Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umugani Ufite Icyo Wigisha

    Itorero ryo muri iki gihe ryahawe imigisha ikomeye, kandi Imana ishaka ko ryakora ibihwanye n’iyo migisha. Iyi si yavomerejwe amarira n’amaraso y’umwana w’Imana ikwiriye kwera imbuto za Paradiso. Kristo akoresha abantu be kwerekana imico ye n’amahame y’ubwami bwe ; yifuza kubakoresha yerekana ingaruka zo kumvira amahame y’ukuri, bityo akaba atanze igisubizo cy’ibirego bya Satani. Ayo mahame agomba kugaragarizwa muri buri muntu, mu muryango, mu itorero no mu kigo cyose cyubakiwe gukorera Imana. Byose bigomba kwerekana icyo imbaraga y’agakiza k’ubutumwa bwiza ishobora gukorera abantu.IyK 144.2

    Abayobozib’Abayuda barebaga urusengerorwaborw’akataraboneka n’imihango y’idini iremereye, agasuzuguro kakabashengura. Nyamara igihe bari baretse amahame y’ingenzi y’ubwami bw’Imana, ni bwo imihango yiyongereye kimwe no gupfusha ubusa. Iyo abantu birengagije kugira imico myiza, no kurimbisha umutima, agasuzuguro no gushaka kwibonekeza bisaba ko hubakwa insengero z’akataraboneka, gushakira ubwiza ku kurimbisha imibiri mu buryo buhambaye n’amategeko y’imihango. Muri ibyo byose, Imana ntihabwa icyubahiro. Imana iha itorero agaciro kubera ubwiza rifite buritandukanya n’iby’isi. Icyo irishimira ni uko abizera baryo bakura mu byo kumenya Kristo, we majyambere yabo mu by’iyobokamana.IyK 144.3

    Kristo asonzera imbuto zo gutungana kandi z’ingiraka-maro, zikomoka mu ruzabibu rwe. Nta cyiza gikorwa n’ubukorikori ubwo ari bwo bwose cyahwana n’ubwiza bw’imico y’intumwa za Kristo. Akanyamuneza k’ubuntu bukikije umutima w’uwizera Imana kamuhindura «impumuro y’ubugingo izana ubugingo. « 2Abakor. 2:16.IyK 144.4

    Itorero rishobora kuba ahantu hatarumbuka. Rishobora kuba riri ahantu hatagaragara neza. Ariko abizera bo muri ryo baramutse bafite imico nk’iya Kristo, bagira umunezero we mu mitima yabo. Abamarayika bajya bafatanya nabo kumenya Imana.IyK 145.1

    Uwiteka aheshwa icyubahiro n’indirimbo zo guhimbaza n’iz’ishimwe. Arivugira ati “untambira ishimwe wese, aba anyubahiriza. ” Zaburi 50 :23. Abantu b’isi basenga imana z’ibinyoma. Bakwiriye kuvanwa mu byo gusenga kw’amafuti, bidakoreshejwe kuvuga nabi ibigirwamana byabo, ahubwo bitewe no kwitegereza ikirushaho kuba cyiza. Ubugiraneza bw’Imana bugomba kumenyekanishwa. Imana yifuza ko tuyikorera dufite imibereho mishya, tunezerewe kandi dushima. Imana ishaka kubona tunejejwe n’uko amazina yacu yanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’umwana w’Intama. Ibyo byashoboka turamutse tuyituye amaganya yacu yose kuko itwitaho. Imana idutegeka kunezerwa, kuko gukiranuka kwa Kristo ari ikanzu yera y’intungane ziringira ko Umukiza azagaruka bidatinze.IyK 145.2

    Kuramya Imana ni umurimo ukomeye nk’uko gusenga bimeze. Dukwiriye kwereka ab’isi n’abo mu ijuru ko twishimira urukundo rw’Imana. Dukeneye kuvuga ibyiza byo mu mibereho yacu kuruta uko dukeneye gukora. Nitumara guhabwa Mwuka Muziranenge mu buryo budasanzwe, nibwo umunezero wacu uziyongera bitewe no kwatura ubugiraneza bw’Imana, n’imirimo yayo itangaje. Ibyo byakwirukana kwinuba no kuvugira mu matamatama, maze satani akaneshwa.IyK 145.3

    Imana iduha impano zayo kugira ngo natwe tubashe kuzitanga, bityo ngo imico yayo yamamare mu isi. Uretse amaturo y’ishimwe, Abisrayeli bagombaga gutanga kimwe mu icumi cy’ibyo bunguka byose ngo gikore imirimo y’ubuturo bwera, icyo gikorwa kikaba umugabane w’ingenzi wo kuramya Imana. Ubwo ni bwo bwari uburyo bwo gushyigikira umurimo wo kwamamaza ubutumwa muri icyo gihe. Imana ntitubaza ibiciye munsi y’ibyo. Ishaka ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa washyigikirwa na kimwe mu icumi n’amaturo. Imana ivuga ko imigabane ya kimwe mu icumi ari iyayo; ko igomba gushyirwa mu bubiko bw’Imana ku bw’umurimo wayo.IyK 145.4

    Imana idusaba kandi n’amaturo y’ubushake atanganwe umunezero. Abantu bose bakwiriye kwitangira kugeza ubutumwa mu migabane y’isi ya kure.IyK 146.1

    Kristo yarategetse ati “mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.” Mariko 16:15. Abantu bose bagenewe gukora umurimo wo guhesha bagenzi babo agakiza. Nta bwo abantu bose bagomba kwikubira ahantu hamwe, cyangwa ngo bafatanye gukora umurimo umwe; ariko abantu bose bafite aho bagomba gukora n’icyo bagomba gukora. Impano yose ikwiriye gukoreshwa mu byo guteza imbere ubwami bw’Imana, no guhesha ikuzo izina ryayo.IyK 146.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents