Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Urugi rukinguye n’urukinze

    Ku Isabato yo ku wa 24 Werurwe 1849, twagize amateraniro meza kandi ashimishije turi hamwe n’abavandimwe bacu i Topsham ho muri Leta ya Maine. Mwuka Wera yaje kuri twe maze mu mbaraga ya Mwuka njyanwa mu murwa w’Imana ihoraho. Neretswe ko amategeko y’Imana no guhamya kwa Yesu kwerekeye iby’urugi rukinze bitagomba gutandukanywa, kandi ko igihe amategeko y’Imana agomba kumurikisha ubwiza bwayo bwose, ndetse n’igihe ubwoko bw’Imana bugomba kugeragereshwa ukuri kw’Isabato, cyari igihe urugi rw’ahera cyane ho mu ijuru rwari rukinguye, ari ho hari isanduku y’isezerano irimo amategeko cumi. Uru rugi ntirwigeze rukingurwa kugeza igihe umurimo wa Yesu w’ubuhuza mu cyumba cy’ahera mu buturo bwera wari urangiye mu mwaka wa 1844. Nibwo Yesu yahagurutse akinga urugi rw’ahera, maze akingura urugi rw’ahera cyane, atambuka ku mwenda ukingiriza ahera cyane ari ho ahagaze ubu iruhande rw’isanduku y’isezerano, ari naho ibyiringiro by’Abisirayeli biri.IZ 55.3

    Nabonye ko Yesu yari yarakinze urugi rw’ahera, kandi ko nta muntu n’umwe ushobora kurukingura; ndetse mbona yarakinguye urugi rw’ahera cyane kandi nta muntu n’umwe ubasha kurukinga (Ibyahishuwe 3:7, 8). 37Urugi rukinguye n’urukinze: Ubwo madamu Ellen G. White yavugaga ibya gahunda ikomeye yo Gutegereza kugaruka kwa Yesu ndetse no kubura icyari cyitezwe kuwa 22 Ukwakira 1844, kandi mu gitabo cy’Intambara Ikomeye akavuga ku byemezo byahise bifatwa nyuma y’uko kubura ibyari byitezwe, avuga ku mwanzuro ntakuka wemewe igihe gito wavugaga ko “urugi rw’imbabazi rukinzwe.” Ariko nk’uko abivuga, “baje kubona umucyo uruseho kubwo gusesengura ibijyanye n’ikibazo cy’ubuturo bwera.” Soma ibivugwa mu Ntambara Ikomeye, “Ahera Cyane.” pp.305-311 (Igitabo gishya cyasohotse muri 2013). Ku byerekeye uko ubwe yafataga iyi ngingo, mu mwaka wa 1874 yanditse ko “atigeze yerekwa ko nta munyabyaha uzongera guhinduka.” Nta nubwo yigeze na rimwe yigisha ibyo. Ikindi gihe yaranditse ati: “Umucyo nahawe n’Imana ni wo wakosoye ikosa ryacu, kandi ni wo watubashishije kubona uruhande nyakuri duhagararamo.” Selected Messages, vol. 1, pp,74, 63). Ikindi ni uko kuva igihe Yesu yakinguriye urugi rw’ahera cyane hari isanduku y’isezerano, amategeko yarabagiranaga amurika ku bwoko bw’Imana, bityo bakaba bari kugeragerezwa ku ngingo y’Isabato.IZ 56.1

    Nabonye ko igeragezwa ryerekeye Isabato ritashoboraga kubaho Yesu atararangiza umurimo we w’ubuhuza akorera ahera, kandi yaramaze kwinjira ahera cyane. Bityo rero, Abakristo basinziriye mbere y’uko urugi rw’ahera cyane rukingurwa, ubwo urusaku rwa mu gicuku rwari rurangiye mu kwezi kwa Nyakanga mu 1844, ndetse bakaba batarigeze bubahiriza Isabato nyakuri, ubu basinziranye ibyiringiro, kuko batari bafite umucyo n’igeragezwa ku Isabato nk’ibyo dufite ubu uhereye igihe urwo rugi rwakinguriwe. Nabonye ko Satani ari kugerageza bamwe mu bwoko bw’Imana kuri iyi ngingo. Kubera ko Abakristo beza benshi bamaze gusinzirira mu ntsinzi yo kwizera kandi bakaba batarigeze bubahiriza Isabato nyakuri, bari bagishikanya uburyo Isabato ari ikigeragezo kuri twe muri iki gihe.IZ 56.2

    Abanzi b’ukuri kw’iki gihe bagiye bagerageza gukingura urugi rw’ahera nyamara Yesu yaramaze kurukinga, kandi bagerageza gukinga urugi rw’ahera cyane kandi Yesu yararukinguye mu 1844. Aho hera cyane ni ho isanduku y’isezerano iri, irimo ibisate bibiri by’amabuye byanditsweho amategeko cumi yanditswe n’urutoki rwa Yehova.IZ 56.3

    Muri iki gihe cyo gushyirwaho ikimenyetso, Satani ari gukoresha amayeri yose kugira ngo abuze imitima y’ubwoko bw’Imana kwakira ukuri kw’iki gihe kandi abuteze kuba ba nyamujyiryanino. Nabonye Imana ikingiriza ubwoko bwayo kugira ngo iburinde mu gihe cy’akaga; kandi umuntu wese wahisemo kugendera mu kuri kandi akaba yari atunganye mu mutima yagombaga gutwikirirwa mu burinzi bw’Ishoborabyose.IZ 56.4

    Ibi Satani yari abizi, kandi yakoranaga imbaraga nyinshi kugira ngo atume imitima y’abantu benshi ashoboye ikomeza gukomwa hirya no hino no kudashikama ku kuri. Nabonye ko amayobera 38Ibivugwa aha ni ibyabaye bifitanye isano n’itangira ryo gukorana n’imyuka mibi kugezweho. Mu mwaka wa 1848, mumuryango w’uwitwa Fox wari utuye ahitwa Hydesville ku birometero nka 52 werekeza mu burengerazuba bwa New York, byaje kuvugwa ko habayeho gutwarwa intekerezo mu buryo bw’amayobera. Ubwo abantu bafataga imyanzuro iitandukanye ariko iafite aho ishingiye ku byerekeye impamvu z’uko gutwarwa intekerezo, Ellen. G. White ashingiye ku iyerekwa yahawe, yatangaje ko ibyo ari ukwigaragaza kw’imyuka y’abadayimoni mu ishusho y’abapfuye, kandi ko ibyo bizarushaho gukomeza kwiyongera mu buryo bwihuse byitwikiriye iyobokamana, kandi ko bizakirwa na benshi cyane kandi bikayobya imbaga, ndetse bikazahinduka igikoresho kiruta ibindi Satani azakoresha mu bushukanyi bwe bwo mu minsi iheruka. arenze ubwenge yabereye i New York n’ahandi ari imbaraga za Satani zayakoze, kandi ko ibintu nk’ibyo bizakomeza kuba gikwira bitwikirijwe umwambaro w’iyobokamana kugira ngo bitere abantu bashutswe kwirema agatima bumva ko bafite umutekano ndetse no kugira ngo niba bishoboka, bikururire intekerezo z’ubwoko bw’Imana kuri ibyo bintu kandi bibutere gushidikanya inyigisho n’imbaraga za Mwuka Wera.IZ 57.1

    Nabonye ko Satani afite abantu akoreramo mu nzira nyinshi. Yakoreraga mu bagabura baretse ukuri maze bakirundurira mu buyobe bukomeye ngo babwizere bityo bazarimbuke. Igihe babwirizaga cyangwa basenga, bamwe bagwaga hasi batentebutse nyamara bidatewe n’imbaraga ya Mwuka Wera ahubwo birututse ku mbaraga Satani yahaga abo bakozi be maze nabo bakazigeza mu bantu. Igihe babwirizaga, basenga cyangwa baganira, Abadiventisiti ku izina bamwe bari baranze ukuri kw’iki gihe bakoreshaga uburyo bwo gutwara abantu ubwenge nk’ababateye ikinya kugira ngo babone abayoboke, ndetse ibyo abantu barabyishimiraga kuko batekerezaga ko bivuye kuri Mwuka Wera. Nubwo bamwe babikoreshaga bari kure cyane mu mwijima w’icuraburindi no mu bushukanyi bwa Satani ku buryo bibwiraga ko ari imbaraga z’Imana bahawe ngo babikore. Bari baramaze kwibwira ko bahwanye n’Imana kandi imbaraga zayo bazihindura ubusa.IZ 57.2

    Bamwe muri aba bakozi ba Satani banduzaga imibiri ya bamwe mu bera — abo batashobora gushuka cyangwa se ngo babateshure ku kuri bakoresheje imbaraga za Satani. Iyaba abantu bose bashoboraga kubibona nk’uko Imana yabinyeretse, kugira ngo bashobore kumenya byinshi ku mayere n’ubushukanyi bya Satani, baba maso! Nabonye ko muri izo nzira Satani ari ku murimo we kugira ngo arangaze, ashuke kandi ayobye ubwoko bw’Imana muri iki gihe cyo gushyirwaho ikimenyetso. Nabonye ko bamwe batari bahagaze bashikamye ku kuri kw’iki gihe. Amavi yabo yahindaga umushyitsi n’ibirenge byabo biri ahanyerera bitewe n’uko batari bashikamye mu kuri, kandi uburinzi bw’Imana ntibushobora kubatwikira igihe bahinda umushyitsi batyo.IZ 57.3

    Satani yakoreshaga amayere ye yose kugira ngo akomeze kubafatira aho bari bari kugeza ubwo igihe cyo gushyirwaho ikimenyetso kirangiriye, uburinzi bw’Imana bugatwikirizwa ubwoko bwayo, bityo bagasigara badafite aho bikinga umujinya w’Imana ugurumana uzasukwa mu gihe cy’ibyago birindwi biheruka. Imana yatangiye gukingiza ubwoko bwayo uburinzi bwayo, kandi vuba bidatinze ubwo burinzi bugiye gushyirwa ku bantu bose bagomba kubona ubwihisho ku munsi wo kurimbura.IZ 57.4

    Nabonye ko ibimenyetso by’amayoberane n’ibitangaza, n’ubugorozi bupfuye biziyongera kandi bigakwira hose. Ubugorozi nabonye ntibwari ubugorozi bukura abantu mu kinyoma bajya mu kuri. Umumarayika twari kumwe yansabye kureba umurimo wo gukiza ubugingo bw’abanyabyaha nk’uko byari bisanzwe. Naritegereje ariko sinashobora kuwubona; kuko igihe cyabo cyo gukirizwamo cyari cyarangiye. 39Ntabwo umwanditsi w’aya magambo yari ayasobanukiwe nk’aho yigisha ko igihe cyo gukizwa kw’abanyabyaha bose cyarangiye. Igihe ibi byose byandikwaga, umwanditsi ubwe [Ellen G. White] yakoraga kugira ngo abanyabyaha bakizwe, nk’uko yari asanzwe abikora. Uko yari asobanukiwe n’iyi ngingo nk’uko yayeretswe bigaragarira mu bika bikurikira. Ibya mbere byashyizwe ahagaragara mu 1854, naho ibya kabiri nabyo byandikwa mu 1888: “Ubugorozi bupfuye’ buvugwa hano bwari butarigaragaza mu buryo bwuzuye biruseho. Iki gitekerezo cyerekeza mu buryo bwihariye ku bantu bumvise ndetse bakanga umucyo ujyanye n’inyigisho zo kugaruka kwa Yesu. Boramye mu buyobe bukomeye. Abo ngabo nta murimo w’ikizamitima ku banyabyaha bazigera bakora nka mbere. Kubera ko banze ukuri ko kugaruka kwa Yesu, ndetse bakaba barirunduriye mu buyobe bwa Satani, ‘igih cyo gukizwa kwabo cyarahise.’ Nyamara ibyo ntibifitanye isano n’abatarigeze bumva ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo ngo babwirengagize.” “Ni ikintu giteye ubwoba guha agaciro gake ukuri kwemeje imyumvire yacu kandi kugakora ku mitima yacu. Ntidushobora kwirengagiza imiburo Imana itwoherereza mu buntu bwayo ngo tuzabure guhanwa. Mu gihe cya Nowa, ubutumwa bwohererejwe abatuye isi buturutse mu ijuru, kandi agakiza k’abantu kari gashingiye ku buryo bakiriye ubwo butumwa. Kubera ko birengagije umuburo, Mwuka w’Imana yakuwe kuri abo bantu bakoraga ibyaha, maze bose batikizwa n’amazi y’umwuzure. Mu gihe cya Aburahamu, imbabazi z’Imana zahagaritse kwinginga abanyabyaha bari batuye i Sodomu, maze uretse Loti n’umugore we n’abakobwa be babiri, bose bakongorwa n’umuriro uturutse mu ijuru. Ni nako byagenze mu gihe cya Kristo. Umwana w’Imana yabwiye Abayuda bo muri icyo gihe banze kumwizera ati: “Inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.” Twerekeje amaso yacu mu minsi iheruka, ubutware butagereranywa buvuga iby“abanga gukunda ukuri ngo bakizwe,’ ‘Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma, kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirweho iteka.’ Uko banga inyigisho z’Ijambo ryayo, ni ko Imana ibakuraho Mwuka wayo, maze ikabarekera mu buyobe bakunda.”IZ 58.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents