Amayobera y’ubugome
Uhereye kera kose umugambi wa Satani wari uwo gutuma abantu bakura intekerezo zabo kuri Yesu bakazerekeza ku muntu, ndetse no kurimbura umutima wo kuzirikana inshingano umuntu yahawe azabazwa. Uwo mugambi wa Satani wapfubye igihe yageragezaga Umwana w’Imana; ariko wagezweho neza ubwo yageraga ku muntu wacumuye. Ubukristo bwarangirijwe. Abapapa n’abapadiri bihaye umwanya w’isumbwe, kandi bigisha abantu kubarangamira ngo bahabwe imbabazi z’ibyaha byabo aho kugira ngo abantu ubwabo barangamire Yesu Kristo.IZ 169.3
Abantu barashutswe rwose. Bigishijwe ko abapapa n’abapadiri bahagarariye Kristo, nyamara mu by’ukuri bahagarariye Satani, kandi ababapfukamira baba baramya Satani. Abantu bifuzaga Bibiliya, ariko abapadiri babonye ko kubareka ngo bayitunge bayisomere ubwabo ari ingorane zikomeye. Batinye ko bamurikirwa maze bagashyira ahagaragara ibyaha by’abayobozi babo. Abantu bigishijwe kwakira ijambo ryose riturutse kuri abo bashukanyi nk’irivuye mu kanwa k’Imana. Bafite ubwo bubasha ku ntekerezo z’abantu kandi Imana yonyine ari yo ikwiriye kubugira. Haramutse hagize abantu bahangara gukurikiza ibyo imitima yabo ibemeza, bakwangwa urwango nk’urwo Satani n’Abayuda banze Yesu, kandi abari mu myanya y’ubuyobozi bashaka kumena amaraso y’abo bantu.IZ 169.4
Neretswe igihe Satani yatsinze mu buryo budasanzwe. Abakristo batabarika bishwe urw’agashinyaguro bazira ko bemeye gushikama ku butungane bw’idini yabo. Bibiliya yaranzwe ndetse hakoreshwa imbaraga zose kugira ngo itsembwe ku isi. Abantu babujijwe kuyisoma, uyisomye akicwa; kandi Bibiliya zose zashoboraga kuboneka zaratwikwaga. Ariko neretswe ko Imana yitaye ku Ijambo ryayo mu buryo budasanzwe. Yararirinze. Mu bihe binyuranye, hagiye hasigara ibitabo za Bibiliya nke cyane, ariko Imana ntiyari kwemera ko Ijambo ryayo rizima burundu, kuko mu bihe bya nyuma hagombaga gucapwa kopi nyinshi za Bibiliya ku buryo umuryango wose uyigira. Nabonye ko igihe Bibiliya zari nkeya cyane, Bibiliya yari ifite agaciro gakomeye kandi igahumuriza abayoboke ba Yesu batotezwaga. Yasomwaga rwihishwa, kandi abagiraga amahirwe akomeye yo kumva amagambo yayo bumvaga bavuganye n’Imana n’Umwana wayo Yesu, ndetse n’intumwa zayo. Nyamara ayo mahirwe yuje imigisha yatumye benshi batakaza ubuzima bwabo. Iyo bafatwaga, babajyanaga aho bacirirwa imitwe, bakabajyana aho batwikirwa cyangwa bakabashyira muri kasho kugira ngo bicirweyo n’inzara.IZ 170.1
Satani ntiyashoboraga gukoma mu nkokora inama y’agakiza. Yesu yarabambwe maze ku munsi wa gatatu arazuka. Ariko Satani yabwiye abamarayika be ko azatuma kubambwa no kuzuka bikoreshwa kubw’inyungu ze. Yashakaga ko abizera Yesu bakwizera ko amategeko yerekeye ibitambo n’amaturo by’Abayuda byarangiye igihe Kristo yapfaga, bityo yabishobora agatuma bajya kure cyane maze akabatera kwizera ko n’amategeko icumi yapfanye na Kristo.IZ 170.2
Neretswe ko benshi bahise bemera ubwo bushukanyi bwa Satani. Ubwo abo mu ijuru bose babonaga amategeko yera y’Imana aribatiwe munsi y’ibirenge, baguye mu kayubi. Yesu n’ingabo zo mu ijuru zose bari basanzwe bazi uko amategeko y’Imana ateye; bari bazi ko Imana idashobora kuyahindura cyangwa ngo iyakureho. Ubwihebe umuntu yarimo nyuma yo gucumura bwateje umubabaro ukomeye mu ijuru, maze utera Yesu kwemera gupfira abishe amategeko yera y’Imana. Ariko iyo ayo mategeko ashobora kuba yakurwaho, umuntu yari gukizwa Yesu atarinze gupfa. Kubw’ibyo rero, urupfu rwe ntirwakuyeho amategeko ya Se, ahubwo rwarayerereje, rurayubahisha kandi rushimangira ko yose agomba kumvirwa.IZ 170.3
Iyo itorero rikomeza gutungana kandi rigashikama, Satani ntiyari gushobora gushuka abarigize kandi ngo abatere gusiribanga amategeko y’Imana. Muri uyu mugambi ukomeye, Satani yibasiye urufatiro rw’ubutegetsi bw’Imana mu ijuru no ku isi. Kwigomeka kwe kwatumye yirukanwa mu ijuru. Kugira ngo akize ubugingo bwe nyuma yo kwigomeka kwe, yifuje ko Imana yahindura amategeko yayo, ariko yabwiriwe imbere y’ingabo zo mu ijuru zose ko amategeko y’Imana adahinduka. Satani azi neza ko aramutse ateye abandi kwica amategeko y’Imana, yaba abigaruriye; kuko uwica amategeko wese agomba gupfa.IZ 170.4
Satani yiyemeje gukomeza umugambi we ukagera kure. Yabwiye abamarayika be ko hari bamwe bazakomeza gufuhira amategeko y’Imana bakayanambaho ku buryo badashobora kugwa mu mutego we.IZ 171.1
Amategeko cumi arasobanutse neza ku buryo benshi bazizera ko agikomeje kubagenga, bityo Satani agomba gushaka uko yakwangiza rimwe gusa ryo muri ayo mategeko. Kubw’ibyo yateye abamuhagarariye kugerageza guhindura itegeko rya kane, cyangwa Isabato, bityo ahindura itegeko rimwe rukumbi ryo mu mategeko cumi ryerekana Imana nyakuri, Umuremyi w’ijuru n’isi. Satani yaberetse izuka rya Yesu ryuje ikuzo maze ababwira ko kuba Yesu yarazutse ku munsi wa mbere w’icyumweru yahinduye Isabato ayikura ku munsi wa karindwi ayishyira ku munsi wa mbere w’icyumweru.IZ 171.2
Uko ni ko Satani yakoresheje umuzuko kugira ngo asohoze umugambi we. We n’abamarayika be bashimishijwe n’uko ibinyoma bateguye byakiriwe neza n’abavuga ko ari incuti za Kristo. Icyo bamwe babonaga ko ari akaga mu idini, abandi baracyakiraga. Uko ni ko amakosa atandukanye yakiriwe kandi agashyigikiranwa umwete mwinshi. Ubushake bw’Imana bwahishuriwe neza mu Ijambo ryayo bwatwikirijwe amafuti n’imigenzo byigishijwe nk’aho ari amategeko y’Imana. Nubwo ubwo bushukanyi bwo guhangara ijuru buzakomeza kwemererwa gukorwa kugeza igihe Yesu azaba agarutse, Imana ntizabura kugira abayihamya muri iki gihe cy’ubuyobe n’ubushukanyi. Mu gihe cy’umwijima n’itotezwa itorero ryanyuzemo iteka ryose hagiye habaho abanyakuri n’indahemuka bakurikizaga amategeko yose y’Imana.IZ 171.3
Neretswe ingabo z’abamarayika zumiwe cyane ubwo zitegerezaga imibabaro n’urupfu by’Umwami wuje ikuzo. Ariko nabonye ko nta cyari gitangaje kuri bo kuba Umwami utanga ubugingo kandi w’icyubahiro (uwujuje ijuru ryose ibyishimo n’ubwiza) yacagagura ingoyi z’urupfu, maze agasohoka mu gituro atsinze burundu. Niyo mpamvu niba hari kimwe muri ibyo cyakwizihizwa hafashwe umunsi w’ikiruhuko, cyakabaye ukubambwa kwe. Nyamara nabonye ko nta na kimwe muri ibyo cyabereyeho kugira ngo gihindure cyangwa ngo gikureho amategeko y’Imana, ahubwo ibyo byose bitanga igihamya gikomeye cyane cy’uko amategeko adahinduka.IZ 171.4
Urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe bifite gahunda zibitwibutsa. Mu gihe dusangira ifunguro ry’Umwami, tukamanyura umugati kandi tukanywa divayi, tuba tugaragaza urupfu rw’Umwami kugeza igihe azagarukira. Ibyo kubabazwa kwe n’urupfu rwe byongera kugaruka mu ntekerezo zacu. Twibuka tunizihiza umuzuko wa Kristo igihe duhambanwa nawe mu mubatizo, kandi nk’uko nawe yazutse, tukava muri icyo gituro cy’amazi kugira ngo tubeho imibereho mishya.IZ 171.5
Neretswe ko amategeko y’Imana azahoraho iteka ryose, kandi ko no mu isi nshya azabayo ibihe byose. Mu gihe cy’irema, ubwo imfatiro z’isi zashingwaga, abana b’Imana bitegereje umurimo w’Umuremyi maze baratangara, kandi ingabo zose zo mu ijuru zitera hejuru kubw’ibyishimo. Icyo gihe ni ho urufatiro rw’Isabato rwashinzwe. Ku iherezo ry’iminsi itandatu y’irema, ku munsi wa karindwi Imana yaruhutse imirimo yayo yose yakoze; iha umugisha umunsi wa karindwi kandi iraweza, kuko ari wo yaruhutseho imirimo yose yakoze. Isabato yashyizweho muri Edeni mbere yo gucumura k’umuntu, kandi Adamu na Eva ndetse n’ingabo zo mu ijuru zose barayiruhukaga. Imana yaruhutse ku munsi wa karindwi, iraweza kandi irawiyegurira. Nabonye ko Isabato itazigera ikurwaho, ko ahubwo abera bacunguwe ndetse n’ingabo zose z’abamarayika bazayubariza ibihe byose kugira ngo bahe icyubahiro Umuremyi.IZ 172.1