Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umugani Wa Kristo Ufite Ubusobanuro Bwimbitse

    Mu mugani w’intama yazimiye, ntabwo Kristo yari yerekeye ku munyabyaha umwe gusa, ahubwo ni kuri iyi si yangijwe n’icyaha. Iyi si ni nk’ubusa uyigereranije n’ubunini bw’ahantu Imana yaremye. Nyamara iyi si yacumuye imeze nka ya ntama imwe yazimiye; ifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana. Kristo yasize amasi atacumuye twagereranya n’intama mirongo cyenda n’icyenda, maze aza muri iyi si kugira ngo “ashenjagurirwe gukiranirwa kwacu.” Yesaya 53:5. Imana yitanze ibinyujije mu Mwana wayo kugira ngo ibone uko inezezwa no kwakira intama yazimiye.IyK 88.1

    Kristo aravuga ati, “Uko wantumye mu isi, nanjye niko nabatumye mu isi.” Yohana 17:18. Umuntu wese Kristo yakijije agomba guharanira gukiza abazimira. Ni bangahe wagaruye mu mukumbi? Burya iyo wivumbuye kubera abadashaka kwihana, uba wirengagije imitima Kristo ashaka. Hariho abantu bafite inyota y’amahoro, ariko ugasanga biyandarika mu mibereho yabo. Bene abo ni abo kubabarirwa kuko batemera kuyoborwa na Mwuka Muziranenge. Iyaba bamwumviraga, benshi muri bo bakirizwa Kristo.IyK 88.2

    Iyo intama yazimiye itagaruwe mu mukumbi, irarimbuka. Abantu benshi nabo bagwa mu irimbukiro bitewe n’uko babuze uwabaramburira ukuboko kugira ngo abazahure. Hari benshi bifata nabi, bitewe n’uko babuze amahirwe abandi bagize. Iyo baza gufashwa bari kuba indakemwa mu mibereho yabo. Abamarayika bagirira impuhwe abameze batyo. Iyaba iyo narijye yabo bayicikagaho bakayita kure maze bakemera kugendera mu ntambwe za Kristo!IyK 88.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents