Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ishungura

    Nabonye bamwe bafite ukwizera gushikamye kandi bataka baniha, binginga Imana. Mu maso habo hasaga n’ahatentebutse kandi hagaragaza agahinda gakomeye katurukaga ku ntambara bari bafite mu mutima. Mu maso habo harangwaga gushikama no kumaramaza; kandi ibitonyanga binini by’ibyuya byatembaga biva mu ruhanga rwabo. Noneho, mu maso habo harabagiranaga ibimenyetso byerekana ko bemewe n’Imana, maze noneho ya ndoro irimo kumaramaza no gushikama ikongera kubagaragaraho.IZ 207.2

    Abadayimoni barabazengurutse, babagotesha umwijima kugira ngo bababuze kureba Yesu, maze amaso bayahange umwijima wari ubagose, bityo bitume bareka kwiringira Imana kandi bayivovotere. Umutekano wabo rukumbi wari ushingiye ku gukomeza gutumbira mu ijuru. Abamarayika b’Imana bahawe inshingano zo kwita ku bwoko bwayo, kandi ubwo umwuka uhumanya uturutse ku badayimoni watumurirwaga kuri abo bari batumbiye mu ijuru, abamarayika b’Imana nabo bakomezaga kuzunguriza amababa yabo hejuru y’abo bantu kugira ngo birukane wa mwijima w’icuraburindi.IZ 207.3

    Ubwo ba bandi basengaga bakomezaga gutakamba babikuye ku mutima, incuro nyinshi imirasire y’umucyo uturutse kuri Yesu warabamurikiraga, kugira ngo ukomeze imitima yabo kandi umurikire mu maso habo. Nabonye ko hari bamwe batigeze bagira uruhare muri uyu murimo wo kurira no gutakamba. Bari bigize ba ntibindeba kandi ntacyo bitayeho. Ntibakumiraga umwijima wari ubagose, maze noneho ubabudikaho umeze nk’igicu cya rukokoma. Abamarayika b’Imana bavuye aho abo bari bari maze bajya gufasha abari bamaramaje basenga. Nabonye abamarayika b’Imana bihutira kujya gufasha abarwanishaga imbaraga zabo zose bakirana n’abadayimoni kandi bagerageza kwirwanaho batabaza Imana bafite kwihangana. Ariko abamarayika b’Imana basize abataragize icyo bakora na gito ngo birwaneho, maze sinongera kubabona.IZ 208.1

    Nabajije ubusobanuro bw’ishungura nari nabonye maze nerekwa ko ryatewe n’ubuhamya budakebakeba buturuka ku nama Umuhamya Nyakuri yahaye Abanyalawodokiya. Ubu buhamya buzagira icyo buhindura ku mutima w’uzabwakira, kandi buzamutera kwerereza ukuri no kugushyira ku mugaragaro. Bamwe ntibazatanga ubu buhamya bwahuranyije. Bazahagurukira kuburwanya, kandi iki ni cyo kizatera ishungura mu bwoko bw’Imana.IZ 208.2

    Nabonye ko ubuhamya bw’Umuhamya Nyakuri bwumviwe igice. Ubuhamya bukomeye cyane amaherezo y’itorero ashingiyeho bwahawe agaciro gake, niba butarirengagijwe bwose uko bwakabaye. Ubu buhamya bugomba gutera kwihana kwimbitse. Abazabwakira bose bataryarya bazabwumvira kandi buzabatunganya.IZ 208.3

    Marayika yaravuze ati: “Tega amatwi!” Bidatinze numvise ijwi rimeze nk’iry’ibyuma bya muzika byose byarangururaga mu njyana itunganye kandi inogeye amatwi. Iyo njyana yarutaga kure izo nigeze kumva zose, yasaga n’iyuzuye imbabazi n’impuhwe, ndetse n’ibyishimo bizahura kandi bizira amakemwa. Iyo njyana yansabye umubiri wose. Marayika yarambwiye ati: “Reba!” Noneho amaso yanjye yerekeye ku itsinda nigeze kubona ry’abantu bari bashunguwe bikomeye. Neretswe ba bandi nari nabonye mbere bariraga kandi basenganaga intimba mu mutima. Itsinda ry’abamarayika barinzi babakikije ryari ryikubye kabiri, kandi bari bambaye intwaro kuva ku mutwe kugeza ku birenge. Bagendaga kuri gahunda itunganye nk’umutwe w’abasirikari. Mu maso habo hagaragaraga intambara ikomeye bihanganiye ndetse n’urugamba rukaze banyuzemo. Ariko kandi mu maso habo hari hasanzwe hagaragara intimba ikomeye iri mu mitima yabo noneho harabagiranaga umucyo n’ikuzo ry’ijuru. Bari babonye intsinzi maze ibatera gushima babikuye ku mutima kandi bafite ibyishimo bizira amakemwa.IZ 208.4

    Umubare w’abari bagize iri tsinda wari wagabanutse. Bamwe bari bagosowe maze basigara ku nzira. Abari ba ntibindeba kandi bataragiraga icyo bitaho, ba bandi batigeze bifatanya n’ababonaga ko intsinzi n’agakiza ari iby’igiciro cyinshi bagakomeza kwinginga kandi batakamba kubwa byo, bene abo ntibigeze babibona, ahubwo basigaye mu mwijima maze imyanya yabo ihita igibwamo n’abandi bakiriye ukuri bakaza mu itsinda. Abadayimoni bakomeje kubibasira nyamara ntibabashaga kubatsinda.IZ 208.5

    Numvise ba bandi bari bambaye intwaro bavugana ukuri imbaraga ikomeye. Uko kuri kwagize ingaruka zitangaje. Benshi bari baragizwe imbohe; abagore bamwe bari baraboshywe n’abagabo babo; abana bamwe ari imbohe z’ababyeyi babo. Indahemuka zari zarabujijwe kumva ukuri noneho zakwakiranye ubwuzu bwinshi. Gutinya abo mu miryango yabo kose kwari kwashize, ahubwo ukuri konyine ni ko barutishaga byose. Bari baramaze igihe kirekire bafite inzara n’inyota byo kumenya ukuri; kandi baragukundaga cyane ndetse kukanababera ukw’igiciro cyinshi kuruta ubugingo bwabo. Nabajije icyateye izo mpinduka zikomeye. Marayika yaransubije ati: “Ni imvura y’itumba, ihembura riturutse ku Mana, ijwi rirenga rya marayika wa gatatu.”IZ 209.1

    Aba batoranyijwe bari bafite imbaraga ikomeye. Marayika yarambwiye ati: “Ubura amaso urebe!” Amaso yanjye yerekeye ku nkozi z’ibibi cyangwa abatizera. Bose bakubitaga hirya no hino. Umurava n’imbaraga ubwoko bw’Imana bwari bufite byabateye guhaguruka kandi birabarakaza cyane. Urujijo rwari rukwiriye ahantu hose. Nabonye hafatwa ingamba zo kurwanya itsinda ry’abari bafite umucyo n’imbaraga by’Imana. Umwijima w’icuraburindi warabagose; ariko bakomeje gushikama, bemewe n’Imana kandi bayiringiye. Nabonye bamanjiriwe; hanyuma numva batakambira Imana bakomeje. Batakaga ku manywa na n’ijoro bagira bati: “Ubushake bwawe bube ari bwo buba Mana! Niba bihesha ikuzo izina ryawe, cira icyanzu ubwoko bwawe! Turokore udukize abapagani batugose. Bagambiriye kutwica, ariko ukuboko kwawe kubasha kudukiza.” Ayo ni yo magambo nshobora kwibuka. Bose basaga nk’aho bagaragaza ko badakwiriye kandi bagaragaje ko biyeguriye rwose ubushake bw’Imana. Nyamara nk’uko Yakobo yabigenje, buri wese muri bo, nta tandukaniro, yaratakambaga kandi agakirana ashaka kurokorwa.IZ 209.2

    Nyuma gato y’uko batangiye gutakamba, abamarayika bagize impuhwe maze bashaka kujya kubatabara, ariko umumarayika muremure cyane wabayoboraga arababuza. Yarababwiye ati: “Ubushake bw’Imana ntiburasohora. Bagomba kunywa ku gikombe. Bagomba kubatizwa umubatizo.”IZ 209.3

    Bidatinze numva ijwi ry’Imana, maze ritigisa isi n’ijuru. Habaho umutingito ukomeye cyane. Inyubako hirya no hino zirariduka. Hanyuma numva urusaku rw’abaririmba intsinzi, rurangira kandi rumeze nk’indirimbo inogeye amatwi. Nitegereje rya tsinda ry’abantu bahoze bafite umubabaro ukomeye kandi ari imbohe. Ububata barimo bwari bwakuweho. Umucyo urabagirana wabamurikagaho. Mbega ubwiza bari bafite noneho! Ibimenyetso byose byo guhagarika umutima no kuremererwa byari byashize, kandi ubuzima buzira umuze n’igikundiro ni byo byagaragaraga mu maso ha buri wese. Ababisha babo, ari bo bapagani bari babakikije, bari barambaraye hasi nk’intumbi; ntibashoboraga kwihanganira umucyo warasiraga abera bacunguwe. Uyu mucyo n’ikuzo byabagumyeho kugeza igihe Yesu yatungukiye ku bicu byo mu ijuru, maze ba bandi b’indahemuka banyuze mu bigeragezo baherako bahindurwa mu kanya gato, mbese mu kanya nk’ako guhumbya, ubwiza n’ikuzo bigenda birushaho kwiyongera kuri bo. Maze ibituro birakingurwa, abera bari babirimo babivamo bambitswe kudapfa, barangurura bavuga bati: “Urupfu n’ikuzimu biratsinzwe”; maze hamwe n’abera bari bakiriho bazamurirwa gusanganira Umwami wabo mu kirere, ari nako abambaye kudapfa bose baririmbaga indirimbo nziza z’ikuzo no gutsinda.IZ 209.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents