Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Urugi rukinzwe n’urugi rukinguye.

    Mu muhati udasanzwe wakoreshejwe mu mpeshyi yo mu 1844 hamamazwa ubutumwa bwo kwitegura kugaruka kwa Kristo, abayobozi b’itsinda ryari ritwaye ubwo butumwa biboneye uburyo imibereho yabo igereranywa na wa mugani w’abakobwa cumi wanditswe muri Matayo 25. Habanje kubaho “igihe cyo gutinda” cyakurikiwe n’urusaku rwinshi ruvuga ngo “Dore umukwe araje; nimusohoke mumusanganire.” Aya magambo yakunze kujya yitwa “urusaku rwa mu gicuku.” Mu iyerekwa rye rya mbere, Madamu Ellen White yabyeretswe nk’umucyo urabagirana wamurikaga inyuma y’Abadiventisiti ku itangira ry’urugendo. Basomye muri uriya mugani ko abari biteguye binjiranye n’umukwe mu bukwe, maze “urugi ruhita rukingwa.” (Matayo 25:10). Nicyo cyatumye banzura ko ku itariki ya 22 Ukwakira 1844, urugi rw’imbabazi rwakinzwe ku banze kwakira ubutumwa bwari bwarabwirijwe hirya no hino. Nyuma y’imyaka runaka Ellen White yanditse kuri ibyo agira ati:IZ 27.1

    “Nyuma y’irangira ry’igihe bari biteze ko Umukiza yari kuziraho, bakomeje kwizera ko kuza kwe kwegereje; bari bazi ko bageze mu gihe cy’akaga gakomeye kandi ko umurimo wa Kristo nk’umuhuza w’abantu n’Imana wahagaze. Kuri bo, babonaga ko Bibiliya yigisha ko igihe cy’imbabazi cyahawe umuntu cyagombaga kurangira mbere gato yo kuza k’Umukiza atungutse mu bicu. Ibyo byasaga n’ukuri ukurikije ibyanditswe bivuga iby’igihe abantu bazashakashaka, bagakomanga kandi bakaririra ku rugi rw’imbabazi, ariko ntibakingurirwe. Na none kandi bibazaga niba umunsi bari barategerejeho kugaruka kwa Kristo waba ahubwo utarabaye itangiriro ry’icyo gihe cyagombaga kubanziriza kugaruka kwe. Ubwo bari bamaze kuvuga ubutumwa bw’imbuzi bwerekeye urubanza rwegereje, bibwiraga ko barangije umurimo bagomba gukorera abatuye isi, maze ntibaba bacyiyumvamo inshingano bafite yo kugira ikindi bakora kubw’agakiza k’abanyabyaha. Icyo gihe kandi amagambo y’ubwibone no gukerensa yasohokaga mu kanwa k’abatubaha Imana yababereye nk’ikindi gihamya cy’uko Umwuka w’Imana yakuwe mu bantu banze kwakira imbabazi zayo. Ibyo byose byabahaga gushikama mu kwizera ko igihe cy’imbabazi cyarangiye, cyangwa se, nk’uko babivugaga icyo gihe, “urugi rw’imbabazi rwari rwafunzwe.’” 20Intambara Ikomeye p.309IZ 27.2

    Noneho Madamu White akomeza yerekana uko umucyo watangiye kumurika ngo icyo kibazo gisobanuke:IZ 27.3

    “Ariko umucyo uruseho waje kumurika kubwo gusesengura ikibazo cyerekeye ubuturo bwera. Noneho baje kubona ko bari bafite ukuri mu myizerere yabo y’uko iherezo ry’iminsi 2300 (mu mwaka wa 1844) ryaranzwe n’akaga gakomeye. Nyamara nubwo byari ukuri yuko umuryango w’ibyiringiro n’ubuntu abantu bari bamaze imyaka igihumbi na magana inane banyuramo ngo begere ku Mana wari ukinzwe, urundi rugi rwarakinguwe kandi imbabazi z’ibyaha zahabwaga abanyabyaha binyuze mu murimo Kristo akorera ahera cyane [ho mu ijuru]. Umugabane umwe w’umurimo we wari umaze kurangira, kugira ngo ukurikirwe n’undi. Hari hakiriho “urugi rukinguye” ryekereza mu buturo bwo mu ijuru aho Kristo yakoreraga umurimo we kubw’umunyabyaha.IZ 28.1

    “Noneho habonetse ubusobanuro bw’amagambo ari mu Byahishuwe, ayo Kristo yabwiye itorero muri icyo gihe avuga ati: “Uwera kandi w’ukuri, ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga, kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati: ‘Nzi imirimo yawe: Dore nshyize imbere yawe urugi rukinguye kandi ntawe ubasha kurukinga.” 21Ibyahishuwe 3:7, 8IZ 28.2

    Kubwo kwizera, abakurikira Yesu mu murimo we w’ingenzi wo guhongerera, ni bo gusa babona inyungu z’umurimo w’Ubuhuza Kristo akora ku bwabo, mu gihe abanga umucyo ugaragaza uyu murimo bo batagira icyo bunguka.” 22Intambara Ikomeye, p. 309,310.IZ 28.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents