Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 1 - Imiganinyigisho Ya Kristo

    Kristo yigishirizaga abantu mu migani kugira ngo abacengezemo umugambi wamuzanye mu isi. Ibyo yabikoreye kutumenyesha imico ye y’ubumana no kutumenyesha uko imibereho yo mu ijuru iteye. Kristo yafashe kamere yacu aturana natwe. Icyubahiro cye cy’ubumana kitagaragara cyagaragarijwe mu ishusho y’umuntu. Bityo abantu bigira ibitagaragara ku bigaragara.IyK 1.1

    Mu nyigisho ze, Kristo yakundaga gukoresha ibintu byo ku isi abantu bamenyereye kugira ngo abasobanurire ukuri. Yesu ‘’yigishirizaga abantu mu migani.” Matayo 13 :24. Ibintu bisanzwe ni byo yakoreshaga yigisha iby’iyobokamana. Ibyaremwe n’ibyo abamwumvaga bahuraga na byo mu buzima bwabo, byari bifitanye isano n’ukuri kw’Ibyanditswe.IyK 1.2

    Ibintu Imana yaremye byerekana igitekerezo cyayo. Igihe Adamu na Eva bari bakiri mu murima wa Edeni, ibyaremwe byaberekaga ubwenge n’ubuhanga bw’Imana. Ariko bombi bamaze kwiea itegeko ry’Imana, ubwiza bwayo bwahise bukurwa ku byaremwe byose. Isi yangijwe n’icyaha ; nyamara ibyigisho byerekana Imana ntibyatsembweho ; ubisobanukiwe neza wasanga bivuga Umuremyi wabyo.IyK 1.3

    Mu gihe Yesu yazaga mu isi yasanze ibyo byigisho bitakiyirangwamo. Abantu bari basigaye basenga ibyaremwe mu cyimbo cyo gusenga Umuremyi. Pawulo yavuze iby’abapagani b’icyo gihe ati ‘’bahindutse abibwira ibitagira umumaro, maze imitima yabo y’ibirimarimarima icura umwijima.” Abaroma 1 :25, 21. Mu Bisirayeli ho ibintu byari byifashe ukundi : bafashe gahunda y’ibitambo n’Ibyanditswe Byera maze babikoresha guhisha Imana mu cyimbo cyo kuyerekana. Kristo yaje gukuraho igitwikirizo icyaha cyashyize ku byaremye. Inyigisho ze zahesheje ibyaremwe umwanya mwiza ndetse na Bibiliya, maze zituma bigaragara mu buryo bushya.IyK 1.4

    Yesu yajyaga asoroma uburabyo bwiza akabushyira mu ntoke z’abana, nabo bakanezezwa no kureba mu maso he hagifite itoto rya gisore, n’ishusho irabagirana yakomoraga mu maso ha Se, maze akigisha ati ‘Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi, uko bumera ; ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda ; kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nk’akarabyo kamwe ko muri bwo. Ariko Imana, ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none, ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe ?” Matayo 6 :28-30.IyK 2.1

    Mu kibwirizwa cya Yesu ku musozi, aya magambo akurikira yabwiwe abagabo n’abagore bari bamanjiriwe kandi bababaye : ‘Nuko ntimukaganyire mugira ngo tuzarya iki ? cyangwa ngo tuzambara iki ? kuko ibyo byose abapagani babishaka. Kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.” Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.” Matayo 6:3133. Kristo ashaka yuko twigira ku byaremwe nk’uburabyo n’ibindi. Kristo yarebaga kure mu bitekerezo, ku buryo yari afite ubuhanga bwo gusobanuza ibyaremwe ukuri yigishaga.IyK 2.2

    Kristo yigishaga abantu akoresheje amagambo yumvikana, ariko mu mitima imwe n’imwe ukuri yabagezagaho ntikwashoraga imizi. Igituma mbigishiriza mu migani, ni uko iyo barebye batitegereza, n’iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.” Matayo 13 :13. Yesu yateraga abantu amatsiko agatuma bashishikara. Ababaga bafite inyota y’iby’Imana bahitaga basobanukirwa n’amagambo ye.IyK 2.3

    Nanone habagaho ibihe Kristo yavugaga ubutumwa abatabukeneye ntibasobanukirwe; ariko inyigisho ze yazishyigikizaga ibintu bisanzwe byo mu buzima, ibyabaye n’ibyaremwe maze abantu bose bakamurangarira. Ieyakora imitima yose yugururirwaga Mwuka Muziranenge yakiraga inyigisho ze inezerewe. Ibyari ubwiru kuri bo bakabiso-banukirwa. Ku bwo gukoresha ubusobanuro butari bumwe, byatumye Yesu ategerwa amatwi na benshi. Abamuteze amatwi bose barafashijwe. Abicishaga bugufi, n’abanyabyaha ruharwa, bashimishwaga no kumva ijwi rye ry’impuhwe n’ubugwaneza.IyK 2.4

    Hari indi mpamvu yamuteraga kwigishiriza mu migani. Yesu yabuzwaga amahoro n’abatambyi, abakuru, abategetsi n’abandi bapfobyaga inyigisho ze, bakamuhora iruhande bagenzwa no kumurega. Abatasi bamuhoraga iruhande bamwoga runono kugira ngo bumve ko hari ijambo bamwumvana ryabaha uburyo bwo kumuciraho iteka no gucecekesha uwasaga n’ushagawe n’isi yose. Umukiza yavugaga ukuri mu buhanga ku buryo abarezi be baburaga icyaha bamushinja mu nama nkuru y’Abayuda. Yakoreshaga imigani acyaha imirimo mibi y’abari mu myanya yo hejuru.IyK 3.1

    Iyo Kristo atavuga ukuri mu migani, abanzi be baba barakomye mu nkokora umurimo we mbere y’igihe. Ariko yacengeje ukuri mu buhanga ku buryo abari babukeneye bafashijwe n’inyigisho ze. Yacengeje ukuri mu mitima y’abantu akoresheje ibyaremwe n’ibibaho muri ubu bugingo, abantu bamenya Imana ihoraho n’imbaraga zayo. Abaroma 1 :20.IyK 3.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents