Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    AMAYEREKWA YAKURIKIYEHO

    Ubwo hari ku munsi w’Isabato duteraniye hamwe n’abavandimwe bacu mu kwizera turi i Topsham ho muri Leta ya Maine, mu mwaka wa 1847, Umwami Imana yanyeretse ibi bikurikira:IZ 49.1

    Twiyumvisemo umwuka udasanzwe wo gusenga. Kandi ubwo twasengaga, Mwuka Muziranenge yaratumanukiye. Twaranezerewe cyane. Bidatinze, sinongeye kubona ibyo ku isi maze nerekwa ikuzo ry’Imana. Nabonye umumarayika aguruka ansanga. Ankura ku isi bwangu anjyana mu Murwa Wera. Muri uwo murwa nahabonye urusengero maze ninjiramo. Mbere yo kugera ku nyegamo ya mbere, nanyuze mu muryango. Iyo nyegamo yigijweyo maze ninjira ahera. Aho nahabonye urutambiro rwo kosezerezaho imibavu, mbona igitereko cy’amatabaza kiriho amatara arindwi, kandi mbona n’ameza yariho imitsima yo kumurikwa. Maze kwitegereza ubwiza bw’ahera, Yesu yakuyeho inyegamo ya kabiri maze ninjira ahera cyane.IZ 49.2

    Aho hera cyane nahabonye isanduku; hejuru kuri yo no ku mpande yari isizwe izahabu nziza cyane. Kuri buri ruhande rw’isanduku hari abakerubi beza batwikirije iyo sanduku amababa yabo. Abo bakerubi bararebanaga, kandi bose barebaga hasi. Hagati y’abamarayika hari icyotero cy’izahabu. Hejuru y’isanduku aho abamarayika bari bahagaze hari umucyo w’ikuzo rihebuje ryari rimeze nk’intebe y’ubwami aho Imana iba. Yesu yari ahagaze iruhande rw’isanduku, maze ubwo amasengesho y’abera yazamukaga akamugeraho, umubavu wo ku cyotero waracumbaga, maze akageza kuri Se amasengesho yabo avanze n’umwotsi w’uwo mubavu. Muri ya sanduku harimo urwabya rw’izahabu rurimo manu, harimo inkoni ya Aroni yazanye uburabyo, n’ibisate by’amabuye bifatanyijwe neza nk’igitabo. Yesu arabibumbura maze mbona amategeko cumi yandikishijwe urutoki rw’Imana kuri ibyo bisate. Ku gisate kimwe hariho amategeko ane, no ku kindi hariho atandatu. Ayo mategeko ane yo ku gisate cya mbere yarabagiranaga kurusha ayo ku gisate cyariho atandatu. Ariko itegeko rya kane, itegeko rivuga Isabato ryarabagiranaga kurusha andi yose, kuko Isabato yarobanuriwe kugira ngo yubahirizwe mu rwego rwo kubaha izina ryera ry’Imana. Isabato yera yasaga n’ifite isumbwe kuko yari igoswe n’umucyo w’ikuzo. Nabonye ko itegeko ry’Isabato ritigeze ribambwa ku musaraba. Iyo riza kuba ryarabambwe ku musaraba, andi mategeko icyenda asigaye nayo yari kuba yarabambwe bityo tukaba dufite umudendezo wo kuyica yose, nk’uko irya kane ryakwicwa. Nabonye ko Imana itigeze ihindura Isabato, kuko Imana ubwayo itajya ihinduka. Nyamara papa we yahinduye Isabato ayikura ku munsi wa karindwi ayishyira ku munsi wa mbere w’icyumweru; kuko yagombaga guhindura ibihe n’amategeko.IZ 49.3

    Nabonye kandi ko Imana ibaye yarahinduye Isabato ikayikura ku munsi wa karindwi ikayishyira ku wa mbere w’icyumweru, yari no kuba yarahinduye inyandiko y’itegeko ry’Isabato ryanditswe ku bisate by’amabuye ubu biri mu isanduku, ahera cyane ho mu ngoro yo mu ijuru, bityo hakandikwa ngo: Umunsi wa mbere ni wo Sabato y’Uwiteka Imana yawe. Nyamara nabonye ko ryanditswe nk’uko ryari riri mbere ryandikwa ku bisate by’amabuye n’urutoki rw’Imana maze ikabiha Mose ubwo yari ku musozi Sinayi. Yanditse igira iti: “Ariko umunsi wa karindwi ni wo Sabato y’Uwiteka Imana yawe.” Nabonye ko Isabato yera ari urukuta, kandi izakomeza kuba urukuta rutandukanya Isirayeli nyakuri y’Imana n’abatizera; kandi ko Isabato ari ingingo ikomeye ihurizwaho imitima y’abera bakundwa n’Imana, abera bategereje kugaruka kwa Yesu.IZ 49.4

    Nabonye ko Imana ifite abana batabona Isabato kandi batayubahiriza. Ntibigeze banga umucyo werekeye Isabato. Kandi ku itangira ry’igihe cy’akaga twujujwe Mwuka Wera, ubwo twagendaga kandi tukamamaza Isabato tudakebakeba. Ibi byarakaje cyane amatorero n’Abadiventisiti ku izina 35Abadiventisiti ku izina. Ni abafatanyije n’abandi kwamamaza ubutumwa bwa marayiaka wa mbere n’ubw’uwa kabiri ariko bakanga ubutumwa bwa marayika wa gatatu n’ukuri kw’Isabato bwigisha, nyamara bagakomeza gushikama ku byiringiro byo kugaruka kwa Yesu. Bene aba ni bo Ellen. G. White yitaga “Abadiventisiti ku izina”, cyangwa “Abanze ukuri kw’iki gihe,” cyangwa “amatsinda atandukanye y’abizera biyita Abadiventisiti.” Mu nyandiko zacu za mbere, twavuze ko aba bantu ari “Abadiventisiti b’umunsi wa mbere.” Umubare munini w’Abakristo bacitse intege mu Kwakira ko mu 1844, ubwo Kristo atazaga nk’uko bari babyiteze. Abadiventisiti bigabanyijemo amatsinda menshi, abasigaye muri yo ni bo ubu ni bo bagize amatsinda abiri ari yo : Itorero rya Gikristo Ritegereje (iri rikaba ari itsinda rito cyane), n’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi. Abantu bake cyane mu Badiventisiti ni bo bashikamye ku byo bari biringiye byo gusohora k’ubuhanuzi mu mwaka wa 1844, ni na bo bakomeje kujya mbere mu butumwa bwa marayika wa gatatu n’ukuri kw’Isabato y’umunsi wa karindwi bwigisha. Nyuma yaho Ellen G. White yanditse ku gucika intege gukomeye kwabayeho mu 1844 agira ati: “Iyaba nyuma yo gucika gukomeye kwabayeho mu 1844 Abadiventisiti barashikamye ku kwizera kwabo, kandi bagakomeza bashyize hamwe bakemera kuyoborwa n’ubuntu bw’Imana, ndetse bakakira ubutumwa bwa marayika wa gatatu, ndetse bakabubwira abatuye isi mu mbaraga za Mwuka Wera, baba barabonye agakiza k’Imana, Imana iba yarakoresheje ibikomeye umuhati wabo, umurimo uba wararangiye, kandi Kristo aba yaraje kera kujyana ubwoko bwe bukajya guhabwa ingororano yabwo. “Ariko mu gihe cyo gushidikanya no kubura amajyo cyakurikiye kubura ibyari byitezwe mu 1844, benshi mu bizeraga kugaruka kwa Yesu baretse kwizera kwabo. Habayeho kutumvikana no gucikamo ibice. Abenshi bakoresheje amagambo yabo n’inyandiko maze barwanya umugabane muto wakurikiye inzira ubuntu bw’Imana buwuyoboyemo kandi wakiriye ubugorozi ku byerekeye Isabato kandi ugatangira kwamamaza ubutumwa bwa marayika wa gatatu. Abantu benshi bari bakwiriye kurundurira igihe cyabo n’impano zabo mu mugambi umwe wo kuburira abatuye isi, bari bahugiye mu kurwanya ukuri kw’Isabato maze ibyo bituma umuhati w’abari bashyigikiye uko kuri ushirira mu gusubiza abo babarwanyaga no kuburanira ukuri. Kubw’ibyo, umurimo wakozwe mu nkokora maze isi isigara mu mwijima. Iyo itsinda ryose ry’Abadiventisiti bashyira hamwe ku byerekeye amategeko y’Imana no kwizera Yesu, mbega uko amateka yacu aba yaratandukanye cyane n’uko ari ubu!” (Selected Messages, book 1, pp,68)., kuko batashoboraga kuvuguruza ukuri kw’Isabato. Ariko muri icyo gihe, abo Imana yatoranyije bose babonye neza ko dufite ukuri maze baraza bihanganira kurenganyanwa natwe. Nabonye inkota, inzara, indwara z’ibyorezo n’urujijo rukomeye mu gihugu. Ababi bibwiraga ko twatumye bagibwaho n’urubanza, maze barahaguruka bajya inama yo kuturimbura, bibwira ko ariho ibibi bishobora gushira.IZ 50.1

    Mu gihe cy’akaga twese twarahunze tuva mu mijyi no mu midugudu, ariko ababi bakomeza kudukurikira kuko binjiraga mu mazu y’abera bitwaje inkota. Bakuye inkota ngo batwice, ariko inkota zabo zicikamo ibice zigwa hasi nk’ibikenyeri. Icyo gihe twatakambaga amanywa n’ijoro dusaba gutabarwa, maze gutaka kwacu kugera ku Mana. Izuba ryararashe kandi ukwezi kurahagarara. Amasoko y’amazi yaretse gutemba. Ibicu byijimye bya rukokoma byarabuditse birakubitana. Ariko hari akanya gato kagaragaramo ubwiza budasanzwe. Muri ko humvikaniyemo ijwi ry’Imana rimeze nk’amazi menshi asuma maze ritigisa isi n’ijuru. Ijuru rirakinguka rirongera ririkinga maze riba umuvurungano. Imisozi inyeganyega nk’urubingo ruhungabanywa n’umuyaga maze ijugunya ibitare binini hirya no hino. Inyanja ibira nk’inkono itogota maze ijugunya ibitare ku isi. Maze ubwo Imana yavugaga umunsi n’isaha yo kugaruka kwa Yesu igaha ubwoko bwayo isezerano rihoraho, yavuze interuro imwe gusa, irekera aho mu gihe ayo magambo yirangiraga ku isi yose. Isirayeli y’Imana yahagaze ihanze amaso hejuru, itegeye amatwi ya magambo uko yavaga mu kanwa ka Yehova, agakwira ku isi ameze nk’amasaro ashoka asakuza nk’inkuba zihinda cyane. Byari ibintu biteye ubwoba cyane. Kandi uko harangiraga interuro imwe, abera bateraga hejuru bavuga bati: ‘Ikuzo! Haleluya!’ Mu maso habo harabagiranaga ikuzo ry’Imana, kandi barabagiranishwaga n’ubwiza nk’uko mu maso ha Mose hari hameze ubwo yari amanutse ku Musozi Sinayi. Kubera ikuzo bari bafite, ababi ntibashoboraga kubareba. Kandi ubwo imigisha ihoraho yahabwaga abari barubashye Imana bubahiriza Isabato yayo yera, habayeho urusaku rukomeye rw’uko inyamaswa n’igishushanyo cyayo byaneshejwe.IZ 50.2

    Hanyuma hatangira ikomorerwa, igihe ubutaka bwagombaga kuruhuka guhingwa. Nabonye imbata zubaha Imana zizukana insinzi no kunesha kandi zica iminyururu yari iziboshye mu gihe ba shebuja b’abagome bari baheze mu rujijo batazi icyo bakora, kuko ababi batashoboraga gusobanukirwa n’amagambo y’ijwi ry’Imana. Bidatinze haboneka igicu kinini cyera. Cyari cyiza by’agahebuzo. Kuri cyo niho Umwana w’Umuntu yari yicaye. Ku ikubitiro, ntitwabonye Yesu ku bicu, ariko uko icyo gicu cyarushagaho kwegera isi, twashoboye kumubona mu bwiza bwe. Ubwo icyo gicu cyagaragaraga ubwa mbere mu kirere, cyari ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu. Ijwi ry’Umwana w’Imana rihamagara abera basinziriye mu bituro, bazuka bambaye ukudapfa. Abera bari bakiriho bahindurwa mu kanya gato maze bazamuranwa nabo mu igare rigoswe n’igicu. Ubwo ryazamukaga, ryarabagiranaga impande zose. Kuri buri ruhande rw’iryo gare hari amababa, kandi munsi hari inziga ryikaragiraho. Uko iryo gare ryazamukaga, niko inziga zarangururaga ziti: “Uwera,” bityo n’amababa nayo uko yagurukaga akarangurura ati: “Uwera,” maze n’abamarayika bera bari bashagaye icyo gicu bakikiriza bati: “Urera, urera, urera, Mwami Imana Ishoborabyose!” Maze abera aho bagenderaga mu bicu nabo bakarangurura bati: “Ikuzo ni iryayo! Haleluya!” Maze rya gare rirazamuka ryerekeza mu Murwa Wera. Yesu akingura amarembo y’umurwa urimbishijwe izahabu maze aratwinjiza. Tugezeyo baduha ikaze, kuko “twubahirije amategeko y’Imana,” bityo twari dufite “uburenganzira bwo kurya ku giti cy’ubugingo.”IZ 51.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents