Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Itorero ryunga ubumwe n’isi

    Hanyuma y’ibi nabonye Satani ajya inama n’abamarayika be maze bagenzura ibyo bagezeho. Mu by’ukuri, kubera gutinya gupfa, bari barabujije abantu bamwe b’abanyabwoba kwakira ukuri. Ariko kandi abandi benshi muri abo bari barakiriye ukuri maze kuva ubwo ubwoba bwabo no kwanga kwigaragaza bibavamo. Ubwo aba biboneraga uburyo abavandimwe babo mu kwizera bapfaga kandi bakitegereza gushikama no kwihangana bafite, bamenyaga ko Imana n’abamarayika bayo ari bo babafasha kwihanganira iyo mibabaro, maze nabo baratinyuka kandi bashira ubwoba. Kandi ubwo bahamagarirwaga gutanga ubugingo bwabo, bakomezaga kugira ukwizera kwabo bafite ukwihangana kandi bashikamye ku buryo ibyo byahindishaga umushyitsi ababicaga. Satani n’abamarayika be bagambiriye ko hari ubundi buryo bwaba bwiza kurushaho bwakoreshwa mu kurimbura abantu, kandi amaherezo ubwo buryo bukaba buzagera ku ntego. Nubwo Abakristo bababajwe, gushikama kwabo n’ibyiringiro byabateraga ubutwari, byatumaga abafite intege nke bakomera kandi bikababashisha kwegera imambo baboherwaho ndetse n’ibirimi by’umuriro badafite ubwoba. Biganaga ukwihangana kwa Kristo igihe yari imbere y’abishi be, kandi kubwo kudatezuka kwabo n’ikuzo ry’Imana ryabaga kuri bo, bemezaga imitima y’abandi bantu benshi kwakira ukuri.IZ 178.1

    Kubera ibyo, noneho Satani yagambiriye kuza afite ishusho yo kwiyoroshya. Yari yaramaze guhindanya amahame ya Bibiliya, kandi imigenzo yagombaga kuzarimbura miliyoni nyinshi z’abantu ni yo yarushagaho gushinga imizi. Yabaye acubije urwango rwe maze yiyemeza kudakomeza gutoteza abo yibasiye, ahubwo atera itorero gushyigikira no kwemera imigenzo inyuranye, aho gukomera ku kwizera abera bahawe. Ubwo yemezaga itorero kurangamira icyubahiro no kugirirwa neza n’ab’isi ryiteze kubikuramo inyungu, ahubwo itorero ryatangiye kwitandukanya n’ineza y’Imana. Kubwo kwanga kuvuga ukuri kudakebakeba gukumira abakunda ibinezeza n’incuti z’isi, itorero ryagiye ritakaza imbaraga zaryo buhoro buhoro.IZ 178.2

    Muri iki gihe, itorero ntirikiri abantu bihariye badasanzwe nk’uko ryari rimeze mu gihe imiriro y’itoteza yari irikongerejwe. Mbega ngo izahabu irahinduka inkamba! Mbega uburyo izahabu yari nziza cyane yahindutse! Neretswe ko iyo itorero rigumana imico yaryo yihariye kandi itunganye, ya mbaraga ya Mwuka Wera yahawe abigishwa yari kuba ikiri muri ryo. Abarwayi bari gukizwa, abadayimoni bagacyahwa bakirukanwa, kandi itorero ryari kuba irinyambaraga ndetse abanzi baryo bakaritinya.IZ 178.3

    Nabonye inteko nini y’abantu bavuga ko bitirirwa Kristo, nyamara Imana ntiyari ibazi nk’abayo. Ntiyari ibishimiye. Satani yasaga n’uwafashe imico yo kubaha Imana kandi yashakaga cyane ko abantu bibwira ko ari Abakristo. Yari ashishikajwe kandi n’uko bakwizera Yesu, bakizera ibyo kubambwa kwe no kuzuka kwe. Ibi byose Satani n’abadayimoni be nabo barabyizera ndetse bagahinda umushyitsi. Ariko niba uko kwizera kutabyara imirimo myiza kandi ngo gutere abagufite kwigana imibereho ya Kristo irangwa no kwiyanga, ibyo ntacyo bihungabanyaho Satani; kuko ari Abakristo ku izina gusa mu gihe imitima yabo ikiri iya kamere, kandi Satani ashobora kubakoresha neza mu murimo we kuruta uko baba batarigeze bitwa Abakristo. Batwikiriza kutabonera kwabo izina ry’Ubukristo, bakagendana kamere zabo zitahinduwe, kandi kwifuza kwabo kubi ntikwigeze gucecekeshwa. Ibi biha abatizera urwaho rwo kugaya Kristo kubera kudatungana kw’abo bantu, kandi bigatera abafite imyizerere itunganye kandi itarangirijwe kuba bavugwa nabi bagasuzugurwa.IZ 178.4

    Abagabura babwiriza ibintu byoroheje kugira ngo binezeze abavuga ko bizera ariko bagengwa na kamere. Ntabwo bahangara kubwiriza ibya Yesu n’ukuri gutyaye kwa Bibiliya. Bagenje batyo, abo bavuga ko bizera nyamara bagengwa na kamere ntibaguma mu itorero. Ariko kubera ko benshi muri bo bafite ubutunzi bwinshi, bagomba kwitabwaho ngo batagenda nubwo badakwiriye kuguma mu itorero kurusha uko biri kuri Satani n’abadayimoni. Uko niko Satani ashaka ko bimera. Bitera idini ya Yesu kuba ikimenyabose no kubahwa mu maso y’abatuye isi. Abantu babwirwa ko abavuga ko ari abanyadini bazarushaho kubahwa n’ab’isi. Bene izo nyigisho zihabanye cyane n’inyigisho za Kristo. Inyigisho za Kristo ntizishobora kubana amahoro n’isi. Abamuyobotse bagomba kuzinukwa isi. Ibyo binezeza bikomoka kuri Satani n’abadayimoni be. Bacuze umugambi, maze abiyitirira ukwizera ku izina bawushyira mu bikorwa. Imigani y’ibihimbano ishimishije yarigishijwe kandi yakiranwa ubwuzu, kandi indyarya n’abanyabyaha ruharwa biyunga n’itorero. Iyaba ukuri kwarabwirijwe mu butungane bwako, ako gatsiko kaba karahise gakingiranirwa hanze. Nyamara nta tandukaniro ryabaye hagati y’ab’isi n’abavugaga ko ari abayoboke ba Kristo. Nabonye ko iyo igitwikirizo cy’ikinyoma gikurwa ku bagize amatorero, ibicumuro, ingeso mbi no kwangirika byajyaga gushyirwa ahagaragara ku buryo umwana w’Imana wese ugira amakenga atajyaga gushidikanya kwita abo biyita abayoboke ba Kristo izina ryabo nyakuri ko bakomoka kuri se ari we Satani; kuko bakora imirimo ye.IZ 179.1

    Yesu n’ingabo zose zo mu ijuru barebanaga ibyo ishozi; nyamara kandi Imana yari ifitiye itorero ubutumwa bwihariye kandi bw’ingenzi. Iyo ubwo butumwa bwakirwa, bwari kuzana ivugurura rikomeye mu itorero, bukabyutsa ubuhamya buzima bwajyaga gushyira hanze indyarya n’abanyabyaha, kandi bugatuma itorero ryongera kunga ubumwe n’Imana.IZ 179.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents