbere ye byanyuzuje kwiyoroshya no kubaha bitavugwa ndetse binyuzuza n’urukundo rutarondoreka.IZ 83.1

    Uwari unyoboye yakinguye urugi, maze twese turasohoka. Yansabye kongera gufata bya bintu nari nasize hanze. Maze kubifata, yampaye umugozi w’ibara ry’icyatsi uzingazinze. Yansabye gushyira uwo mugozi hafi y’umutima wanjye, kandi ambwira ko igihe nshaka kureba Yesu najya nkura uwo mugozi mu gituza maze nkawurambura wose. Yantegetse ko ntagomba na rimwe kuzawureka ngo ukomeze kwizinga kuko wari kuzamo amapfundo bityo kuwurambura bikankomerera. Nashyize wa mugozi hafi y’umutima wanjye maze manuka za ngazi zifunganye nishimye, nsingiza Uwiteka kandi mbwirana ibyishimo abo twahuraga bose aho bashobora kubonera Yesu. Izi nzozi zampaye ibyiringiro. Mu ntekerezo zanjye uriya mugozi w’icyatsi ushushanya ibyiringiro, kandi ubwiza no kwiyoroshya biva mu kwiringira Imana byatangiye gusaba umutima wanjye wari mu mwijima.IZ 83.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents