Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Itangira ry’Urwibutso n’Integuza.

    Ubwo James na Ellen White bagendagenda bava ahantu bajya ahandi, bakamara amezi make ahantu hamwe bakongera bakimuka, bakamara ayandi mezi make ahandi, bateguye uburyo bwo gushyira ahagaragara izindi ngingo nke zicapwe. Amaherezo, ingingo ya cumi n’imwe ari nayo iheruka yaje gucapirwa ahitwa Paris, muri Leta ya Maine mu Ugushyingo 1850. Madamu Ellen White yanditse ingingo nyinshi zashyizwe mu kinyamakuru cyiswe Ukuri kw’iki gihe.IZ 26.1

    Nanone mu Ugushyingo inama yateraniye i Paris, maze abavandimwe mu kwizera biga iby’uwo murimo wo kwandika wakomezaga gukura. Bafashe icyemezo cyo kongera ingano y’impapuro zari zigize icyo kinyamakuru, kandi bahindura izina ryacyo riba Urwibutso rwo kugaruka kwa Yesu n’Integuza y’Isabato. Nyuma y’amezi make cyacapiwe i Paris uri Maine, cyongera gucapirwa i Saratoga Springs, n’i New York. Kuva uwo munsi cyagiye gicapwa nk’ikinyamakuru cy’itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi.IZ 26.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents