Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
INYANDIKO Z’IBANZ - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibiganiro by’ingenzi ku nsanganyamatsiko y’Isabato

    Ku bw’imbabazi z’Imana, abapasitoro benshi bubahirizaga Isabato kandi bakaba bari bari ku ruhembe rw’imbere mu kwigisha uko kuri gushya kwari kwaragaragaye, baherekejwe na benshi mu bayoboke babo, mu mwaka wa 1848 bahuriye mu biganiro bitanu byigaga ku nsanganyamatsiko y’Isabato. Bagize ibihe byo kwiyiriza ubusa no gusenga kandi biga Ijambo ry’Imana. Umukuru Bates, wari umwigishwa w’ukuri kw’Isabato, yafashe iya mbere mu guhamya iby’Isabato. Hiramu Edisoni hamwe n’abo bari bafatanyije bari muri ayo materaniro, bari bafite imbaraga mu buryo bagaragazaga umucyo ku buturo bwera. James White, wiganaga ubuhanuzi ubushishozi, yibandaga cyane ku bigomba kubaho mbere yo kugaruka kwa Yesu. Muri ayo materaniro ni ho hakusanyirijwe amahame shingiro Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi bagenderaho muri iki gihe.IZ 23.3

    Ellen White asubije amaso inyuma ku byabaye icyo gihe yaranditse ati:IZ 23.4

    Abantu bacu benshi ntibabona ukuntu urufatiro rushikamye rwo kwizera kwacu rwashyizweho. Umugabo wanjye, Umukuru Joseph Batey, Father Pierce* 18Bene data bakuru bari mu batangiye itorero hano turabibuka : “Father Pierce” yitwaga Stephen (Stefano) Pierce wa-koraga umurimo w’ubugabura n’ubuyobozi mu minsi ya mbere. “Father Andrews yitwaga Edward Andrews, se wa J.N.Andrews. Umukuru Hiramu Edson n’abandi bari bafite ubushishozi, abanyacyubahiro n’abanyakuri bari muri aba bagabo, nyuma y’umwaka wa 1844, bashakishije ukuri nk’ubutunzi bwahishwe. Nahuye na bo, twigiye hamwe kandi dusengera hamwe mu mbaraga. Kenshi twabaga turi hamwe kugeza ijoro rijigije kandi rimwe na rimwe tukarikesha dusabira umucyo kandi twiga Ijambo ry’Imana. Aba bene data bakomeje guterana biga Bibiliya kugira ngo basobanukirwe; kandi ngo banitegure kuyigishanya imbaraga. Iyo bageraga ahantu bagacika intege baravugaga bati: “Nta kindi dushobora kongeraho.” Umwuka w’Uwiteka yamanukiragaho; nkajyanwa mu iyerekwa nkaherako mpabwa ubusobanuro bw’imirongo twigagaho n’uburyo dukwiriye kugenza kandi twigisha neza. Nuko rero umucyo watugeragaho ukanadufasha gusobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga kuri Kristo, ubutumwa bwe n’umurimo we w’ubutambyi. Nasobanukiwe n’ukuri kwariho icyo gihe kugeza ubwo tuzinjira mu murwa w’Imana, kandi nagejeje ku bandi ibyo Uwiteka yari yampaye.IZ 23.5

    Muri iki gihe cyose sinashoboraga gusobanukirwa intekerezo za bene data. Intekerezo zanjye zarifunze, nk’uko byari bimeze, sinashoboraga gusobanikirwa n’ibyanditswe twigaga. Aka kari agahinda gakomeye nagize mu mibereho yanjye. Nari meze ntya mu ntekerezo kugeza ubwo amahame y’ingenzi yo kwizera kwacu yari amaze kumvikana neza ahuye n’ijambo ry’Imana mu ntekerezo zacu. Bene data bahereyeko bamenya ko iyo hatabaho iyerekwa ntashoboraga gusobanukirwa ibyo twigaga, bemeraga ibyo nahishurirwaga nk’umucyo uvuye mu ijuru.IZ 24.1

    Uko ni ko urufatiro rw’amahame y’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi rwubakiwe ku kwigana Ijambo ry’Imana ubushishozi, kandi igihe abatubanjirije babaga badashobora kwatanya ngo bakomeze imbere, Ellen White yahawe umucyo wababashishije gusobanura ibyari byarabananiye kandi utuma inzira ifunguka kugira ngo bakomeze kwiga Ijambo ry’Imana. Amayerekwa kandi yashimangiraga ko Imana yemera imyanzuro itunganye yafashwe. Uko ni ko impano y’ubuhanuzi yabaye iyo gukosora amakosa no guhamya ukuri.IZ 24.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents