Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibizaba Mu Irangira RvTgitekerezo Cv’Isi

    Umukire yavugaga ko ari umwana w’Aburahamu, ariko agatandukanywa na we n’umworera nyirantarengwa ari wo ngeso mbi yimenyereje. Aburahamu yakoreraga Imana kandi akayubaha. Umukire ntabwo yitaga ku Mana no ku by’imbabare zikeneye. Benshi muri iki gihe n’ubwo baba abizera bo mu itorero, bakurikira iyo nzira. Bashobora kugira uruhare mu mirimo y’itorero, ariko imbere y’Imana ntibarushe gukiranuka umunyabyaha ruharwa. Umuntu ushaka ibinezeza by’isi ntashobora gukorera Imana. Bene uwo ahitamo inzira z’ibyaha. Iyo urupfu rumucakiye gitunguro, ajyana mu gituro ingeso yimenyereje akiriho. Mu gituro ntahagirira imbaraga yo guhitamo icyiza n’ikibi, kuko iyo umuntu apfuye ibitekerezo bye bishira. (Zaburi 146 :4 ; Umubwiriza 9 :5,6).IyK 130.1

    Igihe ijwi ry’Imana rikanguye uwapfuye, azuka afite ibitekerezo by’ibyo yakundaga akiriho. Imana ntikora igitangaza cyo kurema umuntu bushya atararemwe bushya akiriho. Ingeso za bene uwo muntu ntiziba zihuje n’iby’Imana ishaka, bityo rero ntiyabasha kunezererwa mu muryango wo mu ijuru.IyK 130.2

    Muri ibi bihe, hariho abantu bifuza kubaho mu buryo bishakiye, butari uburyo Imana ishaka. Imana ntirangwa mu bitekerezo byabo, bigatuma babarirwa mu mubare w’abatayizera. Ari nk’ibishoboka ko bene abo binjira mu murwa w’Imana, ntibabasha kurya ku giti cy’ubugingo, kuko banze amategeko y’Imana igihe bayerekwaga. Ntibakoreye Imana bakiri ino, bityo rero ntibashobora kuyikorera bageze ahandi. Ntibashobora kuba imbere y’Imana, ahubwo bakumva ko kwibera ahandi byabarutira kuba mu ijuru.IyK 130.3

    Kwigira kuri Kristo ni ukwakira ubuntu bwe, ari bwo ngeso ze. Ariko abatishimira ibyo baherewe ku isi, nta bwo bakwiriye kugira umugabane mu byiza byo mu ijuru. Ku bwo kutagira icyo bitaho, bicukurira urwobo rudashobora kubona ikirusiba. Hagati yabo n’abakiranutsi haba hari umworera munini utasibangana.IyK 130.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents