Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kristo agambanirwa

    Neretswe iby’igihe Yesu yasangiraga Pasika n’abigishwa be. Satani yari yarashutse Yuda maze amutera kwibwira ko ari umwe mu bigishwa nyakuri ba Kristo; ariko umutima we wari ukiri uwa kamere. Yari yariboneye imirimo ikomeye ya Yesu, yari yarabanye nawe igihe yakoraga umurimo we, kandi yari yaremeye igihamya gikomeye cyamuhamirizaga ko Kristo ari Mesiya; ariko Yuda yari anangiye kandi yifuzaga amafaranga ndetse akanayakundaga. N’umujinya mwinshi, yinubiye ko amavuta y’igiciro cyinshi asutswe ku birenge bya Yesu. Mariya yakundaga Umwami we. Yari yaramubabariye ibyaha bye byari byinshi, kandi yari yarazuye musaza we yakundaga cyane, bityo Mariya yumva ko nta kintu na kimwe yakunda ku buryo atagiha Yesu. Uko guhenda kw’ayo mavuta, ni bwo buryo bwiza Mariya yashakaga kwerekaniraho uko ashima Umukiza we ayamusukaho. Nk’urwitwazo ku mururumba we, Yuda yavuze ko ayo mavuta yagombaga kugurishwa noneho amafaranga agahabwa abakene. Nyamara ibyo ntiyabivugiye kubera ko yitaye ku bakene; kuko yari umunyabugugu kandi akenshi ibyo yari yarashinzwe kugira ngo abisaranganye abakene yabikoreshaga mu nyungu ze bwite. Yuda ntiyari yaragiye yita ku guhumuriza Yesu ndetse no kubyo yabaga akeneye, bityo kugira ngo ahishire umururumba we, incuro nyinshi yavugaga yerekeza ku bakene. Iki gikorwa cy’ubugiraneza Mariya yakoze cyari ugucyaha gukomeye cyane gukozwe ku mutima we w’ubugugu. Igishuko cya Satani cyari giteguriwe inzira ngo cyakirwe neza mu mutima wa Yuda.IZ 138.2

    Abatambyi n’abatware b’Abayuda bangaga Yesu; ariko imbaga y’abantu yaramukurikiraga kugira ngo yumve amagambo ye yuzuye ubwenge kandi barebe imirimo ye ikomeye. Abantu bahagurukaga bashishikaye kandi bafite n’amatsiko menshi bakamukurikira kugira ngo bumve inyigisho z’uwo mwigisha uhebuje. Benshi mu batware b’Abayuda baramwizeye, ariko ntibahangara kwatura ukwizera kwabo kugira ngo badacibwa mu rusengero. Abatambyi n’abakuru b’Abayuda bafashe umwanzuro ko hari ikigomba gukorwa kugira ngo intekerezo z’abantu zikurwe kuri Yesu. Batinyaga ko abantu bose bamwizera kuko batari kumva bafite umutekano. Bagombaga gutakaza imyanya yabo byaba bitabaye ibyo bakica Yesu. Nyamara na nyuma yo kumwica, hari abagombaga gukomeza kubaho bakaba ibihamya bihoraho bigaragara by’imbaraga ze. Yesu yari yarazuye Lazaro, kandi batinyaga ko nibaramuka bishe Yesu, Lazaro azahamya imbaraga ze zikomeye. Abantu bazaga ari benshi baje kureba uwazutse mu bapfuye, bityo abategetsi b’Abayuda biyemeza kwica na Lazaro kugira ngo bacecekeshe gukangarana kwa rubanda. Ubwo ni bwo bajyaga kugarura abantu ku migenzo n’inyigisho by’abantu, ku gutanga icyacumi cy’isogi n’imbwija, kandi bakongera kugira ijambo ku bantu. Bemeranyijwe gufata Yesu igihe azaba ari wenyine kuko iyo bagerageza kumufata ari mu mbaga y’abantu, igihe intekerezo z’abantu bose ari we zari zirangamiye, bajyaga guterwa amabuye.IZ 138.3

    Yuda yamenye ko abatambyi n’abakuru b’Abayuda bafite inyota yo gufata Yesu maze yiyemeza kumugambanira ahawe ibice bike by’ifeza. Urukundo Yuda yakundaga amafaranga rwatumye yemera kugambanira Umwami we amutanga mu maboko y’abanzi be gica. Satani yakoreraga muri Yuda, maze ubwo ibirori byo gusangira ifunguro rya nyuma byari bigeze hagati, umugambanyi we yari ari gucura imigambi yo kugambanira Shebuja. Yesu yabwiranye abigishwa be agahinda ko kubera we iryo joro riribuze kubahemuza bose. Nyamara Petero yavuganye ubukana bwinshi ahamya ko nubwo abandi bose bahemuka, we adashobora guhemuka. Yesu yabwiye Petero ati: “Satani yabasabye ngo abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora; nawe numara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe.” Luka 22:31, 32.IZ 139.1

    Neretswe Yesu ari mu gashyamba hamwe n’abigishwa be. N’umubabaro mwishi yinginga abigishwa be ngo babe maso kandi basenge kugira ngo batajya mu moshya. Yari azi ko kwizera kwabo kuri bugeragezwe, maze ibyiringiro byabo bigacogora, kandi ko nta handi bari buvane imbaraga yose yo kubakomeza uretse mu kuba maso no gusengana umwete. Mu ijwi rirenga no gutaka kwinshi, Yesu yasenze agira ati: “Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” Umwana w’Imana yasenganaga umubabaro mwinshi. Ibitonyanga binini by’amaraso byaje mu maso he maze bijojoba bigwa hasi. Abamarayika bagendagendaga hejuru y’aho yari ari bitegereza ibiri kuba, ariko umwe wenyine niwe woherejwe kugira ngo ajye gukomeza Umwana w’Imana muri uwo mubabaro ukomeye yarimo. Nta byishimo byari mu ijuru. Abamarayika bakura amakamba yabo ku mitwe kandi bashyira n’inanga zabo hasi maze bitegereza Yesu bucece. Bifuzaga gukikiza Umwana w’Imana ariko abamarayika babayoboye ntibabibemerera kugira ngo batabona uko agambaniwe bigatuma bamutabara; kuko umugambi wari warateguwe kandi ugomba gusohozwa.IZ 139.2

    Yesu amaze gusenga yaje aho abigishwa be bari; nyamara yasanze basinziriye. Muri iyo saha iteye ubwoba, ntiyigeze abona abigishwa be bifatanya nawe ndetse habe no kumufasha gusenga. Petero wari wabanje kuba intwari mu kanya gato kari gashize yari yahunikiriye. Yesu yamwibukije amagambo yari yavuze ayashimikiriye maze aramubwira ati: “Nawe koko ntubashije kubana nanjye n’isaha imwe?” Umwana w’Imana yasenganye umubabaro mwinshi incuro eshatu. Nuko Yuda n’igitero cy’abantu bari kumwe bitwaje intwaro baba baraje. Yegereye Shebuja nk’uko byari bisanzwe kugira ngo amuramutse. Cya gitero cy’abantu bitwaje intwaro kigota Yesu; ariko aho Yesu ahagaragariza imbaraga ze z’ubumana arababaza ati: “Murashaka nde?” “Ni njyewe.” Basubiye inyuma bagwa hasi. Yesu yababajije atyo agira ngo bamenye imbaraga ze kandi basobanukirwe ko aramutse abishatse ashobora kwigobotora mu maboko yabo.IZ 140.1

    Ubwo abigishwa babonaga cya gitero cy’abantu bitwaje amacumu n’inkota bikubise hasi ako kanya batangiye kugira ibyiringiro. Ubwo bahagurukaga kandi bakongera gukikiza Umwana w’Imana, Petero yakuye inkota ye ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru maze amuca ugutwi. Yesu yasabye Petero gusubiza inkota ye mu rwubati amubwira ati: “Mbese ntuzi ko nshobora gutabaza Dat, agahita ampa imitwe y’ingabo y’abamarayika irenze cumi n’ibiri?” 64Matayo 26:53 (BII) Nabonye ko igihe ayo magambo yavugwaga, mu maso h’abamarayika hagaragaye ibyiringiro. Icyo gihe bifuzaga kuba baza bakazenguruka Shebuja maze bakamenesha iyo mbaga y’abantu bari barakaye bikabije. Ariko nanone bongeye kugira agahinda ubwo Yesu yongeraga kuvuga ati: “Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?” Igihe Yesu ubwe yemeraga ko abanzi be bamujyana, imitima y’abigishwa nayo yaguye mu majune kandi icika intege.IZ 140.2

    Abigishwa batinyaga ko nabo bahatakariza ubuzima bwabo, maze bose baramutererana barahunga. Yesu yasigaye wenyine mu maboko y’icyo gitero cy’abicanyi. Mbega uko icyo gihe Satani yari atsinze! Mbega umubabaro n’agahinda abamarayika b’Imana bagize! Amatsinda menshi y’abamarayika bazira inenge, buri tsinda rirangajwe imbere n’umugaba waryo, boherejwe kuza kureba ibiri kuba. Bagombaga kwandika igitutsi cyose n’ubugome bwose byakorewe Umwana w’Imana, kandi bakandika intimba yose ikomotse ku mubabaro n’ishavu Yesu yagombaga kugira; kuko abantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa giteye ubwoba bazongera kubyibonera byanditswe nk’uko byagenze.IZ 140.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents