Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubuhakanyi bukomeye

    Neretswe igihe abapagani basengaga ibigirwamana kandi bagatoteza Abakristo bikomeye ndetse bakanabica. Imivu y’amaraso yatembaga nk’imigezi. Abakomeye, intiti na rubanda bose bicwaga kimwe nta kubabarirwa. Imiryango yabaga ikize cyane yahindurwaga abakene bitewe n’uko batashoboraga kureka imyizerere yabo. Nubwo abo Bakristo bahuye n’itotezwa n’imibabaro, ntibashoboraga kudohora urugero bagenderagaho. Bakomeye ku myizerere yabo itunganye. Nabonye ko Satani yanezezwaga kandi akishimira intsinzi kubw’imibabaro yabo. Ariko ubwo Imana yitegerezaga abo bana bayo b’indahemuka bapfaga bazize kuyizera, yagaragaje ko ibemera rwose. Imana yakundaga cyane Abakristo babayeho muri icyo gihe giteye ubwoba, kuko bari bafite ubushake bwo kubabazwa ari Yo bazira. Imibabaro yose bihanganiye yongeraga ingororano bazahabwa mu ijuru.IZ 167.2

    Nubwo Satani yashimishwaga n’imibabaro y’abera, yari atarashirwa. Yashakaga kwigarurira intekerezo n’imibiri yabo. Nta kindi imibabaro bihanganiye yakoze uretse kurushaho kubegereza Imana, ituma bakundana, kandi ibatera kurushaho gutinya kuyikoza isoni. Satani yashakaga kubatera kubabaza Imana maze ibyo byagerwaho bakabura imbaraga, ubutwari no gushikama. Nubwo ibihumbi byinshi byishwe, nyamara abandi benshi barushagaho guhaguruka bagasimbura abamaze kwicwa. Satani yabonye ko ari gutakaza abayoboke be; kuko nubwo batotezwaga kandi bakicwa, bari bahishwe muri Yesu Kristo, ari abaragwa b’ubwami bwe. Kubw’ibyo Satani yacuze imigambi ye yo kurwanya ubutegetsi bw’Imana yivuye inyuma no gusenya itorero. Satani yateye abapagani basengaga ibigirwamana kwemera umugabane umwe w’imyizerere ya Gikristo. Bahamije ko bizera kubambwa n’umuzuko bya Kristo, maze bagaragaza ko bifatanyije n’abayoboke ba Kristo ariko batigeze bahinduka mu mitima. Mbega akaga gakomeye itorero ryari rigezemo! Cyari igihe giteye agahinda. Abantu bamwe bibwiraga ko nibaramuka baciye bugufi bakifatanya n’abo basengaga ibigirwamana bari bemeye umugabane umwe w’ukwizera kwa Gikristo, bwari kuba uburyo bwo gutuma abo bapagani bahinduka rwose. Satani yashakaga uko yakwangiza inyigisho za Bibiliya.IZ 167.3

    Naje kubona ko amaherezo urugero ngenderwaho rwa Gikristo rwacishijwe bugufi, ndetse ko abapagani bifatanyaga n’Abakristo. Nubwo abo bantu basengaga ibigirwamana bahamyaga ko bahindutse, bazanye n’ibigirwamana byabo mu itorero, maze ibyo basengaga babihindura amashusho y’abatagatifu, ndetse n’ishusho ya Yesu na nyina Mariya. Uko abayoboke ba Kristo bagendaga bifatanya nabo buhoro buhoro, idini ya Gikristo yarangiritse maze itorero ritakaza ugutungana kwaryo n’imbaraga ryari rifite. Bamwe banze kwifatanya n’abapagani basengaga ibigirwamana; maze bene abo bagumana ubutungane no kubonera kwabo kandi bakaramya Imana yonyine. Ntibashoboraga gupfukamira ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose cyo mu kirere cyangwa icyo hasi ku isi.IZ 168.1

    Satani yanejejwe cyane no gucumura kwa benshi maze noneho akoresha ab’itorero ryaguye kugira ngo bahatire abakomeye ku butungane bw’imyizerere yabo ngo bayoboke imihango yabo kandi basenge ibishushanyo, bitaba ibyo bakicwa. Imiriro yo gutoteza yongeye gukongerezwa itorero nyakuri rya Kristo, maze abantu miliyoni zitabarika bicwa nta mbabazi.IZ 168.2

    Ibyo nabyeretswe muri ubu buryo: Imbaga y’abapagani basengaga ibigirwamana bari batwaye ibendera ry’umukara ryari rishushanyijeho izuba, ukwezi n’inyenyeri. Iri tsinda ryasaga n’irifite uburakari bukomeye n’umujinya mwinshi. Nyuma neretswe irindi tsinda ritwaye ibendera ryera de, kandi kuri ryo hari handitsweho ngo: “Kubonera n’ubutungane ni iby’Uhoraho.” Mu maso habo hagaragaraga gushikama no kuba bemewe n’ijuru. Nabonye abapagani basengaga ibigirwamana babegera maze babica umusubizo. Abakristo batentebukiye imbere yabo; ariko itsinda ry’Abakristo ryarushagaho kwegerana, rikomeza kugundira rya bendera. Uko benshi bicwaga bakagwa hasi, ni ko abandi bazaga gukikiza rya bendera bagasimbura abishwe. IZ 168.3

    Nabonye iteraniro ry’abasenga ibigirwamana rijya inama. Babonye ko badashoboye gucogoza Abakristo, bumvikanye ku wundi mugambi. Nabonye bamanura ibendera ryabo ho gato maze begera rya tsinda rishikamye ry’Abakristo bityo bagira ibyo babasaba. Ku ikubitiro, ibyo basabye barabyangiwe burundu. Noneho nabonye itsinda ry’Abakristo rijya inama. Bamwe bavuze ko bakwiriye kumanura ibendera ryabo ho gato, bakemera ibyo basabwa kugira ngo bakize ubugingo bwabo, maze amaherezo bakazabona imbaraga zo kuzamura ibendera ryabo mu bapagani. Ibiramambu, bake cyane banze kwemera uwo mugambi, ahubwo bahitamo bamaramaje ko bapfa bakigundiriye ibendera ryabo aho kurimanura ho gato. Noneho nabonye abantu benshi bamanura ibendera ryabo bifatanya n’abapagani; ariko abari bashikamye badakebakeba bararifata maze bararizamura. Nabonye ko abantu bakomezaga kuva mu itsinda ry’abari batwaye ibendera ryera maze bakifatanya n’abasenga ibigirwamana bari munsi y’ibendera ry’umukara, kugira ngo batoteze abatwaye ibendera ryera. Benshi barishwe, ariko ibendera ryera rikomeza gushyirwa hejuru, kandi abizera barahagurukaga bakaza kurikikiza.IZ 168.4

    Abayuda babanje guhagurutsa abapagani ngo barwanye Yesu ntibagombaga gusigara badahanwe. Mu rukiko, igihe Pilato yashidikanyaga gucira Yesu urubanza, Abayuda bari bazabiranyijwe n’uburakari bateye hejuru bati: “Amaraso ye azatubarweho twe n’uburyaro rwacu.” Gusohora k’uwo muvumo uteye ubwoba Abayuda bihamagariye byarabaye nta kabuza. Abapagani ndetse n’abo bitwaga Abakristo bari barabaye abanzi babo. Kubw’ishyaka bari bafitiye Kristo, uwo Abayuda babambye, abo biyitaga Abakristo batekereje ko uko bazarushaho kugirira nabi Abayuda ariko bizanezeza Imana. Kubw’ibyo benshi mu Bayuda batizera barishwe, abandi birukanwa aho bari bakajya ahandi kandi bahanwa mu buryo bunyuranye.IZ 169.1

    Amaraso ya Kristo n’ay’abigishwa be bari barishe yari ari ku mitwe yabo, kandi bagezweho n’urubanza rukomeye. Umuvumo w’Imana warabakurikiranye, maze bahinduka ibimenywanabose n’ibishungero ku bapagani no ku ngirwa-Bakristo. Bateshejwe agaciro, baracibwa, kandi bangwa nk’aho ikimenyetso cy’umuvumo wa Kayini cyari kuri bo. Nyamara nongeye kubona ko Imana yarinze ubu bwoko mu buryo butangaje kandi ibutatanyirizwa hirya no hino mu isi kugira ngo abababona bamenye ko bagezweho n’umuvumo w’Imana mu buryo budasanzwe. Nabonye ko Imana yahanye ishyanga ry’Abayuda; ariko ko bamwe muri bo bazihana bagahinduka kandi bakabashishwa gushishimura igishura gikingirije imitima yabo ndetse bakabona ko ubuhanuzi buberekeye bwasohoye. Bazakira Yesu Kristo Umukiza w’abari ku isi yose, kandi bazabona icyaha gikomeye ishyanga ryabo ryakoze ubwo ryamwangaga kandi rikamubamba.IZ 169.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents