Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubuturo bwera

    Neretswe ugucika intege kubabaje k’ubwoko bw’Imana kwatewe n’uko butabonye Yesu igihe bwari bwiteze kumubona. Ntibari bazi impamvu Umukiza wabo ataje; kuko nta gihamya bashoboraga kubona cyerekana ko igihe cy’ubuhanuzi kitarangiye. Marayika yaravuze ati: “Mbese Ijambo ry’Imana ryaribeshye? Mbese Imana yananiwe gusohoza amasezerano yayo? Oya. Ibyo yasezeranye byose yarabisohoje. Yesu yarahagurutse akinga urugi rw’ahera ho mu buturo bwo mu ijuru, maze akingura urugi rw’ahera cyane, nuko yinjiramo kugira ngo yeze ubuturo. Abategereje bihanganye bazasobanukirwa n’ubwo bwiru. Umuntu yarahabye, nyamara Imana yo ntiyigeze yibeshya. Ibyo Imana yasezeranye byose byarasohoye; ariko umuntu mu kwibeshya yizeye ko isi ari bwo buturo bugomba kwezwa ku iherezo ry’ibihe by’ubuhanuzi. Ibyo umuntu yari yiteze ni byo bitasohoye; ntabwo isezerano ry’Imana ari ryo ritasohoye.”IZ 194.2

    Yesu yohereje abamarayika be kugira ngo bayobore intekerezo z’abari bacitse intege, bazerekeze ahera cyane, aho yari yagiye kweza ubuturo no guhongerera ishyanga rya Isirayeli mu buryo bw’umwihariko. Yesu yabwiye abamarayika ko abamubonye bose bazasobanukirwa n’umurimo yagombaga gukora. Nabonye ko igihe Yesu yari ari ahera cyane yagombaga kwegurirwa Yerusalemu Nshya; kandi ubwo umurimo akorera ahera cyane uzaba urangiye, azamanuka aze ku isi afite ububasha bwa cyami maze ajyane iwe ab’igiciro cyinshi bategereje kugaruka kwe bihanganye.IZ 195.1

    Neretswe ibyabereye mu ijuru ku iherezo ry’ibihe by’ubuhanuzi mu mwaka wa 1844. Ubwo Yesu yari arangije umurimo yakoreraga ahera maze agakinga urugi rw’icyo cyumba, umwijima w’icuraburindi wabuditse ku bari barumvise kandi bakirengagiza ubutumwa bwo kugaruka kwe, maze ntibongera kumubona. Yesu yahise yiyambika imyenda y’igiciro cyinshi. Ku musozo wo hasi w’ikanzu ye hariho inzogera n’umukufi w’amakomamanga. Igishura kibohanwe ubuhanga mu budodo bwiza cyane cyatenderaga ku ntugu ze. Ubwo yatambukaga, iki gishura cyarabagiranye nka diyama, maze inyuguti zimeze nk’amazina yanditswe kuri cyo zirarabagirana cyane. Ku mutwe we hariho ikintu gisa n’ikamba. Igihe yari amaze kwambara, yakikijwe n’abamarayika maze asohoka ari mu igare ryaka umuriro.IZ 195.2

    Hanyuma nabwiwe kwitegereza neza bya byumba bibiri by’ubuturo bwo mu ijuru. Umwenda ubitandukanya (cyangwa se urugi) wari ukinguye, maze nemererwa kwinjira. Mu cyumba cya mbere nahabonye igitereko cy’amatabaza kiriho amatara arindwi. Harimo n’ameza y’imitsima yo kumurikwa, igicaniro cyo koserezaho imibavu, n’icyotezo. Ibikoresho byose byari muri icyo cyumba byasaga na zahabu itunganye rwose kandi byerekanaga ishusho y’uwinjiyeyo. Umwenda watandukanyaga ibyo byumba bibiri wari ufite amabara anyuranye kandi udozwe mu bikoresho bitandukanye, ukagira umusozo w’agahebuzo kandi muri wo hari amashusho y’abamarayika ashushanyishijwe izahabu. Wa mwenda wigijweyo maze ndeba mu cyumba cya kabiri. Muri cyo nahabonye isanduku yasaga n’iyakozwe mu izahabu nziza cyane. Ku muguno wayo wo hejuru, hariho umutako mwiza cyane umeze nk’amakamba. Muri iyo sanduku harimo ibisate by’amabuye byanditsweho amategeko cumi.IZ 195.3

    Abakerubi beza babiri bari bahagaze barambuye amababa yabo hejuru yayo, umwe yari agahagaze ku ruhande rumwe undi ku rundi, kandi bakozanyagaho amababa yabo hejuru ya Yesu ubwo yari ahagaze imbere y’intebe y’imbabazi. Abo bakerubi bararebanaga, kandi bari bubitse amaso bareba isanduku, ibyo bikaba bishushanya uburyo ingabo zose z’abamarayika zitegereza amategeko y’Imana ziyitayeho cyane. Hagati y’abo bakerubi hari icyotero gikozwe mu izahabu, kandi igihe amasengesho y’abera basenganaga ukwizera yazamukaga akagera kuri Yesu, nawe akayageza kuri Se, igicu cy’umubavu cyaturukaga muri ya mibavu kimeze nk’umwotsi ufite amabara meza cyane. Hejuru y’aho Yesu yari ahagaze, imbere y’isanduku y’isezerano, hari ikuzo rirabagirana cyane ku buryo ntashoboraga kurireba kuko ryasaga n’intebe y’Imana. Ubwo umubavu wazamukaga ugana ku Mana, rya kuzo rihebuje ryavuye ku ntebe ya cyami rijya kuri Yesu, maze naryo rikamuturukaho rigasakazwa kuri ba bantu basengaga amasengesho akazamuka ameze nk’umubavu uhumura neza. Umucyo mwinshi waje kuri Yesu ubudika ahari intebe y’imbabazi, maze ikuzo ryuzura urusengero. Sinashoboye gukomeza kwitegereza uwo mucyo mwinshi cyane. Nta rurimi rwabasha kuwusobanura. Naratangaye cyane maze mva imbere y’igitinyiro n’ikuzo byari aho.IZ 196.1

    Neretswe kandi ubuturo bwo ku isi nabwo bufite ibyumba bibiri. Bwasaga na bwa bundu bwo mu ijuru, maze mbwirwa ko ubwo ku isi ari igishushanyo cy’ubwo mu ijuru. Ibikoresho byari mu cyumba cya mbere cy’ubuturo bwo mu isi byari bimeze nk’ibyo mu cyumba cya mbere cy’ubwo mu ijuru. Umwenda wakingirizaga wakuweho maze ndeba ahera cyane, kandi mbona ko ibikoresho byaho bisa n’iby’ahera cyane ho mu buturo bwo mu ijuru. Umutambyi yakoreraga muri ibyo byumba byombi by’ubuturo bwo ku isi. Yinjiraga ahera buri munsi, ariko ahera cyane akajyayo rimwe mu mwaka gusa agiye kuhezamo ibyaha byabaga byarajyanyweyo. Nabonye ko Yesu akorera umurimo we muri bya byumba byombi by’ubuturo bwo mu ijuru. Abatambyi binjiranaga mu buturo bwo ku isi amaraso y’itungo akaba igitambo cy’icyaha. Yesu we yinjiye mu buturo bwo mu ijuru ajyanye igitambo cy’amaraso ye ubwe. Abatambyi bo ku isi bakurwagaho n’urupfu, kubw’ibyo ntibashoboraga kubaho igihe kirekire; ariko Yesu we yari umutambyi iteka ryose. Binyuze mu maturo n’ibitambo byazanwaga mu buturo bwo ku isi, Abisirayeli bagombaga kwishingikiriza kubyo Umukiza wajyaga kuzaza yari kuzabakorera. Kandi kubw’ubwenge bw’Imana butarondoreka, hari bimwe muri uyu murimo twahawe kugira ngo nitubyitegereza, tuzabashe gusobanukirwa umurimo Yesu akora mu buturo bwo mu ijuru.IZ 196.2

    Igihe Yesu yapfiraga i Kaluvari, yavuze n’ijwi rirenga ati: “Birarangiye,” maze umwenda wari ukingirije ahera cyane ho mu rusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ugera hasi. Ibyo byerekanaga ko imirimo yakorerwaga mu buturo bwo ku isi yari irangiye burundu, kandi ko Imana itazongera guhurira n’abatambyi mu buturo bwo ku isi kugira ngo yemere ibitambo bazanye. Icyo gihe amaraso ya Yesu yari asheshwe, kandi ni yo ubwe yagombaga gutanga mu buturo bwo mu ijuru. Nk’uko umutambyi yinjiraga ahera cyane rimwe mu mwaka agiye kweza ubuturo bwo ku isi, ni nako mu mwaka wa 1844, ku iherezo ry’iminsi 2300 yavuzwe muri Daniyeli 8, Yesu yinjiye ahera cyane ho mu ijuru kugira ngo ahongerere ubuheruka abantu bose bashobora kungukira mu murimo we w’ubuhuza, bityo yeze n’ubuturo bwera.IZ 196.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents