Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ku badafite uburambe

    Nabonye ko abantu bamwe badasobanukiwe neza akamaro k’ukuri cyangwa impinduka kuzana bagenda babitewe n’imbaraga ibasunika y’ako kanya cyangwa se gutwarwa, maze akenshi bagakurikiza uko biyumva bityo bakirengagiza gahunda y’itorero. Bene abo basa n’abatekereza ko idini rishingiye cyane ku gusakuza. 60Gusakuza. Urushundura rw’ubutumwa bwiza ruroba abantu batandukanye. Hariho bamwe bumvaga ko imibereho yabo y’iby’idini itaba itari iy’ukuri ngo keretse iranzwemo n’urusaku, no gutera hejuru basingiza Imana, ndetse bagasenga n’amasengesho aranguruye cyane aherekejwe na za Amena zifite imbaraga. Aha na none itorero mu itangira Abantu bamwe bamaze kwakira ukuri k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu biteguye kunyomoza no kwigisha abantu bamaze igihe kirekire bashikamye mu kuri ndetse bababajwe bakuzira kandi bakaba baragezweho n’imbaraga yako yeza. Abantu bose gutwazwa igitugu n’umwanzi bazumva imbaraga yeza y’ukuri kandi bazasobanukirwa uko iyo mbaraga yasanze ari — “abatindi bo kubabarirwa, abakene, n’impumyi ndetse bambaye ubusa.” Igihe ukuri kuzatangirira kubeza no kwirukana ibibi n’umwanda bibarimo kuko ari ko kuzabigenza nibakwakira bagukunze, umuntu uzakorerwa uyu murimo ukomeye ntazumva ko ari umukire kandi yigwijeho ubutunzi ndetse ko nta kintu na kimwe akeneye.IZ 110.1

    Abantu bavuga ko bizera ukuri kandi bibwira ko bazi ukuri mbere y’uko biga amahame yako y’ikubitiro, ndetse bakaba ba nyambere kugira ngo bafate umwanya w’abigisha, bakavuguruza abamaze imyaka myinshi bahagarariye ukuri bemye; bagaragaza beruye ko badasobanukiwe ukuri ndetse ko batazi n’impinduka guteza. Iyaba barigeze kumenya imbaraga yeza, bashoboraga kwera imbuto z’amahoro zo gukiranuka kandi bagacishirizwa bugufi munsi y’ubutware bwayo. Bajyaga kwera imbuto zihesha Imana ikuzo kandi bagasobanukirwa icyo ukuri kwabakoreye ndetse bagaha abandi agaciro kuruta uko bakiha.IZ 110.2

    Neretswe ko abasigaye batiteguye ibigiye kuba ku isi. Ubupfapfa, bumeze nk’ibitotsi, bwasaga n’uburemereye intekerezo za benshi mu bavuga ko bizera ko dufite ubutumwa buheruka. Marayika wangendaga iruhande yavuze n’ijwi rirenga kandi riteye ubwoba ati: “Mwitegure! Mwitegure! Mwitegure! kuko umujimya ukomeye w’Uwiteka ugiye kuza bidatinze. Uburakari bwe bugiye gusukwa kandi buzaba butavanzwemo imbabazi, none ntimwiteguye. Mushishimure imitima mureke imyambaro. Umurimo ukomeye ugomba gukorerwa abasigaye. Benshi muri bo bata igihe batekereza cyane ku bigeragezo bito.” Marayika yaravuze ati: “Ingabo nyinshi z’abamarayika babi zirabagose kandi bari kugerageza kwinjiza umwijima wabo uteye ubwoba kugira ngo mubashe kugwa mu mutego maze mufatwe. Mwemerera intekerezo zanyu mu buryo bwihuse guteshurwa ku murimo wo kwitegura no ku kuri kw’ingenzi kugenewe iyi minsi ya nyuma. Mutinda ku mpaka zifite agaciro gake kandi mugasesengura utubazo tworoheje kugira ngo mubone uko mudusobanura mu buryo bunyuze uyu cyangwa uriya.” Ikiganiro cyagiye kigirwa kirekire kikamara amasaha menshi hagati y’abo izo mpaka zireba, kandi ibyo ntibyatumye abagaragu b’Imana bata igihe gusa, ahubwo igihe imitima y’izo mpande zombi itigaruriwe n’ubuntu [bw’Imana], bafatwa igihe kirekire bateze amatwi abo bantu. Iyaba ubwibone no kwikanyiza byararetswe, iminota itanu yari kuba ihagije mu gukemura ibibazo bikomeye cyane. Abamarayika bagiye baterwa agahinda ndetse n’Imana ikababazwa n’amasaha yagiye apfushwa ubusa abantu bashyigikira inarinjye yabo. Neretswe ko Imana itazigera ica bugufi ngo itege amatwi kwisobanura kurekure, kandi ko itifuza ko abagaragu bayo bakora batyo ngo igihe cy’ingenzi gipfushwe ubusa kandi cyagombye gukoreshwa mu kugaragariza abanyabyaha amakosa ari mu nzira banyuramo no kwarura abantu mu muriro.IZ 110.3

    Neretswe ko ubwoko bw’Imana buri ku rubuga rukorerwaho n’imyuka mibi, kandi ko bamwe bari hafi rwose kwibagirwa ko igihe ari kigufi ndetse ntibitaye ku gaciro k’ubugingo. Ubwibone bwinjiye mu bubahiriza Isabato —ni ubwibone ku myambarire n’uko bagaragara. Marayika yaravuze ati: “Abubahiriza Isabato bakwiriye gupfa ku narinjye, bagapfa ku bwibone no gukunda kwemerwa n’abantu.”IZ 111.1

    Ukuri gukiza kugomba kugezwa ku bantu bagusonzeye bari mu mwijima. Neretswe ko bamwe basabaga Imana ngo ibacishe bugufi; ariko iyo Imana isubiza amasengesho yabo, byari kuba ibintu biteye ubwoba mu butungane. Yari inshingano yabo kwicisha bugufi ubwabo. Neretswe ko kwishyira hejuru nikwemererwa kugahabwa intebe kuzakura abantu mu nzira nyakuri byanze bikunze, ndetse nikutaneshwa kuzabarimbuza. Igihe umuntu atangiye kwishyira hejuru mu maso ye ubwe kandi agatekereza ko hari icyo ashoboye gukora, Mwuka w’Imana amuvaho maze uwo muntu agakomeza mu mbaraga ze bwite kugeza ubwo atsinzwe ruhenu. Neretswe ko umukiranutsi umwe aramutse ari mu kuri yashobora yanyeganyeza ukuboko kw’Imana; ariko imbaga y’abantu ishyize hamwe itari mu kuri yagira intege nke kandi nta kintu na kimwe yashobora.IZ 111.2

    Abantu bamwe bafite imitima inangiye kandi itaracishijwe bugufi. Batekereza cyane ku bibababaza n’ibigeragezo byoroheje kuruta uko batekereza ku bugingo bw’abanyabyaha. Iyaba bazirikanaga ikuzo ry’Imana, bakumva bitaye ku barimbuka babakikije. Bamaze gusobanukirwa uko abo babakikije bari mu kaga, bakorana imbaraga, bakagaragaza kwizera Imana, kandi bagakomeza abagaragu b’Imana kugira ngo bamamaze ukuri bashize amanga, ariko mu rukundo, kandi bababurire babasaba kukwakira mbere y’uko ijwi ryiza ry’imbabazi ribararika riceceka. Marayika yaravuze ati: “Abavuga ko bizera izina rye ntibiteguye.” Neretswe ko ibyago birindwi biheruka bigiye gusukwa ku banyabyaha badafite ubwihisho; kandi icyo gihe abazaba barababereye intaza, bazumva abanyabyaha babitakana babannyega kandi imitima yabo izahindira umushyitsi hamwe nabo.IZ 111.3

    Marayika yaravuze ati: “Mwagiye mushungura ibitagira umumaro — mugatinda ku bibazo bifite agaciro gake — none ingaruka yabyo ni uko abanyabyaha bagomba kurimbuka.” Imana ishaka kugira icyo idukorera mu materaniro yacu kandi kugikora birayinezeza. Ariko Satani aravuga ati: “Nzabangamira uwo murimo.” Abamukorera nabo baravuga bati: “Amena.” Abahamya ko bizera ukuri batinda ku bigeragezo byabo n’ingorane byoroheje Satani aba yatubuye akabishyira imbere yabo. Hatakarira igihe kidashobora kugaruka. Abanzi b’ukuri babonye intege nke zacu, byashavuje Imana kandi Yesu nawe biramukomeretsa. Intego ya Satani yarasohojwe, imigambi ye yagezweho kandi Satani aratsinda.IZ 112.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents