Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IMPANO ZA MWUKA, UMUZINGO WA I

    IJAMBO RY’IBANZE 61Iri jambo ry’Ibanze ryanditswe n’uwitwa Roswell F. Cottrell

    Impano y’ubuhanuzi yagaragaye mu itorero mu gihe Abayuda ari bo bamamazaga Imana mu isi. Niba iyi mpano yarakendereye mu binyejana bike bishyira iherezo ry’icyo gihe bitewe n’uko itorero ryari ryariyandaritse, yongeye kugaragara ku iherezo ry’icyo gihe cyahawe Abayuda kugira ngo itegurize Mesiya. Zakariya, se wa Yohana Umubatiza, “yuzuye Mwuka Muziranenge maze arahanura.” Simeyoni, umugabo w’intungane kandi wari umaramaje wari “utegereje guhumurizwa kwa Isiraheli,” yazanwe na Mwuka mu rusengero maze ahanura ibya Yesu ko ari “urumuri rwo kumurikira amahanga, n’ikuzo ry’ubwoko bw’Imana bwa Isiraheli”; ndetse n’umuhanuzikazi Ana nawe “iby’uwo mwana [Yesu] yabitekerereje abari bategereje bose ko Yeruzalemu ivanwa mu buja.” 62Reba Luka 1,2. (BII) Nta muhanuzi ukomeye kuruta Yohana Umubatiza, we watoranyijwe n’Imana kugira ngo yereke Abisiraheli “Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abantu bo ku isi.”IZ 117.1

    Igihe cya Gikristo cyatangiranye n’isukwa rya Mwuka Muziranenge, kandi impano za Mwuka zikomeye ndetse zinyuranye zigaragarije mu bizera. Izo mpano zari nyinshi cyane ku buryo Pawulo yashoboye kubwira itorero ry’i Korinto ati: “umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.” Ni umuntu wese uri mu itorero, ntabwo ari umuntu wese uri mu isi nk’uko benshi bagiye babifata.IZ 117.2

    Guhera mu gihe cy’ubuhakanyi bukomeye, izi mpano ntizakunze kugaragara; kandi bishoboka ko ari yo mpamvu abitwa Abakristo muri rusange bizera ko izo mpano zarangiranye n’igihe cy’Itorero rya mbere. Ariko se amakosa no kutizera by’itorero aho si byo byaba byaratumye izo mpano zihagarara? Mbese igihe ubwoko bw’Imana buzagera ku rugero rw’itorero rya mbere mu kwizera no mu migirire, ubwo buzarugeraho byanze bikunze kubwo kwamamaza amategeko y’Imana no kwizera Yesu, “imvura y’itumba” ntizongera gutuma izo mpano zibaho? Tubitekereje dukurikije ibyabayeho mbere, dukwiriye kwitega ko ibyo bizabaho. Nubwo igihe cy’Abayuda cyaranzwemo ubuhakanyi bwinshi, cyatangiranye kandi gisozwa no kwigaragaza kudasanzwe kwa Mwuka w’Imana. Ni yo mpamvu byaba ari ugutekereza nabi kwibwira ko igihe cya Gikristo (ugereranyije n’igihe cy’Abayuda, umucyo w’igihe cya Gikristo umeze nk’urumuri rw’izuba urugereranyije n’umucyo w’ukwezi) cyatangirana ikuzo maze kikazasoreza mu mwijima w’icuraburindi. Kandi ubwo umurimo udasanzwe wa Mwuka wari ukenewe kugira ngo utegurire abantu kuza kwa mbere kwa Kristo, none se ntuzarushaho gukenerwa biruseho ngo ubategurire kugaruka kwe; by’umwihariko kubera ko iminsi ya nyuma izaba ari iy’akaga kurusha iyayibanjirije yose, kandi abahanuzi b’ibinyoma bagomba no kugira ubushobozi bwo gukora ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye ku buryo binashobotse bayobya n’intore! Nyamara Ibyanditswe bihamya ukuri muri aya magambo biti:IZ 117.3

    “Arababwira ati: ‘Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka. Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica ntacyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” Mariko 16:15-18.IZ 118.1

    Ubusobanuro bw’uwitwa Campbell (Kambeli) bugira buti: “Izi mbaraga ndengakamere zizagera ku bizera.” Impano ntizagombaga kugarukira ku ntumwa gusa, ahubwo zigera no ku bizera. Ni bande bazazigira? Ni abantu bizera. Mbese zizamara igihe kingana iki? Nta rubibi rwashyizweho; iri sezerano rigendana n’inshingano ikomeye yatanzwe yo kubwiriza ubutumwa bwiza kandi igera ku mwizera wa nyuma.IZ 118.2

    Nyamara hari uguhakana kuvuga ko ubu bufasha bwasezeraniwe intumwa n’abizeye kubwo kubwiriza kwazo gusa. Uku guhakana kuvuga ko izo ntumwa zasohoje inshingano zahawe, zatangije ubutumwa bwiza, kandi ko impano zarangiranye n’ab’icyo gihe. Nimureke turebe niba inshingano ikomeye yararangiranye n’ab’icyo gihe. Matayo 28:19, 20 haravuga hati: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”IZ 118.3

    Kuba kubwiriza ubutumwa bwiza biciye muri iyi nshingano bitararangiranye n’itorero rya mbere bigaragarira muri iri sezerano rivuga ngo: “Dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Ntabwo Yesu avuga ati: “Dore ndi kumwe namwe ntumwa aho ari ho hose ndetse no ku mpera z’isi.” Ahubwo agira ati: “Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi cyangwa y’ibihe.” Ibyo ntibivuga ko igihe cy’Abayuda ari cyo cyavugwaga kuko icyo gihe cyari cyararangiriye ku musaraba Yesu abambwa. Nasoza rero mvuga ko kubwiriza no kwizera ubutumwa bwiza bwa mbere bizakomeza iteka kunganirwa n’ubufasha bwa Mwuka nk’uko byagenze ku itorero rya mbere. Inshingano intumwa zahawe irebana n’igihe cya Gikristo kandi ifata icyo gihe cyose. Kubw’ibyo rero, impano za Mwuka zazimangatanye bitewe gusa n’ubuhakanyi, kandi zizabyukirizwa rimwe n’ububyutse bwo kwizera n’imigenzereze byarangaga itorero rya mbere.IZ 118.4

    Mu 1 Abakorinto 12:28 hatubwira ko Imana yashyizeho cyangwa yahaye umwanya impano zimwe za Mwuka mu itorero. Mu gihe nta bihamya biri mu Byanditswe bitwereka ko Imana yakuyeho burundu impano mu itorero, tugomba kwanzura ko zabereyeho kuguma mu itorero. None se igihamya cy’uko zavuyeho kiri he? Kiri mu gice kimwe n’aho Isabato ya Kiyuda yakuweho maze hagashyirwaho Isabato ya Gikristo. Ni mu gice kiri mu Byakozwe n’Amayoberane y’Ubugome ndetse n’Umunyabugome. (2Abatesaloniki 2:3,7). Nyamara uhakana atanga igihamya cya Bibiliya yerekana ko impano zagombaga guhagarara yishingikirije kuri aya magambo agira ati: “Urukundo ntabwo ruzashira. Guhanura kuzarangizwa no kuvuga izindi ndimi kuzagira iherezo, ubwenge nabwo buzakurwaho kuko tumenyaho igice kandi duhanuraho igice, ariko ubwo igishyitse rwose kizasohora, bya bindi bidashyitse bizakurwaho. Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana muto. Ariko maze gukura mva mu by’ubwana. Icyakora none turebera mu ndorerwamo ibirorirori, ariko icyo gihe tuzarebana duhanganye mu maso. None menyaho igice, ariko icyo gihe nzamenya rwose nk’uko namenywe rwose. Ariko none hagumyeho kwizera n’ibyiringiro n’urukundo, ibyo uko ari bitatu, ariko ikiruta ibindi ni urukundo (1 Abakorinto 13:8-13).IZ 118.5

    Aya magambo atubwira ko hazabaho irangira ry’impano za Mwuka, iryo kwizera n’ibyiringiro. Ariko se ni ryari ibyo bigomba kuzahagarara? Turacyategereje icyo gihe ubwoIZ 119.1

    “Ibyiringiro bizaba byahindutse umunezero usesuye,
    Kwizera kwahindutse ibiboneshwa amaso,
    Kandi amasengesho yahindutse ibisingizo.”
    IZ 119.2

    Ibyo bizahagarara igihe igitunganye rwose kizaba kije, igihe tuzaba tutakirebera mu ndorerwamo itabona neza ahubwo tureba byose amaso ku maso. Umunsi utunganye, igihe abera bazatunganywa kandi bakabona nk’uko babonwa nturagera nyamara uzabaho mu gihe kizaza. Ni iby’ukuri ko, igihe umunyabugome yari amaze gukura, yakuyeho ‘iby’ubwana’ ari byo ubuhanuzi, kuvuga indimi, ubwenge, ndetse no kwizera, ibyiringiro n’urukundo byarangaga Abakristo bo mu itorero rya mbere. Nyamara muri ariya magambo nta kintu cyanditswemo cyerekana ko Imana yateganyije gukuraho impano yari yashyize mu itorero, kugeza aho kwizera n’ibyiringiro byaryo bizasohorera rwose, kugeza igihe ikuzo riheranije ryo kudapfa rizatwikira burundu ukwigaragaza kurabagirana kw’imbaraga n’ubwenge mu by’umwuka byigeze biboneka muri iyi mibereho irangwamo urupfu.IZ 119.3

    Uguhakana kwashingiwe ku magambo aboneka muri 2Timoteyo 3:16 benshi bakunze gutanga bashimangira cyane, gukwiriye kwirengagizwa. Niba ubwo Pawulo yavugaga ko Ibyanditswe byera bigomba gutunganya umuntu w’Imana ngo abashe gukora imirimo myiza yose, yaba yaravugaga ko nta kindi kintu gikwiriye kwandikwa kubwo guhumekerwa n’Imana, ni mpamvu ki icyo gihe ubwe hari ibyo yongeraga kuri ibyo Byanditswe? Kuki atahise ashyira ikaramu hasi akimara kwandika iyo nteruro? Kuki nyuma y’imyaka mirongo itatu Yohana yanditse igitabo cy’Ibyahishuwe? Iki gitabo nacyo kirimo irindi somo ryifashishwa na bamwe bashaka kwerekana ko impano za mwuka zavuyeho.IZ 119.4

    “Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti: ‘Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo. Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.” Ibyahishuwe 22:18,19.IZ 120.1

    Hifashishijwe aya magambo, usanga hari abavuga ko incuro nyinshi no mu buryo bwinshi, mu gihe cya kera, Imana yavuganiraga na ba sogokuruza mu bahanuzi, ndetse ko mu itangira ryo kwamamaza ubutumwa bwiza yakoresheje Yesu n’intumwa, bityo ikaba yarasezeranye bidasubirwaho ko itazongera kugira icyo imenyesha umuntu muri ubwo buryo. Kubw’ibyo rero, bavuga ko ubuhanuzi bwose buba nyuma y’icyo gihe atari ubw’ukuri. Bivugwa ko ibi byasoje ibyanditswe byahumetswe n’Imana. None se niba ari uko bimeze, ni iyihe mpamvu Yohana yanditse Ubutumwa bwiza amaze kuva i Patimosi muri Efezi? Mbese mu kwandika ubwo Butumwa Yohana yaba yarongeye ku magambo y’ubuhanuzi bwo muri icyo gitabo yandikiwe ku kirwa cya Patimosi? Duhereye kuri ayo magambo, bigaragara neza ko amabwiriza yo kutagira icyongerwaho cyangwa ngo gikurweho aterekeza kuri Bibiliya uko yakabaye nk’igitabo gifatanye. Ahubwo yerekeza ku gitabo cyihariye cy’Ibyahishuwe nk’uko cyavuye mu biganza by’intumwa Yohana. Nyamara nta muntu ufite uburenganzira bwo kongera cyangwa gukura ku gitabo icyo ari cyo cyose cyanditswe gihumetswe n’Imana. Mbese ubwo Yohana yandikaga igitabo cy’Ibyahishuwe hari icyo yongeye ku buhanuzi bwa Daniyeli? Ntacyo rwose. Nta burenganzira umuhanuzi afite bwo guhindura ijambo ry’Imana. Nyamara iyerekwa rya Yohana rishimangira iryo Daniyeli yahawe kandi rigatanga umucyo mwinshi wiyongera ku ngingo zavuzwe mu buhanuzi bwa Daniyeli. Nasoza mvuga ko Imana itigeze iceceka ngo ihagarike kuvuga, ahubwo iracyafite umudendezo wo kuvuga. Umutima wanjye urangurure iteka uti: “Uwiteka, vugira mu wo ushaka; umugaragu wawe nteze amatwi.”IZ 120.2

    Bityo rero, kugerageza kwifashisha Ibyanditswe Byera ngo herekanwe ko impano za mwuka zavuyeho ntacyo bigeraho. Kandi ubwo amarembo y’ikuzimu atahangaye itorero, Imana iracyafite abantu ku isi, dukwiriye kwitega ko habaho ukwigaragaza kw’impano za Mwuka kujyanye n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu; ari bwo butumwa buzagarura itorero ku rufatiro rw’intumwa maze bukarihindura umucyo w’isi aho kuba umwijima.IZ 120.3

    Nanone kandi, twaburiwe hakiri kare ko mu minsi ya nyuma hazaduka abahanuzi b’ibinyoma, kandi Bibiliya yaduhaye igipimo tugomba kugenzuza inyigisho zabo kugira ngo dushobore gutandukanya abanyakuri n’abanyabinyoma. Amategeko y’Imana ni yo gipimo gikomeye kigenzura ibyo abo bahanuzi bahanura ndetse n’imico yabo. Iyaba mu minsi ya nyuma nta buhanuzi nyakuri byajyaga kuzabaho, mbega uko byari byoroshye cyane kuba byaravuzwe bityo bikaba byarakuyeho uburyo bwose bwatera abantu gushukwa mu mwanya wo gutanga igipimo cyo kubasuzumisha kuko hajyaga kuzabaho abahanuzi nyakuri kimwe n’abanyabinyoma.IZ 120.4

    Muri Yesaya 8:19,20 hari ubuhanuzi buvuga iby’imyuka tumenyereye yo muri iki gihe, kandi amategeko y’Imana yatangiwe kugira ngo abugenzure: “Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo, nta museke uzabatambikira.” None se ni iyihe mpamvu havugwa ngo “nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo” niba nta kwigaragaza nyakuri kw’impano za Mwuka ndetse n’uk’ubuhanuzi byagombaga kuzabaho? Yesu aravuga ati: “Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma… Muzabamenyera ku mbuto zabo” (Matayo 7:15,16). Uyu ni umugabane w’ikibwirizwa cyo ku musozi w’Imigisha, kandi abantu bose bashobora kubona ko aya magambo yakoreshejwe muri rusange ku itorero mu gihe cyose cyo kwamamaza ubutumwa. Abahanuzi b’ibinyoma bagomba kumenyekanira ku mbuto zabo. Mu yandi magambo, bazamenyekanira mu mico yabo. Amategeko y’Imana ni yo gipimo ngenderwaho cyonyine cyagaragaza ko imbuto zabo ari nziza cyangwa ari mbi. Kubw’ibyo rero, tubwirwa gusanga amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Ntabwo abahanuzi nyakuri bazavuga ibihwanye n’ijambo ry’Imana gusa, ahubwo bazagira n’imibereho ihuje naryo. Ntabwo nahangara guciraho iteka umuntu uvuga kandi akabaho atyo.IZ 121.1

    Iteka abahanuzi b’ibinyoma bagiye barangwa no kwerekwa iby’amahoro; kandi bazaba bavuga bati: “Ni amahoro, ni amahoro,” mu gihe ukurimbuka gutunguranye kuzabatungura. Abahanuzi nyakuri bazamagana icyaha bashize amanga kandi bazaburira abantu iby’umujinya wenda gutera.IZ 121.2

    Guhanura kose kuvuguruza iby’ukuri kandi bidashidikanywaho Ijambo ry’Imana rivuga, gukwiriye kwamaganirwa kure. Uko ni ko Umukiza wacu yigishije abigishwa be ubwo yababuriraga ku byerekeye kugaruka kwe. Igihe Yesu yazamurwaga mu ijuru abigishwa be bamureba, abamarayika bahamije beruye ko uwo Yesu azagaruka atyo nk’uko bamubonye ajya mu ijuru. Ni yo mpamvu igihe Yesu yavugaga iby’imikorere y’abahanuzi b’ibinyoma bo mu minsi y’imperuka yavuze ati: “Nuko nibababwira bati: ‘Dore ari mu butayu,’ ntimuzajyeyo; cyangwa bati: ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere.” Guhanura kose kujyanye n’iyo ngingo kugomba kuzirikana ko azaturuka mu ijuru abantu bamureba. None se kuki Yesu atavuze ati: “Icyo gihe ntimuzite ku bihanurwa byose; kuko muri icyo gihe nta bahanuzi nyakuri bazabaho?”IZ 121.3

    “Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha, kugira ngo abera batunganyirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo.” (Abefeso 4:11-13).IZ 121.4

    Mu isomo twabonye mbere twasanze ko igihe Kristo yazamurwaga mu ijuru, yahaye abantu impano. Muri zo mpano havuzwemo izo kuba intumwa, abahanuzi, ababwirizabutumwa bwiza, abashumba n’abigisha. Icyatumye bahabwa izo mpano kwari ukugira ngo abera batunganyirizwe rwose mu bumwe no kumenya. Muri iki gihe, abantu bamwe bavuga ko ari abashumba n’abigisha bemeza ko hashize imyaka isaga igihumbi na magana inani izi mpano zisohoje umurimo wazo burundu, bityo rero zikaba zarahagaze. None se kuki batareka kwitwa abashumba n’abigisha? Niba dushingiye kuri iri somo umurimo w’umuhanuzi wararangiranye n’itorero rya mbere, ubwo n’uw’umubwirizabutumwa bwiza waba wararangiye kimwe n’indi yose nta vangura.IZ 122.1

    Noneho rero, mureke dutekereze gato kuri iyi ngingo. Izi mpano zose zatangiwe kugira ngo abera batunganyirizwe rwose mu bumwe, ubumenyi ndetse n’umwuka. Biturutse kuri izo mpano, abizera b’itorero rya mbere bamaze igihe runaka bishimira ubwo bumwe. “Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama.” Kubera ubwo bumwe, bigaragara ko umusaruro wavuyemo wabaye uw’uko “intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose.” (Ibyakozwe n’Intumwa 4:31-33.) Mbega uburyo ibintu nk’ibyo ari ibyo kwifuzwa muri iki gihe! Nyamara ubuhakanyi n’imbaraga yabwo izana ibice mu bantu kandi irimbura bwahindanyije ubwiza bw’itorero nyakuri maze buryambika ibigunira. Ingaruka zabaye gucikamo ibice n’umuvurungano. Ntihigeze kubaho urudubi rw’imyizerere rukomeye mu Bakristo nko muri iki gihe. Niba impano zari zikenewe kugira ngo zitume itorero rya mbere rigira ubumwe, mbega ukuntu muri iki gihe zikenewe kurutaho kugira ngo zihembure ubumwe! Kandi bigaragarira cyane mu buhanuzi ko umugambi w’Imana ari uko ubumwe bwagaruka mu itorero mu minsi iheruka,. Twahamirijwe rwose ko igihe Uwiteka azagarurira Siyoni, abarinzi bazayirebera n’amaso yabo. Twabwiwe kandi ko mu bihe bya nyuma abanyabwenge bazasobanukirwa. Ubwo ibyo bizasohora, hazabaho ubumwe bwo kwizera mu bo Imana ibara ko ari abanyabwenge; kuko abo n’ubundi bakorera mu kuri basobanukiwe n’ukuri, bagomba byanze bikunze gusobanukirwa kimwe. Mbese ni iki gishobora gutuma habaho ubu bumwe uretse impano zatangiwe uyu mugambi? IZ 122.2

    Dukurikije ibyo tumaze kubona, bigaragara ko gutunganywa kw’itorero kwuvuzwe hano kuzabaho mu bihe bizaza. Kubw’ibyo izi mpano ntizari zarangiza umugambi wazo. Uru rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso yarwanditse mu mwaka wa 64 nyuma y’ivuka rya Yesu. Iki gihe ni ku myaka ibiri mbere y’uko Pawulo abwira Timoteyo ko yiteguye ameze nk’ibisukwa ku gicaniro, kandi ko igihe cye kigeze ngo yigendere. Icyo gihe imbuto z’ubuhakanyi zari zitangiye gushinga imizi mu itorero, kuko mu myaka icumi yari ishize, Pawulo yari yaravugiye mu rwandiko rwe rwa kabiri yandikiye Abanyatesaloniki ko “amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora.” Icyo gihe amasega aryana yari agiye kwinjira mu itorero ntababarire umukumbi. Icyo gihe itorero ntiryazamukaga ngo rigere kuri ubwo butungane bw’ubumwe buvugwa muri iyi mirongo, ahubwo ryari hafi gusenywa n’amatsinda y’abarirwanya bari baryihishemo kandi rikazanwamo amacakubiri no kwirema ibice. Intumwa Pawulo yari abizi; ni cyo cyatumye areba hirya y’ubuyobe bukomeye maze akitegereza igihe cyo gukoranyiriza hamwe ubwoko bw’Imana bwasigaye. Ni bwo yavugaga ati: “Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana.” (Abefeso 4:13). Kubw’ibyo rero, impano zashyizwe mu itorero ntizari zarangiza igihe cyazo.IZ 122.3

    “Ntimukazimye Umwuka w’Imana kandi ntimugahinyure ibihanurwa, ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza.” (1Abatesaloniki 5:19-21).IZ 123.1

    Muri uru rwandiko, intumwa itangira kuvuga ku ngingo yo kugaruka k’Umwami wacu. Yakurikijeho kuvuga uko abatizera bazaba bameze icyo gihe. Abo ni ba bandi bavuga ko ‘ari amahoro, nta kibi kiriho’ kandi umunsi w’Uwiteka ugiye kuza ndetse kurimbuka gutungutanye kukabatungura nk’uko umujura aza nijoro. Kubera ibyo, yakurikijeho guhugura no kuburira itorero ngo ribe maso, ryitegure kandi ryirinde. Mu magambo yo guhugura akurikiraho dusangamo amagambo twigeze kuvuga agira ati: “Ntimukazimye umwuka w’Imana,” n’ibindi. Abantu bamwe bashobora gutekereza ko iyi mirongo uko ari itatu yose itandukanye, ko ntaho buri murongo uhuriye n’undi. Nyamara urebye uko iteye, iyi mirongo ifite ikiyihuza mu buryo bw’umwimerere. Umuntu uzimya Mwuka w’Imana azarekwa kugira ngo ahinyure ibihanurwa kandi ari byo mbuto zemewe ziva kuri Mwuka. “Nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura.” (Yoweli 2:28). Amagambo yakoreshejwe avuga ngo “mugenzure byose,” yerekeye ku bivugwa, ku bihanurwa, kandi tugomba kugenzura imyuka dukoresheje ibipimo Imana yaduhaye mu Ijambo ryayo. Muri iki gihe ubushukanyi bw’iby’umwuka n’ubuhanuzi bw’ibinyoma biriganje; kandi nta gushidikanya ko aya magambo afite icyo ahavuga cyihariye. Ariko muzirikane ko intumwa Pawulo itavuga ngo: ‘Mwirengagize ibintu byose’; ahubwo aravuga ati: “Mugerageze byose; mugundire ibyiza.”IZ 123.2

    “Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi. Nzashyira amahano mu ijuru no mu isi: amaraso n’umuriro n’umwotsi ucumba. Izuba rizahinduka umwijima, n’ukwezi kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w’Uwiteka uteye ubwoba utaraza. Kandi umuntu wese uzambaza izina ry’Uwiteka azakizwa, kuko i Siyoni n’i Yerusalemu hazaba abarokotse, nk’uko Uwiteka yabivuze, kandi mu barokotse hazabamo abo Uwiteka ahamagara.” Yoweli 2:28-32.IZ 123.3

    Ubu buhanuzi bwa Yoweli buvuga iby’isukwa rya Mwuka Muziranenge mu minsi ya nyuma, ntibwasohoye bwose ku itangira ry’iyamamazwa ry’ubutumwa bwiza. Ibi ni ukuri dushingiye ku bitangaza bikomeye bivugwa muri iyi mirongo ko ibizaba mu kirere no ku isi byagombaga kuzaba integuza “z’umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba w’Uwiteka.” Nubwo hari ibimenyetso twagiye tubona, uriya munsi ukomeye turacyawutegereje mu gihe kiri imbere. Igihe cyose cyo kwamamaza ubutumwa bwiza gishobora kwitwa iminsi ya nyuma, ariko kuvuga ko iminsi ya nyuma ari imyaka isaga 1800 ishize byaba ari ukwibeshya. Iyo minsi igeza ku munsi w’Uwiteka no ku gucungurwa k’ubwoko bw’Imana bwasigaye: ‘Kuko i Siyoni n’i Yerusalemu hazaba abarokotse, nk’uko Uwiteka yabivuze, kandi mu barokotse hazabamo abo Uwiteka ahamagara.’’ Aba basigaye bari hagati y’ibimenyetso n’ibitangaza bibanziriza umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba w’Uwiteka, nta gushidikanya ni abasigaye b’urubyaro rw’umugore bavugwa mu Byahishuwe 12:17. Abo ni igisekuru giheruka cy’abagize itorero ku isi. “Ikiyoka kirakira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.”IZ 123.4

    Abasigaye b’itorero ryamamaza ubutumwa bwiza bazaba bafite impano za mwuka. Bazashozwaho intambara bitewe n’uko bakurikiza amategeko y’Imana kandi bakagira guhamya kwa Yesu Kristo. (Ibyahishuwe 12:17). Mu Byahishuwe 19:10 hasobanura ko uguhamya kwa Yesu kuvugwa ko ari umwuka w’ubuhanuzi. Marayika yaravuze ati: “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu ari wo mwuka w’ubuhanuzi.” Mu Byahishuwe 22:9, Yohana asubiramo ayo magambo muri ubu buryo agira ati: “Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi.” Duhereye kuri iri gereranya, tubona imbaraga y’aya magambo ngo: ‘Guhamya kwa Yesu ni umwuka w’ubuhanuzi.’ Ariko guhamya kwa Yesu gukubiyemo impano zose za Mwuka. Pawulo aravuga ati: “Mbashimira Imana yanjye iteka nishimira ubuntu bwayo mwaherewe muri Kristo Yesu, kuko muri byose mwatungiwe muri we, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose, kuko ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe, bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.” (1Abakorinto 1:4-7). Guhamya kwa Yesu kwashinze imizi mu itorero ry’i Korinto. None se umusaruro wabaye uwuhe? Nta mpano n’imwe y’Imana babuze. None se ntidufite ingingo idushyigikira mu gihe twanzura tuvuga ko abasigaye, abategereje kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo, nibashinga imizi rwose mu buhamya bwa Yesu batazagira impano n’imwe babura?IZ 124.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents