Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ukuri kwahamijwe n’iyerekwa

    Igihe kwiga Bibiliya byari bikomeje, kandi mbere y’uko umurimo wabo umenyekana, mu burasirazuba bwa Leta ya Maine, Elina Harumoni yagize iyerekwa aho muri ryo yeretswe ko ku iherezo ry’iminsi 2300 umurimo wa Kristo wimuwe aho wakorerwaga akava ahera akajya gukorera ahera cyane. Iri yerekwa tukaba turisanga muri iki gitabo cy’Inyandiko z’Ibanze.IZ 21.1

    Nyuma gato y’iri yerekwa, Madamu White (witwaga Elina Harumoni akiri umukobwa) yagize irindi yerekwa yanditseho mu nyandiko yanditswe muri Mata 1847 agira ati: ‘Hashize umwaka Imana yaranyeretse ko umuvandimwe Crozier yari afite umucyo nyakuri ku byerekeye iyezwa ry’ubuturo, n’ibindi; kandi ko bwari ubushake bwayo ko Crozier yandika ibyo yaduhaye byanditswe muri cya kinyamakuru cyitwa “Inyenyeri ya nimunsi” cyanditswe ku wa 7 Gashyantare 1846. Ndumva ntashidikanya mbwirijwe n’Imana ko abizera bose bakwiye gusoma izo nyandiko.” 15A Word to the Little Flock, p.12 Uko ni ko ibyo abajamburaga muri Bibiliya bavumbuye byahamijwe n’amayerekwa y’intumwa y’Imana.IZ 21.2

    Mu myaka yakurikiyeho, Ellen White yanditse byinshi bivuga ku kuri k’ubuturo bwera n’ubusobanuro bwabyo kuri twe, kandi hari ahantu henshi avuga kuri ibi muri iki gitabo cy’Inyandiko z’Ibanze. Aha twavuga nk’urugero rw’igice gifite umutwe uvuga ngo “Ubuturo bwera.” Gusobanukirwa umurimo Kristo akorera mu buturo bwo mu ijuru byabaye urufunguzo rufungura iyobera ryo kubura ibyari byitezwe kwabyeho mu 1844. Abatubanjirije babonye neza ko ubuhanuzi buvuga iby’igihe cy’Imana cyo guca urubanza cyari cyegereje cyasohoye mu byabaye mu mwaka wa 1844, ariko ko hari umurimo wagombaga gukorerwa ahera cyane h’ubuturo bwo mu ijuru mbere y’uko Yesu agaruka ku isi.IZ 21.3

    Ubutumwa bwa marayika wa mbere n’ubw’uwa kabiri bwari bwarumvikanye mu kwamamazwa k’ubutumwa bwo gutegereza kugaruka kwa Kristo mu 1844, none ubu ubutumwa bwa marayika wa gatatu bwari butangiye kumvikana. Binyuze muri ubu butumwa, ubusobanuro bw’Isabato y’umunsi wa karindwi bwatangiye kumvikana.IZ 21.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents