Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kwizera imyuka y’abapfuye

    Neretswe ubuyobe butwara intekerezo z’abantu maze mbona ko Satani afite ubushobozi bwo kuzana imbere yacu amasura y’abantu basa n’abo mu miryango yacu cyangwa incuti zacu basinziririye muri Yesu. Bizagaragazwa nk’aho izo ncuti ziri imbere yacu mu by’ukuri, maze ayo mashusho avuge amagambo twari tumenyereye bavugaga bakiriho, kandi hazumvikana n’ijwi nk’iryo bari bafite bakiri bazima. Ibi byose azabikorera kuyobya abatuye isi no kubagusha mu mutego kugira ngo bizere ubwo buyobe.IZ 202.2

    Nabonye ko abera bakwiriye gusobanukirwa neza n’ukuri kw’iki gihe bagomba gushikamaho bagukuye mu Byanditswe Byera. Bagomba gusobanukirwa n’uko abapfuye bamera, kuko n’imyuka y’abadayimoni izababonekera ivuga ko ari abo mu miryango yabo cyangwa incuti zabo bakundaga. Izabahamiriza inyigisho zihabanye n’izo Ibyanditswe byigisha. Abadayimoni bazakora uko bashoboye kose kugira ngo bikururireho abantu kandi bazakorera ibitangaza imbere yabo kugira ngo bishimangire ibyo bavuga. Ubwoko bw’Imana bugomba kwitegura guhangana n’iyo mwuka bwifashishije ukuri kwa Bibiliya kuvuga ko abapfuye ntacyo bamenya, kandi ko abababonekera batyo ari imyuka y’abadayimoni.IZ 202.3

    Tugomba kugenzura neza aho ibyiringiro byacu bishingiye kuko dukwiriye kuzatanga impamvu y’ibyo byiringiro tuyikuye mu Byanditswe. Ubu bushukanyi buzaba gikwira kandi bizaba ngombwa ko duhangana nabwo imbona nkubone; kandi nituba tutabyiteguye, tuzafatwa n’imitego kandi dutsindwe. Ariko nidukora ibyo dushoboye ku ruhande rwacu, tukitegura intambara ituri imbere, Imana izakora uruhare rwayo, kandi ukuboko kwayo gufite ubushobozi bwose kuzaturinda. Bidatinze Imana izohereza abamarayika bose bavuye mu ijuru kugira ngo batabare abantu b’indahemuka, babagoteshe uruzitiro bityo be gushukwa kandi ngo bayobywe n’ibitangaza by’ubushukanyi bwa Satani.IZ 203.1

    Nabonye uburyo ubu bushukayi bwari buri gukwirakwira ku muvuduko munini. Neretswe igare ry’umwotsi rirerire cyane ryagendaga ku muvuduko nk’uw’umurabyo. Marayika yansabye kwitegereza nitonze. Nahanze amaso iryo gare. Byasaga n’aho isi yose yari muri iryo gare ku buryo nta muntu n’umwe wari wasigaye. Marayika yaravuze ati: “Bahambiriwe mu miba igiye gutwikwa.” Maze marayika anyereka uwari utwaye iryo gare wasaga n’umuntu mwiza w’igikundiro, kandi abagenzi bose bari mu igare bari bamuhanze amaso ndetse bakanamwubaha. Nahagaritse umutima maze mbaza umumarayika wanyoboraga uwo wari utwaye uwo ari we. Yaransubije ati: “Ni Satani. Satani ni we utwaye igare, yigize nka marayika w’umucyo. Yigaruriye abatuye isi. Birunduriye mu bushukanyi bukomeye kugira ngo bizere ikinyoma bityo barimbuke. Uyu mukozi umukurikiye mu cyubahiro ni umuhanga ushinzwe kwita kuri iri gare, naho abandi bakozi bakurikiyeho bakoreshwa imirimo itandukanye nk’uko agenda abakenera, kandi bose bagenda ku muvuduko nk’uw’umurabyo bagana mu irimbukiro.”IZ 203.2

    Nabajije marayika niba nta muntu n’umwe usigaye. Yansabye kureba ku rundi ruhande maze mbona itsinda rito ry’abantu bagendaga mu nzira ifunganye. Bose bagaragaraga nk’abantu bashyize hamwe rwose, bomatanyijwe n’ukuri, bakoze amatsinda. Marayika yaravuze ati: “Marayika wa gatatu ari kubateranyiriza hamwe kandi akabashyiraho ikimenyetso, maze bagakora imiba izajya mu kigega cyo mu ijuru.” Iri tsinda rito ryagaragaragaho ibimenyetso by’imiruho, risa n’aho ryanyuze mu bigeragezo bikomeye ndetse n’intambara. Byagaragaraga nk’aho izuba ryarasiye inyuma y’igicu maze rimurika mu maso habo, bituma bagaragara nk’abaneshi, ndetse nk’aho intsinzi yabo iri hafi kugerwaho.IZ 203.3

    Nabonye ko Uwiteka yahaye isi amahirwe yo kuvumbura uwo mutego. Niba nta kindi, iki kintu kimwe ni cyo gihamya gihagije ku Mukristu. Icyo gihamya ni uko nta tandukaniro ryashyizwe hagati y’igifite agaciro n’ikibi. Tomasi Paine wapfuye ubu umubiri we ukaba warashengutse uba umukungugu, kandi akaba agomba kuzazurwa ku iherezo ry’imyaka igihumbi mu muzuko wa kabiri kugira ngo ahabwe ingororano ye kandi apfe urupfu rwa kabiri, Satani amugaragaza nk’aho ari mu ijuru ndetse akaba ahaherewe icyubahiro. Satani yamukoresheje ku isi uko yari ashoboye kose, kandi n’ubu akomeje uwo murimo abinyujije mu gushukana agaragaza ko Tomasi Paine ahawe ikuzo cyane kandi yubashywe mu ijuru. Nk’uko Tomasi Paine yigishije hano ku isi, Satani ashaka kugaragaza ko n’ubu ari kwigishiriza no mu ijuru. Ubwo yari akiriho, hari abantu bamwe bitegerezanyije ubwoba iby’ubuzima bwe n’urupfu rwe ndetse n’inyigisho ze z’ibinyoma, ariko ubu bakaba bemera kwigishwa nawe kandi ari umwe mu bantu babi cyane ndetse bataye umurongo. Ni umuntu wasuzuguraga Imana n’amategeko yayo.IZ 203.4

    Se w’ibinyoma ahuma abatuye isi kandi akabayobya akoresheje kohereza abamarayika be ngo bavuge nk’intumwa, kandi bagaragaze ko bavuguruza ibyo banditse babibwirijwe n’Umwuka Wera igihe bari bakiri ku isi. Abo bamarayika b’abanyabinyoma batuma bigaragaza nk’intumwa zangiza zikagoreka inyigisho zazo ubwazo kandi zikavuga ko izo nyigisho zavangiwe zitakiri umwimerere. Mu gukora batyo, Satani ashimishwa no kuroha abiyitaga Abakristo n’isi yose mu gushidikanya ku Ijambo ry’Imana. Kuba igitabo kizira inenge (Bibiliya) kirwanya inzira za Satani kandi kikagwabiza imigambi ye; bituma Satani atera gushidikanya ko Bibiliya ikomoka ku Mana. Ni cyo gituma ahagurutsa Tomasi Paine utarubahaga Imana, akamugaragaza nk’aho igihe yapfaga yajyanywe mu ijuru, none ubu akaba yifatanyije n’intumwa zizira inenge yangaga urunuka akiri ku isi, bakaba bafatanyije umurimo wo kwigisha abari ku isi.IZ 204.1

    Satani aha buri wese mu bamarayika be umurimo agomba gukora. Bose abategeka kuba incakura n’indyarya. Yahaye bamwe muri abo bamarayika amabwiriza yo gukora nk’intumwa no kuvuga mu cyimbo cyazo, naho abandi bakajya mu mwanya w’abatizera Imana n’abagome bapfuye batuka Imana, ariko ubu bakaba bagaragara nk’abubahamana. Nta tandukaniro rishyirwa hagati y’intumwa zizira inenge na ba ruharwa batizera. Bose bigishaga ibintu bimwe. Kuri Satani, uwo yavugisha uwo ari we wese ntacyo bimutwaye igihe gusa umugambi we ugerwaho. Thomas Paine akiriho yari isanga n’ingoyi na Satani, akamufasha mu murimo we, kandi ubu byoroheye Satani cyane kumenya amagambo n’inyandiko y’umuntu wamukoreye abikuye ku mutima kandi agasohoza imigambi ye neza. Byinshi mu byo Paine yandikaga byakomokaga kuri Satani, kandi ubu biramworoheye cyane gukoresha abamarayika be maze agatera abantu amarangamutima kandi agatuma bigaragara ko biturutse kuri Tomasi Paine. Uwo ni wo mugambi wa Satani usumba indi yose. Inyigisho zigaragara nk’iziturutse ku ntumwa, abera (intungane) ndetse n’ab’inkozi z’ibibi bapfuye, zose zikomoka ku bubasha bwa Satani bukomeye.IZ 204.2

    Kuba Satani avuga ko uwo yakundaga byimazeyo, kandi akaba yarangaga Imana bitavugwa, ubu ari kumwe n’intumwa zera z’Imana n’abamarayika bayo mu ikuzo, ibyo byagombye kuba bihagije ngo bikureho icyari gikingirije intekerezo z’abantu maze batahure imirimo y’umwijima kandi y’amayobera Satani akora. Satani abwira abatuye isi n’abatizera yeruye ati: “Ntacyo bitwaye uko waba inkozi y’ibibi kose, waba wizera Imana cyangwa ntuyizere cyangwa se waba wizera Bibiliya cyangwa ntuyizere, ibereho uko ushaka, kuko ijuru ari iryawe; kuko niba abantu bose bazi ko Tomasi Paine ari mu ijuru, kandi akaba afite icyubahiro, nabo bazajyayo ntakabuza.” Ibi bigaragarira cyane buri wese ushaka kubibona. Satani akoresheje abantu bameze nka Tomasi Paine, ubu ari gukora ibyo yagiye agerageza gukora kuva yacumura. Binyuze mu mbaraga ze n’ibitangaza bye biyobwa, ari gusenya urufatiro rw’ibyiringiro bya Gikristo kandi akigizayo umucyo ugomba kumurika mu nzira ifunganye igana mu ijuru. Atera abatuye isi kwizera ko Bibiliya itahumetswe n’Imana, ko ntacyo irusha ibitabo by’amateka, nyamara kandi afite ikindi kintu kigomba kuyisimbura ari cyo: kwigaragaza kw’imyuka.IZ 204.3

    Uyu ni umuyoboro Satani yigaruriye kandi yitegekera ndetse ashobora gutera abatuye isi kwizera ibyo ashaka. Igitabo cyari kumucira urubanza we n’abayoboke be agihisha mu mwijima, aho ashaka ko kiba. Atuma Umucunguzi w’isi afatwa nk’umuntu usanzwe; kandi nk’uko abasirikari b’Ababaroma bari barinze igituro cya Yesu bakwije inkuru z’ibinyoma bari batekerewe n’abatambyi bakuru n’abatware, ni ko n’abatindi bayobejwe b’abayoboke b’iyo myuka iyobya basubiramo kandi bakagerageza kwerekana ko nta gitangaje kiri mu ivuka ry’Umukiza, urupfu rwe ndetse n’izuka rye. Iyo bamaze guherereza Yesu inyuma, bireherezaho intekerezo z’abatuye isi, bakazerekeza no ku bitanganza n’imirimo byabo biyobya bavuga ko birenze kure by’ihabya imirimo ya Kristo. Uko ni ko abatuye isi yose bagwa mu mutego kandi bakibwira ko bari mu mutekano, ntibabashe gutahura uko uko bashutswe bikomeye kugeza igihe ibyago birindwi by’imperuka bizasukirwa. Iyo Satani abona umugambi we ugerwaho neza kandi isi yose igafatwa mu mutego, araseka cyane.IZ 205.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents