Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Inshingano yacu mu gihe dutegereje igihe cy’akaga

    Uwiteka yanyeretse kenshi ko mu gihe cy’akaga kwaba ari ugukora ibihabanye n’icyo Bibiliya yigisha turamutse tubikiye ibintu duteganyiriza ibyo tuzaba dukeneye icyo gihe. Neretswe ko mu gihe cy’akaga abera nibirundanyiriza ibyokurya cyangwa bikaba biri mu mirima, ubwo inkota, inzara n’icyorezo bizaba biri mu gihugu, bazabyamburwa n’amaboko y’abagome kandi abantu batazi ni bo bazasarura imirima yabo. Kuri twe, icyo kizaba ari igihe cyo kwiringira Imana tutizigamye, kandi na yo izadukomeza. Nabonye ko icyo gihe tuzahabwa umugati n’amazi, kandi ko ntacyo tuzabura cyangwa ngo twicwe n’inzara, kuko Imana ifite ubushobozi bwo kudutegurira ameza mu butayu. Nibiba ngombwa izohereza ibikona kutugaburira nk’uko yabikoze ikagaburira Eliya, cyangwa igushe manu ivuye mu ijuru nk’uko yabikoreye Abisirayeli.IZ 65.3

    Mu gihe cy’akaga, inzu n’amasambu ntacyo bizamarira abera, kuko icyo gihe bazaba bagomba guhunga imbere y’imbaga nini izaba yabarakariye, kandi icyo gihe ntibazaba bashobora kwikuraho ubutunzi bwabo ngo buteze imbere umurimo wo kwamamaza ukuri kugenewe iki gihe. Neretswe ko ari ubushake bw’Imana ko abera bakurirwaho ibibaremerera byose mbere y’uko igihe cy’akaga kigera, kandi bakagirana isezerano n’Imana kubw’igitambo. Nibashyira ubutunzi bwabo ku gicaniro kandi bagasaba Imana kubashoboza inshingano yabo babikuye ku mutima, izabigisha igihe nyacyo cyo kwikuraho ubwo butunzi. Mu gihe cy’akaga bazaba bafite umudendezo, badafite ibibaziga bibabuza gutambuka.IZ 66.1

    Nabonye ko niba hari abihambira ku butunzi bwabo maze ntibigere basaba Imana kugira ngo ibahishurire icyo bagomba gukora, Imana ntizigera ibahishurira inshingano yabo. Bazemererwa gukomeza gutunga ubutunzi bwabo, bityo mu gihe cy’akaga, ubwo butunzi buzababera nk’umusozi ugiye kubagwira. Bazagerageza kubwikuraho nyamara ntibizabashobokera. Numvise bamwe babogoza bavuga bati: “Umurimo w’Imana wagendaga ucika intege, ubwoko bw’Imana bwari bufite inzara yo kumenya ukuri, natwe nta muhati twakoresheje kugira ngo dutange ibyari bikenewe, none ubutunzi bwacu bupfuye ubusa. Iyaba twaraburetse bukagenda, maze tukibikira ubutunzi mu ijuru!” Nabonye ko igitambo kitiyongeraga, ahubwo cyaragabanutse maze kirakongoka. Nanone nabonye ko Imana itari yarasabye ubwoko bwayo bwose kwikuraho ubutunzi bwabo icyarimwe; ariko iyo bwifuzaga kwigishwa, mu gihe ari ngombwa Imana yabwigishaga igihe cyo kugurisha ubutunzi ndetse n’ingano y’ubwo bagomba kugurisha. Mu bihe byashize abantu bamwe bagiye basabwa gutanga ubutunzi bwabo kugira ngo bashyigikire umurimo w’itsinda ry’Abategereje, mu gihe abandi bo bemerewe gukomeza kuwuzigama kugeza igihe cy’ubukene. Igihe umurimo uzaba ukeneye uwo mutungo, kizaba ari igihe cyo kuwugurisha.IZ 66.2

    Nabonye ko ubutumwa buvuga ngo; “Mugurishe ibyo mufite maze mutange ubufasha,” butatanzwe na bamwe mu mucyo wabyo uboneye, kandi umugambi w’amagambo y’Umukiza ntiwagaragajwe neza. Ntabwo umugambi wo kugurisha ari uwo guha abafite imbaraga zo gukora kugira ngo babashe kwibeshaho, ahubwo ni ukugira ngo ukuri kwamamazwe hose. Gushyigikira abantu bashoboye gukora bakaguma mu bunebwe ni icyaha. Abantu bamwe bagiye baba abanyamwete mu kuza mu materaniro yose, nyamara bataje guhesha Imana ikuzo ahubwo bazanwe n’“imigati n’amafi.” Icyiza kurutaho ni uko bene abo bari bakwiriye kuba bigumiye imuhira bagakoresha amaboko yabo “ibyiza” kugira ngo bamare ubukene bw’imiryango yabo kandi bagire icyo batanga cyo gushyigikira umurimo uhebuje wo kwamamaza ukuri kugenewe iki gihe. Iki ni igihe cyo kubika ubutunzi bwacu mu ijuru no gutunganya imitima yacu maze tukaba twiteguye igihe cy’akaga. Abantu bafite amaboko atanduye n’imitima iboneye gusa ni bo bazabasha guhagara bashikamye muri icyo gihe gikomeye. Igihe kirageze ngo amategeko y’Imana abe mu ntekerezo zacu, abe mu ruhanga rwacu kandi yandikwe mu mitima yacu.IZ 66.3

    Uwiteka yanyeretse ingorane ziterwa no kureka ubwenge bwacu bukuzurwamo ibitekerezo n’ibihangayikisha by’isi. Nabonye ko abantu bamwe bateshutse ku kuri kw’iki gihe ndetse no ku gukunda Bibiliya Yera babitewe no gusoma ibindi bitabo biteye amatsiko. Abandi buzuwe no guhangayikishwa n’ibyo bazarya, ibyo bazanywa n’ibyo bazambara. Abandi babona ko Umukiza atazagaruka vuba. Igihe cyakomeje kugenda cyiyongeraho imyaka mike kurusha uko bari babyiteze, kubw’ibyo batekereza ko kizagenda cyiyongeraho indi myaka mike maze ibyo bituma intekerezo zabo zigenda ziteshuka ku kuri kugenewe iki gihe zikarangamira isi. Muri ibyo bintu nabonyemo ingorane zikomeye cyane; kuko niba intekerezo zuzuwemo n’ibindi bintu, ukuri kugakingiranirwa inyuma, ikimenyetso cy’Imana nta mwanya na muto kiba kigifite cyashyirwamo mu ruhanga rwacu. Nabonye ko igihe cya Yesu cyo kuba ahera cyane kiri hafi kurangira kandi ko igihe gisigaye ari kigufi cyane. Iki gihe dusigaranye dukwiriye kugikoresha twiga Bibiliya kuko ari yo izaducira urubanza mu minsi ya nyuma.IZ 67.1

    Bakundwa benedata na bashiki bacu, mureke amategeko y’Imana n’ibihamya Yesu Kristu bikomeze kuba mu ntekerezo zanyu kandi mubireke bitwikire ibitekerezo by’iby’isi n’ibihagarika umutima byayo. Mwaba muryamye n’igihe mubyutse, mureke ibyo abe ari byo mutekerezaho. Mubeho kandi mukore iteka muzirikana kugaruka k’Umwana w’umuntu. Igihe cyo gushyirwaho ikimenyetso ni kigufi cyane kandi kigiye kurangira vuba bidatinze. Ubwo abamarayika bane bagifashe imiyaga ine, iki ni cyo gihe cyo guhamya ihamagarwa no gutoranywa byacu.IZ 67.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents