Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umuntu Utababarira Abandi Ntashobora Gutsindishirizwa

    «Ariko nimutababarira abandi, So uri mu ijuru na we ntazabababarira ibyo mumucumuraho.” Matayo 6 :15. Umuntu utababarira abandi yerekana ko na we uwe adafite umugabane ku buntu bw’Imana buhesha abantu kubabarirwa. «Umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo, ntaba ari uwe. « Abaroma 8 :9. Bene uwo aba yitandukanije n’Imana. Umutima we wo kutagirira abandi imbabazi, werekana ko yanga urukundo rw’Imana ruhesha abantu kubabarirwa. Aba atandukanijwe n’Imana, agahinduka nk’uko yahoze mbere ataragirirwa imbabazi. Ahindura ubusa kwihana kwe.IyK 120.1

    Icyigisho gikomeye cy’uyu mugani ni itandukaniro riri hagati y’impuhwe z’Imana n’umutima utagondeka w’umuntu. Impuhwe z’Imana zo kubabarira zikwiriye kutubera urugero. Ntitubabarirwa kubera ko tubabarira abandi, ahubwo tubabarirwa nk’uko tubabarira abandi. Kubabarira kose kuboneka mu rukundo rw’Imana; ariko uko tugenzereza abandi byerekana ko urwo rukundo twamaze kuruhindura urwacu. “Kuko urubanza muca, ari rwo namwe muzacirwa, kandi urugero mugeramo, ari rwo namwe muzagererwamo. « Matayo 7 :2.IyK 120.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents