Wiliyamu Mileri
Imana yohereje umumarayika kugira ngo agenderere umutima w’umuhinzi utarizeraga Bibiliya kugira ngo amutere gusesengura ubuhanuzi. Incuro nyinshi abamarayika b’Imana basuraga uwo muntu wari watoranyijwe kugira ngo bayobore intekerezo ze kandi bamusobanurire ubuhanuzi butari bwarigeze busobanukira ubwoko bw’Imana. Yahawe itangiriro ry’umurunga w’uruhererekane rw’ukuri, maze bimutera gushaka amapfundo yako uko akurikirana, kugeza ubwo yarebye Ijambo ry’Imana agatangara. Mu Ijambo ry’Imana yabonyemo uruhererekane rudasobanya rw’ukuri. Noneho rya Jambo yari yarafashe ko ritarahumetswe n’Imana, ryamuhishukiye ryuje ubwiza n’ikuzo. Yasanze ko umugabane umwe w’Ibyanditswe Byera usobanura undi, kandi igihe atasobanukirwaga n’isomo rimwe, yabonaga undi mugabane w’Ijambo ry’Imana urisobanura. Yabonaga Ijambo riziranenge ry’Imana rinejeje kandi yararyubahaga cyane ntarifate uko yiboneye.IZ 180.1
Ubwo yacukumburaga ubuhanuzi, yabonye ko abatuye iyi si bari mu gihe giheruka amateka y’iyi si, nyamara batabizi. Yarebye amatorero maze abona ko yari yaragwabiye. Amatorero yari yarakuye urukundo ryayo kuri Yesu maze arushyira ku by’isi. Amatorero yishakiraga icyubahiro cy’isi, aho gushaka icyubahiro kiva mu ijuru. Yirundanyagaho ubutunzi bw’isi, aho kwibikira ubutunzi mu ijuru. Wiliyamu Mileri yashoboraga kubona uburyarya, umwijima n’urupfu ahantu hose. Yakutse umutima. Imana yamuhamagariye kuva mu buhinzi bwe nk’uko yahamagaye Elisa ngo asige ibimasa bye n’umurima yahingaga maze akurikire Eliya. Wiliyamu Mileri yatangiye kubwira abantu ubwiru bw’Ubwami bw’Imana ahinda umushyitsi, akajyana ababaga bamuteze amatwi mu buhanuzi akageza ku kugaruka kwa Kristo. Yakoranaga umwete uko ashoboye kose akagira imbaraga. Nk’uko Yohana Umubatiza yategurije kuza kwa Yesu kwa mbere kandi akamutegurira inzira, ni ko na Wiliyamu Mileri n’abari bafatanyije nawe bamamaje kugaruka k’Umwana w’Imana.IZ 180.2
Neretswe ibyo mu bihe by’intumwa, maze nerekwa ko Imana yari ifitiye Yohana wakundwaga umurimo udasanzwe yagombaga gusohoza. Satani yagambiriye kugwabiza uyu murimo, maze atera abakozi be kwica Yohana. Ariko Imana yohereje marayika wayo maze amurinda mu buryo bw’igitangaza. Abantu bose babonaga imbaraga ikomeye y’Imana yigaragarije mu gutabarwa kwa Yohana baratangaye, kandi benshi bemeye ko Imana iri kumwe nawe, kandi ko ubuhamya atanga bwerekeye Yesu ari ukuri. Abashakaga kumwica batinye kongera kugerageza kumuhitana, ariko yagombaga kubabazwa azira Yesu. Abanzi be bamushinje ibinyoma maze bamucira ku kirwa aho yabaye wenyine igihe gito. Aho ni ho Imana yamwoherereje marayika wayo kugira ngo amuhishurire ibyagombaga kuba ku isi ndetse n’uko itorero rizamera kugeza ku iherezo: gusubira inyuma kwaryo n’umwanya ryajyaga kubamo mu gihe ryari kunezeza Imana ndetse n’uko amaherezo ryari kuzanesha.IZ 181.1
Marayika uvuye mu ijuru yasanze Yohana afite ubutware bukomeye, mu maso he harabagiranaga ikuzo ry’Imana rihebuje. Marayika uwo yahishuriye Yohana ibintu bikomeye kandi bitangaje bizaba mu mateka y’itorero ry’Imana kandi anamwereka intambara zikomeye abayoboke ba Yesu bagombaga kuzanyuramo. Yohana yabonye abayoboke ba Yesu banyura mu bigeragezo bikomeye, bezwa kandi bashungurwa, maze ku iherezo bagahinduka abaneshi, bagakirizwa mu bwami bw’Imana buzuye ikuzo. Ubwo uwo mumarayika yerekaga Yohana intsinzi iheruka itorero ry’Imana rizagira, mu maso he harushagaho kurabagiranishwa n’ibyishimo n’ikuzo ritagira akagero. Ubwo intumwa Yohana yitegerezaga gucungurwa guheruka kw’itorero, yumvise atwawe n’ikuzo ry’ibyo yerekwaga maze bituma yicisha bugufi arapfukama kugira ngo aramye uwo mumarayika. Iyo ntumwa yari ivuye mu ijuru yahise imuhagurutsa maze imucyahana umutima mwiza imubwira iti: “Reka da! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga. Kuko guhamya kwa Yesu ari umwuka w’ubuhanuzi.” Hanyuma marayika yereka Yohana umurwa wo mu ijuru n’ubwiza bwawo n’ikuzo ryawo rirabagirana. Yohana yaratwawe aratangara, maze yibagirwa uko marayika yari yamucyashye bityo yongera kwikubita hasi ngo amuramye. Yongeye kubwirwa ngo: “Reka da! Ndi imbata mugenzi wawe, kandi ndi mugenzi wa bene So bafite guhamya kwa Yesu: Imana abe ari yo usenga.” Ibyahishuwe 19:10.IZ 181.2
Ababwiriza na rubanda barebaga igitabo cy’Ibyahishuwe nk’amayobera ndetse ko gifite agaciro gake ugeraranyije n’ibindi bitabo byo mu Byanditswe Byera. Ariko nabonye ko mu by’ukuri iki gitabo ari ihishurwa ryatangiwe kugira ngo kizagirire umumaro udasanzwe abazaba bariho mu gihe giheruka, kugira ngo kibayobore mu gushikama mu ruhande nyakuri barimo ndetse no mu nshingano yabo. Imana yerekeje intekerezo za Wiliyamu Mileri ku buhanuzi maze imuha umucyo utangaje ku gitabo cy’Ibyahishuwe.IZ 181.3
Iyo ibyo Daniyeli yeretswe biba byarumvikanye, abantu baba barasobanukiwe neza n’ibyo Yohana yeretswe. Ariko mu gihe gikwiriye, Imana yagendereye umugaragu wayo yitoranyirije, maze mu buryo buzira urujijo no mu mbaraga za Mwuka Muziranenge, abumbura ubuhanuzi kandi yerekana ko ibyo Daniyeli na Yohana beretswe ndetse n’ibindi bice byo muri Bibiliya bitavuguruzanya. Yagejeje ku mitima y’abantu imiburo yera kandi iteye ubwoba iri mu Ijambo ry’Imana kugira ngo bitegure kugaruka k’Umwana w’umuntu. Imitima y’abantu benshi bumvise iyo miburo yaratsinzwe iremera, maze abashumba n’abo bayoboye, abanyabyaha n’abatizera bagarukira Imana kandi baharanira kwitegura kuzahagarara mu rubanza. IZ 182.1
Abamarayika b’Imana bajyanaga na Wiliyamu Mileri mu murimo we. Yari ashikamye kandi atajegajega, akamamaza ubutumwa yashinzwe adatinya. Isi yari yarasaye mu bugome n’ubukonje ndetse n’itorero ryari ryarihuje n’isi, byari bihagije kugira ngo bitume akoresha imbaraga ze zose kandi bimutere kwihanganira imiruho, ubukene n’imibabaro atinuba. Nubwo yarwanyijwe n’Abakristo gito ndetse n’isi, kandi Satani n’abamarayika be nabo bakamuhutaza, ntiyigeze areka kubwiriza ubutumwa bwiza bw’iteka ryose imbaga y’abantu aho yabaga yararitswe hose, akarangururira hafi na kure agira ati: “Nimwubahe Imana muyihimbaze kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.”IZ 182.2