Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IJAMBO RY’IBANZE RIGARAGAZA AMATEKA

    Ku Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi Inyandiko z’Ibanze ni igitabo gishimisha cyane kandi mu buryo budasanzwe, kuko gikubiyemo ibitabo bya mbere Ellen G. White yanditse. Ibyo bitabo byanditswe kandi bishyirwa ahagaragara bwa mbere mu myaka ya 1850 kugira ngo bikomeze kandi byigishe abantu bafatanyije n’umwanditsi kunyura mu byabaye ku Badiventisiti bubahirizaga Isabato guhera itangira ry’umwaka wa 1840 no mu ntangiriro z’umwaka wa 1850. Mu gukora atyo, umwanditsi yari azi ko umusomyi asanzwe azi amateka y’Ikanguka ryo gutegereza ndetse n’iterambere ry’itsinda ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ryigaragaje mu mwaka wa 1844. Kubw’ibyo rero ibyabayeho uko byumvikanaga neza muri icyo gihe bigenda bivugwaho hamwe na hamwe, kandi kugira ngo byumvikane neza, hari imvugo zikoreshwa zigomba gutekerezwaho mu rwego rw’amateka y’Abadiventisiti bubahirizaga Isabato muri iyo myaka yabanje.IZ 12.1

    Mu 1858, ubwo handikwaga ibyo kwamamaza ubutumwa bw’Abamarayika batatu buboneka mu Byahishuwe 14, Ellen White yerekanye ibyo abagize uruhare muri uwo murimo bahuye nabyo kandi akabivanamo ibyigisho, aho gutanga incamake y’imiterere y’ubwo butumwa nk’uko bamwe bashoboraga kubyitega. Hari aho kandi akoresha kenshi amagambo atamenyerewe ubu “nk’Abadiventisiti ku izina,” “urugi rukinzwe,” “urugi rukinguwe,” n’ayandi.IZ 12.2

    Muri iki gihe hashize imyaka isaga ijana idutandukanya n’ibyo bihe byaranzwemo ubutwari. Umusomyi agomba kuzirikana ibi neza. Ubu tugiye gusubiramo amateka yari azwi neza n’abo mu gihe cya Ellen White, tuvuge ku ngingo z’ingenzi cyane zerekana imibereho y’Abadiventisiti bubahirizaga Isabato mu gihe cy’imyaka cumi cyangwa makumyabiri yabanjirije ishyirwa ahagaragara rya mbere ry’inyandiko ubona aha.IZ 12.3

    Mu bika bibanza, Ellen G. White avuga mu ncamake ku guhinduka kwe n’imibereho ye ya Gikristo ya mbere. Anavuga kandi uko yumvise ibyigisho ku ihame rya Bibiliya rivuga kugaruka kwa Kristo ubwe kwari kwitezwe, uko abantu batekerezaga ko kwegereje cyane. Ikanguka rikomeye riganisha ku kugaruka kwa Yesu ryavuzweho mu ncamake aha, ryari inyigisho ikwiriye hose ku isi. Ku ruhande rwa benshi, iryo kanguka ryatangiye ari umusaruro wo kwigana ubushishozi ibyanditswe ku buhanuzi, ndetse no kwemera inkuru nziza yo kugaruka kwa Yesu byabaye ku mubare munini w’abantu batuye ku isi.IZ 12.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents