Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Iherezo ry’imyaka 2300

    Nabonye intebe y’ubwami, kandi kuri yo hari hicaye Data wa twese n’Umwana. Nitegereje mu maso ha Yesu maze nishimira uko ari uw’igikundiro. Sinashoboraga kwitegereza mu maso ha Data wa twese kuko yari akingirijwe n’umucyo mwinshi cyane urabagirana. Nabajije Yesu niba Data wa twese ameze nka Yesu ubwe. Yambwiye ko bameze kimwe, ariko ko ntashobora kumwitegereza. Yesu yarambiye ati: “Uramutse urebye ubwiza bwa Data wa twese, ntiwakongera kubaho.” Imbere y’intebe y’ubwami nahabonye ishyanga ry’Abategereje kugaruka kwa Yesu - harimo itorero n’ab’isi. Nabonye amatsinda abiri, rimwe ryacaga bugufi imbere y’iyo ntebe y’ubwami ribyishimiye cyane, mu gihe irindi tsinda ryahagararaga ritabyishimiye habe no kubyitaho. Abari bubamye imbere y’intebe y’ubwami barasengaga kandi batumbiraga Yesu. Yesu nawe yahangaga Se amaso, agasa n’aho amwinginga. Umucyo wavaga kuri Data wa twese ukajya ku Mwana kandi ukava ku Mwana werekera kuri rya tsinda ryasengaga. Ubwo naje kubona umucyo umurika cyane uturutse kuri Data ujya kuri Mwana, kandi uva kuri Mwana maze usakara kuri ba bantu bari imbere y’intebe y’ubwami. Nyamara bake cyane ni bo bakiraga uyu mucyo utangaje. Benshi bavuye aho wa mucyo wari utwikiriye maze bahita bawurwanya. Abandi ntacyo bari bitayeho ndetse ntibakunze uwo mucyo, maze uhita wigendera ubavaho. Bamwe barawukunze maze baragenda bapfukamana na rya tsinda rito ryasengaga. Abari muri iri tsinda bose bakiriye uwo mucyo kandi barawishimira ndetse mu maso habo harabagirana ubwiza bwawo.IZ 64.2

    Nabonye Data wa twese ahaguruka kuri ya ntebe y’ubwami 42Urasanga ubusobanuro bw’ibi mu gice kivuga “Inyongera” kiboneka muri iki gitabo., maze agendera mu igare ryaka umuriro ajya ahera cyane inyuma y’umwenda ukingiriza nuko aricara. Maze Yesu ahaguruka ku ntebe y’ubwami kandi benshi mu bari bunamye imbere y’iyo ntebe bahagurukana nawe. Yesu amaze guhaguruka, sinigeze mbona n’umurasire umwe w’umucyo uvuye kuri Yesu ngo ugere kuri ya mbaga itari ifite icyo yitayeho, maze isigara mu mwijima w’icuraburindi. Abahagurutse igihe Yesu nawe yahagurukaga, bakomeje guhanga amaso yabo kuri we ubwo yavaga ku ntebe y’ubwami maze akabajyana hanze ku ntera ngufi. Bahageze Yesu yazamuye ukuboko kwe kw’iburyo, maze twumva ijwi rye ryiza rivuga riti: “Mutegerereze hano ngiye kwa Data guhabwa ubwami; ntimwanduze imyambaro yanyu, kandi mu kanya gato cyane nzagaruka mvuye mu bukwe maze mbajyane iwanjye.” Nuko igare rigoswe n’igicu, rifite inziga zimeze nk’umuriro ugurumana, rikikijwe n’abamarayika riza aho Yesu yari ari. Yesu yuriye iryo gare maze rimujyana ahera cyane, ari naho Data wa twese yari yicaye. Aho ni ho nabonye Yesu, Umutambyi Mukuru ukomeye cyane, ahagaze imbere ya Data. Ku nshunda z’ikanzu ye hari inzogera n’igisingo gitukura. Abahagurukanye na Yesu bashoboraga gushyira ibyiringiro byabo kuri we aho yari ahera cyane, kandi bagasenga bagira bati: “Data duhe Mwuka wawe.” Bagisenga batyo Yesu yabahumekeragaho Mwuka Wera, kandi muri uko guhumeka harimo umucyo, imbaraga, urukundo rwinshi, ibyishimo n’amahoro.IZ 65.1

    Nahindukije amaso ndeba rya tsinda ry’abantu bari bagipfukamye imbere ya ya ntebe y’ubwami. Ntibigeze bamenya ko Yesu yayivuyeho. Satani yaraje ajya iruhande rwa ya ntebe maze agerageza gukomeza gukora umurimo nk’uw’Imana. Nabonye ba bandi bubura amaso bareba kuri ya ntebe ya cyami maze barasenga bati: “Data duhe Mwuka wawe.” Nibwo Satani yabahumekeyeho umwuka mubi; muri wo harimo umucyo n’imbaraga nyinshi, nyamara ntiharimo urukundo nyakuri, ibyishimo n’amahoro. Umugambi wa Satani wari uwo gukomeza kubafatira mu gushukwa ndetse no gusubiza inyuma no kuriganya abana b’Imana.IZ 65.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents