Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ukurabagirana kwa Yesu

    Igihe cyo kurabagirana kwa Yesu, ukwizera kw’intumwa kwarushijeho gukomezwa. Icyo ni igihe bemererwaga kubona Kristo mu ikuzo rye ndetse no kumva ijwi riturutse mu ijuru ribahamiriza ko afite kamere y’ubumana. Imana yahisemo guha abayoboke ba Yesu igihamya gikomeye cy’uko ari we Mesiya wasezeranywe, kandi ko mu mubabaro wabo ukomeye no gucika intege bazagira igihe azaba abambwe badakwiriye kuzareka burundu ibyiringiro byabo. Cya gihe cyo kurabagirana kwa Yesu, Uwiteka yohereje Mose na Eliya kugira ngo baganire na Yesu iby’imibabaro ye n’urupfu rwe. Mu cyimbo cyo guhitamo abamarayika ngo abe ari bo baza kuganira n’Umwana wayo, Imana yahisemo kohereza abantu bari baranyuze mu bigeragezo byo ku isi.IZ 136.3

    Eliya yari yaragendanye n’Imana. Umurimo we wari uruhije kandi wuzuyemo ingorane kuko Uwiteka yari yaramukoresheje agacyaga ibyaha bya Isirayeli. Eliya yari umuhanuzi w’Imana; nyamara byagiye biba ngombwa ko ahunga akava ahantu hamwe ajya ahandi kugira ngo akize ubugingo bwe. Ubwoko bwe bwite bwamuhigaga nk’uhiga inyamaswa bushaka kumuhitana. Ariko Imana yaramwimuye. Abamarayika bamujyanye mu ijuru afite ikuzo kandi atsinze.IZ 136.4

    Mose yari akomeye kurusha abandi bose babayeho mbere ye. Imana yari yaramuhaye icyubahiro gikomeye, kuko yari yarahawe amahirwe yo kuvugana n’Imana imbona nkubone nk’uko umuntu avugana n’incuti ye. Yari yarashobojwe kureba umucyo w’agatangaza n’ikuzo rihebuje byari bigose Data wa twese. Uwiteka yakoresheje Mose maze akura ubwoko bwa Isiraheli mu buretwa barimo mu Misiri. Mose yari umuhuza w’Imana n’ubwoko bwe kuko incuro nyinshi yahagararaga hagati y’ubwoko bwe n’uburakari bw’Imana. Ubwo uburakari bw’Imana bwakongerezwaga ubwoko Abisirayeli kubera kutizera kwabo, kwivovota kwabo, n’ibyaha byabo biteye agahinda, urukundo Mose yabakundaga rwashyizwe ku munzani. Imana yashatse kubarimbura burundu maze ikamuhindura ishyanga rikomeye. Mose yerekanye urukundo akunda Abisirayeli ubwo yabasabirara yinginga. Muri uko guhagarika umutima kwe yasabye Imana kureka uburakari bwayo bukaze maze ikababarira Abisiraheli, bitaba ibyo ikamuhanagura mu gitabo cyayo.IZ 136.5

    Ubwo Abisiraheli bivovoteraga Imana na Mose bitewe no kubura amazi, bamushinje ko yabazaniye kubicana n’abana babo. Imana yumvise kwivovota kwabo maze ibwira Mose ngo nabwire urutare rutange amazi abantu babone ayo banywa. Mose yakubise urutare n’umujinya mwinshi maze yiha icyubahiro. Kuyobagurika kw’Abisirayeli no kwivovota kwabo bitahwemaga byari byaratumye Mose agira agahinda gakomeye, maze mu gihe gito yibagirwa uburyo Uwiteka yagiye abihanganira, kandi ko atari we bivovoteraga ahubwo ari Imana bivovoteraga. Yitekerezagaho ubwe gusa, uburyo bamuhemukiye bikomeye ndetse n’uko bamubereye indashima nyamara we yarabakundaga bikomeye.IZ 137.1

    Incuro nyinshi kuyobora abantu bayo ahantu haromboreje byabaga ari umugambi w’Imana, kandi noneho baba bageze aho bibakomereye yabakirishaga imbaraga zayo kugira ngo bashobore gusobanukirwa urukundo rwayo n’uburyo ibitaho bityo bibatere kuyikorera no kuyubaha. Ariko Mose yari yananiwe kubaha Imana no kogeza izina ryayo imbere y’abantu kugira ngo na bo bayihe ikuzo. Ibyo byateye Uwiteka kutamwishimira.IZ 137.2

    Igihe Mose yamanukaga umusozi afite ibisate by’amabuye bibiri maze akabona Abisirayeli bari kuramya inyana y’izahabu, uburakari bwe bwaragurumanye maze ajugunya bya bisate by’amabuye hasi arabimena. Neretswe ko mu gukora atyo nta cyaha Mose yakoze. Yari arakariye iby’Imana, afuhiye ikuzo ryayo. Nyamara igihe yumviraga kamere y’umutima we maze akiha icyubahiro cyagombaga guhabwa Imana, yakoze icyaha, kandi kubw’icyo cyaha Imana ntiyemeye ko yinjira mu gihugu cy’i Kanani.IZ 137.3

    Satani yari yaragiye agerageza gushakisha icyo yashingiraho ngo arege Mose ku bamarayika. Satani yashimishijwe cyane n’uko yageze ku ntego ye yo gutera Mose kudashimisha Imana maze abwira abamarayika ko azashobora no gutsinda Umukiza w’isi ubwo azaba aje gucungura umuntu. Kubera icyo gicumuro cye, Mose yagiye munsi y’ubutware bwa Satani, atwarwa n’urupfu. Iyo akomeza gushikama, Imana iba yaramujyanye mu gihugu cy’Isezerano, kandi ikamwimurira mu ijuru adapfuye.IZ 137.4

    Mose yanyuze mu rupfu, ariko Mikayeli yaramanutse amuha ubugingo mbere y’uko umubiri we ubora. Satani yagerageje guherana umurambo wa Mose, avuga ko ari uwe, ariko Mikayeli azura Mose maze amujyana mu ijuru. Satani yarakariye Imana cyane, ayisebya ko ica urwa kibera kuko yemeye ko yamburwa uwari umuhigo we. Nyamara Kristo ntiyigeze acyaha uwo mwanzi we nubwo uwo mugaragu w’Imana yari yacumuye biturutse ku kigeragezo cya Satani. Yamuregeye se yiyoroheje agira ati: “Uwiteka aguhane Satani.”IZ 137.5

    Yesu yari yarabwiye abigishwa be ko hari bamwe mu bo bari bahagararanye batazigera basogongera ku rupfu kugeza ubwo bazabona ubwami bw’Imana buje mu mbaraga. Iryo sezerano ryasohoye igihe cyo Yesu yarabagiranaga. Mu maso ha Yesu harahindutse maze arabagirana nk’izuba. Imyambaro ye yarereranaga kandi ishashagirana. Mose yari ahari kugira ngo ahagararire abazazurwa mu bapfuye ubwo Yesu Kristo azaba agarutse. Kandi Eliya wimuwe adasogongeye urupfu yari ahagarariye ba bandi bazahindurwa bagahabwa kudapfa ubwo Kristo azaba agarutse maze bakimurirwa mu ijuru badapfuye. Ubwo abigishwa biterezaga igitinyiro gihebuje cya Yesu n’igicu cyari kibatwikiriye, ndetse bakanumva ijwi ry’Imana riteye ubwoba cyane rivuga riti: “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire”, baratangaye kandi bagira ubwoba.IZ 138.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents