Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kubambwa kwa Kristo

    Umwana w’Imana yahawe abantu ngo bamubambe. Bajyanye Umukiza mwiza basakuza ko batsinze. Yari yacitse intege kandi atentebutse kubwo kuremererwa, uburibwe ndetse no kuba yavuye amaraso menshi kubera ibiboko bamukubise. Nyamara kandi n’umusaraba uremereye cyane yari agiye kubambwaho mu kanya gato wari ku rutugu rwe. Yesu yaraguye uwo mutwaro umugwa hejuru. Uwo musaraba bawumushyize ku rutugu incuro eshatu, kandi yaguye hasi gatatu. Umwe mu bari abayoboke be utari warigeze yatura ngo yerure ko yizera Yesu nyamara akaba yaramwizeraga, yaje gukurikiraho nawe arafatwa. Bamwikoreje umusaraba wa Yesu, maze arawujyana awugeza aho Yesu yari kubambirwa. Amatsinda y’abamarayika benshi yari atondetswe hejuru y’aho bagombaga kumubamba. Umubare munini w’abigishwa ba Kristo waramukurikiye ugera i Karuvali, bagenda bafite agahinda kandi babogoza amarira. Bibutse uko mu minsi mike yari ishize yari yarinjiye muri Yerusalemu afite intsinzi, ubwo bari bamukurikiye batera hejuru bati: “Hozana ahasumba hose!” (Matayo 21:9) maze bakarambura imyambaro yabo n’amashami meza y’imikindo mu nzira yanyuragamo. Bari baratekereje ko agomba kwima ingoma akaba igikomangoma cy’ubwami bw’igihe gito mu Bisirayeli. Mbega ngo haraba impinduka! Mbega ngo barabura ibyo bari biteze! Noneho nta byishimo, nta n’ibyiringiro bari bafite, ahubwo bakutse imitima kubera ubwoba no kwiheba. Bagendaga buhoro bababaye bakurikiye Yesu wari wakojejwe isoni agasuzugurwa, ndetse wari ugiye gupfa.IZ 145.1

    Nyina wa Yesu yari ahari. Umutima we wari washenguwe n’intimba idashobora kumvwa n’undi uwo ari we wese. Ariko hamwe n’abigisha bari kumwe nawe, nyina wa Yesu yari acyiringiye ko Yesu ashobora gukora igitangaza gikomeye maze akigobotora abari bagiye kumwica. Mariya ntiyashoboraga kwihanganira igitekerezo cy’uko Yesu ubwe aremera bakamubamba. Nyamara imyiteguro yari yakozwe maze Yesu bamubamba ku musaraba. Bazanye inyundo n’imisumari. Imitima y’abigishwa yavuye mu gitereko. Nyina wa Yesu yari yubitse umutwe kubera umubabaro mwinshi urenze uwakwihanganirwa. Mbere y’uko Umukiza abambwa ku musaraba, abigishwe bakuye nyina wa Yesu aho ibyo byaberaga kugira ngo atumva uko ataka igihe bamutera imisumari ikahuranya mu magufwa n’inyama by’ibiganza n’ibirenge byuje ineza. Yesu ntiyigeze yitotomba, ahubwo yanihishijwe n’umubabaro bucece. Mu maso he hari hahindutse ukundi, kandi ibitonyanga binini by’ibyuya byashokaga mu ruhanga rwe. Satani yishimiye cyane imibabaro Umwana w’Imana yari arimo, ariko agatinya ko umuhati we wo kuburizamo umugambi wo gucungura umuntu waba imfabusa, ko ingoma ye igeze aharindimuka ndetse ko amaherezo agomba kuzarimburwa.IZ 145.2

    Yesu amaze kubambwa ku musaraba, uwo musaraba warahagaritswe maze n’imbaraga nyinshi bawushinga mu cyobo bari barawuteguriye mu butaka, ushishimura umubiri we bityo umutera uburibwe bukomeye cyane. Kugira ngo bamwice urupfu rw’urukozasoni mu buryo bushoboka bwose, bamubambanye n’ibisambo bibiri, kimwe ibumoso ikindi iburyo bwe. Ibyo bisambo babifashe bakoresheje imbaraga nyinshi maze nyuma yo kwihagararagaho bikomeye kwabyo babohera amaboko yabyo inyuma maze babibamba ku misaraba. Ariko Yesu we yawugiyeho ataruhanyije. Ntabwo yari akeneye uwo kumubohera amaboko inyuma ngo aterwe imisumari ku musaraba. Mu gihe bya bisambo byavumaga ababibambaga, mu mubabaro we ukomeye, Umucunguzi yasabiraga ababisha be agira ati: “Data ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Ntabwo Kristo yari aremerewe n’imibabaro yo ku mubiri gusa, ahubwo ibyaha by’abatuye isi bose byari bimugeretsweho.IZ 145.3

    Ubwo Yesu yari amanitswe ku musaraba, abahisi n’abagenzi baramutukaga, bakazunguza imitwe nk’abunamira umwami bavuga bati: “Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w’Imana, manuka uve ku musaraba.” Mu butayu Satani yakoresheje amagambo nk’ayo ngo: ‘Niba uri Umwana w’Imana.” Abatambyi bakuru n’abakuru, abakuru b’ubwoko ndetse n’abanditsi nabo bamukoba bavuga bati: “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari Umwami w’Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwizera.” Abamarayika batambaga hejuru y’aho Kristo yabambirwaga bumvise bakozwe n’isoni ubwo bumvaga abategetsi b’Abayuda bamukwena bavuga ngo: ‘Niba ari Umwana w’Imana, niyikize.” Abamarayika bifuzaga kuza gutabara Yesu no kumukiza, ariko ntibemerewe kubikora. Umugambi wamuzanye wari utarasohora.IZ 146.1

    Ubwo Yesu yari amanitswe ku musaraba amaze amasaha menshi ababara cyane, ntiyigeze yibagirwa nyina. Mariya yari yongeye kugaruka aho ayo mahano yakorerwaga, kuko atashoboraga kwihanganira kuba kure y’Umuhungu we. Icyigisho cya Yesu giheruka cyabaye icyo kugira impuhwe no kwita ku kiremwamuntu. Yitegereje mu maso ha nyina hari hashenguwe n’intimba, maze arahindukira areba na Yohana umwigishwa we yakundaga cyane. Yabwiye nyina ati: “Mubyeyi, nguyu umwana wawe!” Hanyuma abwira na Yohana ati: “Nguyu nyoko!” Nuko kuva ubwo Yohana ajyana Mariya iwe mu rugo.IZ 146.2

    Muri uwo mubabaro ukaze Yesu yagize inyota nyinshi, maze bamuzanira vino isharira ngo abe ari yo anywa; ariko asomyeho arayanga. Abamarayika bari bitegereje umubabaro ukomeye w’Umuyobozi wabo bakunda kugeza ubwo batashoboye gukomeza kubyitegereza maze bapfuka mu maso habo ngo be kubireba. Izuba ryanze kureba ayo mahano yakorwaga. Yesu yatatse n’ijwi rirenga ryakuye imitima y’abamwicaga ati: “Birarangiye.” Nuko umwenda wari ukingirije ahera cyane ho mu rusengero utabukamo kabiri uhera hasi ugera hejuru, isi ihinda umushyitsi, ibitare biramenagurika. Umwijima w’icuraburindi ubudika ku isi hose. Ubwo Yesu yari amaze gutanga, ibyiringiro biheruka by’abigishwa byabaye nk’ibiyoyotse. Benshi mu bayoboke be biboneye ibyo kubabazwa kwe n’urupfu rwe, maze barushaho kugira agahinda gasaze.IZ 146.3

    Noneho Satani ntiyongeye kwishima nk’uko yari asanzwe abigira. Yari yariringiye ko azaburizamo umugambi w’agakiza, nyamara wari uteguwe mu buryo bwimbitse. Ubwo ni bwo kubw’urupfu rwa Kristo, Satani nawe yamenye ko amaherezo nawe ubwe agomba kuzapfa, maze bwa bwami bwe bugahabwa Yesu. Satani yagiranye inama n’abamarayika be. Nta na kimwe yari yagezeho arwanya Umwana w’Imana, ariko noneho bagombaga gukaza umurego, bityo n’imbaraga zabo zose n’ubucakura bwose bakibasira abayoboke ba Yesu. Bagombaga kubuza abo bashoboye bose kugira ngo batakira agakiza babonewe na Yesu. Mu gukora atyo, Satani yari agishaka kurwanya ingoma y’Imana. Kandi nanone kuvana abantu benshi bashoboka kuri Yesu byari biri mu nyungu za Satani ubwe. Ibyaha byose by’abacungujwe amaraso ya Kristo amaherezo bizagerekwa kuri nyirabayazana w’icyaha, kandi agomba kuzabihanirwa, ariko abatemera kwakira agakiza babonera muri Yesu Kristo bazagerwaho n’igihano cy’ibyaha byabo.IZ 147.1

    Imibereho ya Yesu yaranzwe no kutagira ubutunzi bw’isi, cyangwa kwishyira imbere. Kwiyoroshya no kwiyanga kwe byari bihabanye cyane n’ubwibone no gushayisha byarangaga abatambyi n’abakuru b’Abayuda. Ukubonera kwe kuzira inenge kwari ugucyaha guhoraho kwabaga gushyizwe ku byaha byabo. Bamusuzuguraga bitewe no kwicisha bugufi kwe, ubutungane bwe no kubonera kwe. Nyamara abamusuzuguye muri iyi si umunsi umwe bazamubona afite gukomera n’ubutware by’ijuru kandi afite ikuzo rya Se ritagereranywa. IZ 147.2

    Mu rukiko, yari akikijwe n’ababisha bari bafite inyota yo kumena amaraso ye; ariko aba bantu bari binangiye bateye hejuru bati: “Amaraso ye azatubarweho, twe n’abana bacu,” bazamubona ari Umwami ufite icyubahiro. Ingabo zose zo mu ijuru zizaba zimushagaye aje ziririmbira indirimbo zo kunesha, gukomera n’icyubahiro zisingiza uwatambwe nyamara ubu akaba ariho, ari we Muneshi ukomeye.IZ 147.3

    Abakene, abanyantege nke n’abantu b’abatindi bavundereje amacandwe mu maso y’Umwami wuje ikuzo, ari nako urusaku rwo kunesha gukomeye rwaturukaga mu mbaga y’abantu kubw’ibitutsi by’urukozasoni bamuturukaga. Uruhanga abo mu ijuru bose batangariraga bararushinyaguriye kandi barugirira nabi. Bazongera kubona urwo ruhanga rurabagirana nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu, kandi bazashaka kumuhunga. Aho kuvuza induru y’uko batsinze, bazaboroga kubera kumubona.IZ 147.4

    Yesu azerekana ibiganza bye birimo inkovu zo kubambwa kwe. Izo nkovu azazihorana iteka ryose. Ikimenyetso cyose cy’imisumari yatewe kizagaragaza amateka yo gucungurwa k’umuntu guhebuje ndetse n’ikiguzi gikomeye cyatanzwe kubw’uko gucungurwa. Abantu bateye icumu mu rubavu rw’Umwami utanga ubugingo bazibonera inkovu z’aho bamucumise maze baboroge n’umubabaro mwinshi kubw’uruhare bagize mu kwangiza umubiri we.IZ 147.5

    Abamwishe babuzwaga amahwemo cyane n’inyandiko yari imanitswe ku musaraba hajuru y’umutwe we yavugaga ngo: “Uyu ni Umwami w’Abayuda.” Ariko icyo gihe bizaba ngomba ko bamubona mu ikuzo rye ryose n’ubushobozi bwa cyami. Bazabona ku myambaro ye handitsweho inyuguti zigaragarira bose zivuga ngo: “Umwami w’abami, n’Umutware utwara abatware.” Igihe yari abambwe ku musaraba bamuvugirije induru bamukoba bati: “Ngaho Kristo Umwami w’Abisirayeli, namanuke ku musaraba tubirebe maze tumwizere.” Icyo gihe bazamubona afite ubutware n’ubushobozi bwa cyami. Ntibazongera kubaza igihamya cy’uko ari Umwami w’Abisirayeli; ahubwo bazatangazwa cyane n’igitinyiro cye n’ikuzo riheranije azaba afite maze bitume bavuga bati: “Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka.”IZ 147.6

    Guhinda umushyitsi kw’isi, kumenagurika kw’ibitare, umwijima wacuze ku isi yose ndetse n’ijwi rya Yesu riranguruye yavuze ati: “Birarangiye” igihe umwuka we wari uheze agapfa, byahindishije umushyitsi ababisha be kandi n’abamwicaga bagira ubwoba bwinshi. Abigishwa batangajwe n’ibyo bibaye, ariko ibyiringiro byabo byarayoyotse. Bari bafite ubwoba ko Abayuda babahindukirana bakabarimbura nabo. Bari bazi neza ko urwango nk’urwo rwagaragarijwe Umwana w’Imana rudashobora kurangirira kuri we gusa. Bamaze amasaha menshi barira kubwo kwiheba. Bari bariteze ko Yesu azima ingoma yo mu isi, ariko ibyiringiro byabo byajyanye nawe. Mu gahinda no mu gucika intege bari bafite, bagize gushidikanya niba Yesu atarababeshye. Ndetse byageze n’aho nyina ashidikanya ko Yesu ari Mesiya.IZ 148.1

    Nubwo abigishwa bari bacitse intege babuze ibyiringiro bari bafite byerekeye Yesu, baramukundaga kandi bifuzaga gushyingura umubiri we mu cyubahiro, nyamara ntibari bazi uburyo bawubona. Yozefu wo mu Arimateya wari umutunzi kandi akaba n’umujyanama ukomeye mu Bayuda, ndetse yari n’umwigishwa nyakuri wa Yesu, yagiye kwa Pilato rwihishwa ariko ashize amanga, amusaba umurambo w’Umukiza. Ntiyahangaye kugenda ku mugaragaro kubera ko yatinyaga urwango rw’Abayuda. Abigishwa batinyaga ko Abayuda barakora uko bashoboye kose bakabuza umurambo wa Kristo gushyingurwa mu cyubahiro kiwukwiriye. Pilato yemereye Yozefu ibyo amusabye maze abigishwa bamanura uwo murambo ku musaraba ari na ko bakomeza kurizwa n’ibyiringiro byabo byari byakomwe mu nkokora. N’ubwitonzi bwinshi, bashyize uwo murambo mu gitambaro cyiza maze bawurambika mu mva nshya yari iya Yozefu.IZ 148.2

    Abagore bari barabaye abayoboke ba Kristo bicisha bugufi ubwo yari akiri muzima, banze kumuvirira kugeza igihe ashyiriwe mu gituro, maze igitare kiremereye cyane gishyirwa ku munwa w’igituro kugira ngo abanzi be bataza kubona uko bagera ku murambo we. Nyamara ntibari bakwiriye gutinya, kuko neretswe ko ingabo z’abamarayika zari zirinze igituro cya Yesu zicyitayeho bitavugwa, zitegereje guhabwa itegeko ryo kugira icyo zikora kugira ngo zivane Umwami w’icyubahiro aho yari afungiwe.IZ 148.3

    Abishe Kristo batinyaga ko yazuka maze akabacika. Ni yo mpamvu basabye Pilato kubaha abarinzi bo kurinda igituro kugeza ku munsi wa gatatu. Pilato yarabyemeye abaha abarinzi, kandi igitare cyari gikinze igituro barakidanangira bagihomesha ubushishi kugira ngo abigishwa batazamwiba bakamujyana maze bakazavuga ko yazutse.IZ 148.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents