Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ukundi kwerekanwa

    Neretswe uburyo ijuru ryose ryari ryitaye ku murimo wakorerwaga ku isi. Yesu yohereje umumarayika ukomeye ngo amanuke ajye kuburira abatuye isi kugira ngo bitegure kugaruka kwe. Ubwo uwo mumarayika yavaga imbere ya Yesu mu ijuru, umucyo w’agatangaza kandi urabagirana cyane wamugiye imbere. Nabwiwe ko umurimo we wari uwo kumurikishiriza isi ubwiza bwe no kuburira abantu iby’umujinya w’Imana ugiye gutera. Abantu batabarika bakiriye uwo mucyo. Bamwe muri abo bantu basaga n’abatishimye mu gihe abandi bari banezerewe kandi bafite mu maso hakenkemuye. Abantu bose bakiriye umucyo bubuye amaso yabo bareba mu ijuru maze basingiza Imana. Nubwo umucyo wari waviriye bose, bamwe bapfuye kuza bakuruwe nawo, nyamara ntibigera bawakira babikuye ku mutima. Benshi bari buzuwe n’umujinya ukomeye. Abagabura n’abo bayoboye bifatanyije n’ababi maze barwanya umucyo wazanywe na marayika ukomeye bivuye inyuma. Nyamara abawakiriye bose bitandukanyije n’ab’isi maze bishyira hamwe.IZ 191.3

    Satani n’abadayimoni bari bahugiye mu gushaka uburyo bakurura intekerezo z’abantu benshi bakaziteshura kuri uwo mucyo. Itsinda ryanze umucyo ryasigaye mu mwijima. Nabonye marayika w’Imana yitegereza cyane ubwoko buvuga ko bwizera Imana kugira ngo yandike imico ubwo bwoko bukuza mu gihe bubwirwa ubutumwa buturutse mu ijuru. Kandi igihe benshi mu bavugaga ko bakunda Yesu bateraga umugongo ubutumwa buturutse mu ijuru, bakabuhinyura, babunnyega, kandi bakabwanga urunuka, marayika wari ufite wino mu ntoki ze yanditse ibyo bintu biteye isoni. Ijuru ryose ryaramanjiriwe kuko ryabonaga uko Yesu ashobora gusuzuguzwa n’abavuga ko ari abayoboke be.IZ 191.4

    Nabonye ugucika intege kw’abari bafite ibyiringiro ubwo batabonaga Umwami wabo aziye igihe bari bamwiteze. Byari umugambi w’Imana guhisha iby’ahazaza no kugeza ubwoko bwayo aho bugomba gufata umwanzuro. Iyo hatabaho kubwiriza iby’igihe ntakuka cyo kugaruka kwa Kristo, umurimo Imana yari yaragennye ntiwari kurangira. Satani yateraga abantu benshi kurangamira ibikomeye bizaba mu gihe kizaza bijyanye n’urubanza n’irangira ry’igihe cy’imbabazi. Byari ngombwa ko abantu baterwa umwete wo kwitegura babikuye ku mutima.IZ 192.1

    Ubwo igihe cyahitaga, abatarakiriye umucyo wa marayika by’ukuri bifatanyije n’abari barasuzuguye ubutumwa, maze bahindukirana ba bandi bari babuze ibyo bari biteze babahindura urw’amenyo. Abamarayika banditse uko abavugaga ko ari abayoboke ba Kristo bari bameze. Guhita kw’igihe ntakuka bari bavuze kwari kwabagerageje kandi kurabashungura, kandi benshi bashyizwe ku munzani maze basangwa badashyitse. Bavugaga baranguruye ko ari Abakristo nyamara bananiwe gukurikira Kristo no mu tuntu duto hafi ya twose. Satani yanejejwe cyane n’imibereho y’abavugaga ko ari abayoboke ba Kristo.IZ 192.2

    Satani yari abifatiye mu mutego we. Yari yarateye benshi kuva mu nzira igororotse, kandi bageragezaga kuzamuka ngo bajye mu ijuru banyuze indi nzira. Abamarayika babonye muri Siyoni [yo ku isi] intungane n’abaziranenge bavanze n’abanyabyaha kandi bavanze n’indyarya zikunda iby’isi. Abamarayika bari baritaye ku bigishwa nyakuri ba Yesu; nyamara abanduye babangamiraga intunganye. Abari bafite imitima igurumanamo ubwuzu bwo kureba Yesu babuzwaga kuvuga ibyo kugaruka kwe na bene wabo bavugaga ko bahuje ukwizera. Abamarayika bitegereje ibyo maze bababarana n’abasigaye bakundaga ko Umwami wabo yaza.IZ 192.3

    Undi mumarayika ukomeye yaroherejwe ngo amanuke ajye ku isi. Yesu yamuhereje inyandiko mu kuboko kwe, maze ubwo yageraga ku isi ararangurura ati: “Iraguye, iraguye, Babuloni!” Nuko nongera kubona ba bandi bari bacitse intege bubura amaso bareba mu ijuru, barebana ukwizera n’ibyiringiro ko Umwami wabo aza. Nyamara benshi basaga n’abakiri mu bupfapfa, bameze nk’abasinziriye; ariko kandi nashoboraga kubona mu maso hagaragara umubabaro ukomeye. Ba bandi bacitse intege babonye mu Byanditswe ko bari mu gihe cyo gutinda [k’Umukwe], kandi ko bagomba gutegereza bihanganye ko ibyo beretswe bisohora. Igihamya bishingikirijeho kikabatera gutegereza Umwami wabo mu mwaka wa 1843 ni nacyo cyabateye kwitega ko azaza mu 1844. Nyamara nabonye ko abenshi muri bo batari bafite imbaraga zaranze ukwizera kwabo mu mwaka wa 1843. Kubura ibyo bari biteze mu 1843 byari byaragwabije ukwizera kwabo.IZ 192.4

    Ubwo ubwoko bw’Imana bwashyiraga hamwe mu iyamamazwa ry’ubutumwa bwa marayika wa kabiri, ingabo zo mu ijuru zitaye cyane ku kureba impinduka ubwo butumwa buzateza. Zabonye benshi biyitaga Abakristo bahindukirana abari babuze icyo bari biteze maze barabakwena kandi barabasuzugura. Ubwo amagambo yasohokaga mu kanwa kabo babakina ku mubyimba bagira bati: “Na n’ubu ntimuragenda!” marayika yarayandikaga. Marayika yaravuze ati: “Bakwena Imana.” Nongeye kwerekwa icyaha nk’icyo cyigeze gukorwa mu gihe cya kera. Eliya yari yarajyanywe mu ijuru, kandi umwitero we wari warasigaranywe na Elisa. Abasore b’inkozi z’ibibi bari barigishijwe n’ababyeyi babo gusuzugura umuntu w’Imana bakurikiye Elisa, bamuvugiriza induru bavuga bati: “Zamuka ruhara, zamuka ruhara!” Muri uko gutuka umugaragu w’Imana, Imana ni yo batukaga maze ihita ibahanira aho. Mu buryo nk’ubwo, abagira urw’amenyo kandi bagakwena igitekerezo cyo kujya mu ijuru kw’abera, bazagerwaho n’uburakari bw’Imana, kandi bazumva ko gukinisha Umuremyi wabo atari ikintu cyoroheje.IZ 192.5

    Yesu yohereje abandi bamarayika ngo baguruke bihuta bajye guhembura no gukomeza ukwizera k’ubwoko bwe kwacogoraga no kubutegurira gusobanukirwa ubutumwa bwa marayika wa kabiri na gahunda ikomeye yari igiye gukorwa mu ijuru bidatinze. Nabonye abo bamarayika bahabwa ububasha bukomeye n’umucyo bituruka kuri Yesu, maze baguruka bwangu berekeza ku isi bagiye gusohoza inshingano bahawe yo gufasha marayika wa kabiri mu murimo we. Ubwo abamarayika barangururaga bati: “Umukwe araje, nimusohoke, mumusanganire,” umucyo ukomeye wamurikiye ubwoko bw’Imana. Nuko mbona ba bandi bari bacitse intege bahaguruka, maze bungikanya na marayika wa kabiri kurangurura bati: “Umukwe araje, nimusohoke, mumusanganire!” Umucyo uturutse kuri ba bamarayika wahuranyije mu mwijima aho wari uri hose. Satani n’abamarayika be bashatse gukumira uwo mucyo ngo udasakara hose ukagera ku cyo ugendereye. Bateye amagambo abamarayika bavuye mu ijuru bababwira ko Imana yashutse abantu, kandi ko bakoresheje umucyo wabo wose n’ubushobozi bafite badashobora kwemeza abatuye isi ko Kristo agiye kugaruka. Nyamara nubwo Satani yakomeje kurwana kugira ngo abambire inzira kandi abuze intekerezo z’abantu kwakira umucyo, abamarayika b’Imana bakomeje umurimo wabo.IZ 193.1

    Abakiriye umucyo bari banezerewe cyane. Bari bahagaze bashikamye batumbiriye mu ijuru kandi bategerezanyije ubwuzu kuza kwa Yesu. Bamwe barariraga kandi bagasengana umubabaro mwinshi. Basaga n’abahanze amaso kuri bo ubwabo, maze ntibatinyuke kureba hejuru. Umucyo uvuye mu ijuru watamuruye umwijima wari ubagose, maze ya maso yabo bari bihanzeho ubwabo bari mu bwihebe barayubura bareba hejuru. Ishimwe n’ibyishimo bizira ikizinga byagaragaye kuri buri wese. Yesu n’ingabo z’abamarayika zose bagaragarije izo ndahemuka zari zitegereje ko zemewe.IZ 193.2

    Abanze kandi bakarwanya umucyo w’ubutumwa bwa marayika wa mbere, ntibashoboye kugerwaho n’umucyo w’ubutumwa bwa marayika wa kabiri, kandi ntibashoboraga kugira icyo bungurwa n’imbaraga n’ikuzo byajyanaga n’ubwo butumwa buvuga : ‘Dore, Umukwe araje.” Yesu yarahindukiye maze abatera umugongo afite umubabaro kuko bari baramukerensheje kandi baramwanga. Abakiriye ubwo butumwa bari bagotewe mu gicu cy’ikuzo. Batinyaga cyane gucumura ku Mana, kandi barategerezaga, bakaba maso ndetse bagasengera kugira ngo bamenye ubushake bwayo. Nabonye Satani n’abamarayika be bashaka gupfukirana uyu mucyo mvajuru kugira ngo utagera ku bwoko bw’Imana. Ariko igihe cyose abari bategereje bari bakunze uwo mucyo kandi amaso yabo bakayahanga kuri Yesu aho kuyahanga ku isi, Satani ntiyashoboraga kugira ububasha bwo kubabuza kugerwaho n’imirasire y’uwo mucyo w’agatangaza. Ubwo butumwa bwatanzwe n’ijuru bwarakaje Satani n’abamarayika be cyane. Bateye abavugaga ko bakunda Yesu (nyamara basuzugura ibyo kuza kwe) gukwena no gusuzugura izo ndahemuka kandi zifite kwiringira. Ariko marayika yanditse igitutsi cyose, gukerensa ndetse n’ikibi cyose cyagirirwaga abana b’Imana babikorerwa n’abavugaga ko ari abavandimwe babo mu kwizera.IZ 193.3

    Abantu benshi barangururiye amajwi yabo kuvuga bati: “Dore Umukwe araje!” kandi batandukana n’abavandimwe babo batashakaga ko Yesu agaruka, kandi bakaba batarabemereraga guhoza imitima yabo ku kugaruka kwe. Nabonye Yesu akura amaso ye ku banze kandi bagasuzugura ibyo kugaruka kwe, maze noneho asaba abamarayika kuyobora ubwoko bwe bakabukura hagati y’abantu banduye kugira ngo batabanduza. Abumviye ubutumwa barahagurutse bitandukanya n’abanduye maze baba isanga n’ingoyi. Umucyo wera warabamurikiye. Bazinutswe isi, bazibukira inyungu zayo z’iby’isi, bareka ubutunzi bwabo bwo mu isi maze batumbira mu ijuru, bategereje kubona Umucunguzi wabo bakunda. Umucyo wera warasiye mu maso habo, ugaragaza amahoro n’ibyishimo byari muri bo. Yesu yategetse abamarayika be ngo bajye kubakomeza, kuko isaha yo kugeragezwa kwabo yari yegereje. Nabonye ko abo bari bategereje batari bigeze bageragezwa nk’uko byagombaga kuba. Bari bataratandukanywa n’amakosa. Noneho nabonye ubuntu bw’Imana no kugira neza kwayo ubwo yohererezaga umuburo abatuye isi, kandi ikaboherereza ubutumwa bwagiye busubirwamo ngo bubatere kwigenzura mu mitima bamaramaje kandi bige Ibyanditswe Byera, kugira ngo bo ubwabo bitandukanye n’amakosa yakomeje kujya ahererekanywa aturutse ku bapagani n’abapapa. Biturutse kuri ubwo butumwa, Imana yagiye igeza ubwoko bwayo aho ishobora kugira icyo ibukorera mu bushobozi butangaje, ndetse n’aho bushobora gukurikiza amategeko yayo yose.IZ 194.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents