Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Akaga Kadasanzwe K’Abakozi “Bakiranuka”

    Igihe umuhinzi wese yari ahawe “idenariyo imwe,” byababaje abakoze amasaha cumi n’abiri. Mbese ntibyari bikwiriye ko bahembwa ibiruta iby’abakoze isaha imwe gusa ku gicamunsi? Bitotombeye nyir’uruzabibu bavuga bati aba ba nyuma bakoze isaha imwe, none ubanganije natwe abahinze umunsi wose tuvunika kandi twicwa n’izuba. Asubiza umwe muri bo ati mugenzi wanjye, sinkugiriye nabi: ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe? Ngiyo yijyane ugende. Nshatse guhemba uwa nyuma nkawe. Mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka? Cyangwa se aho igitumye undebye nabi si uko ngize ubuntu? Uko ni ko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakaba aba nyuma. Kuko abahamagawe ari benshi, ariko abatoranijwe bakaba bake.” Matayo 20:12-16, 22:14.IyK 196.1

    Abakozi ba mbere bashushanya abavuga ko hari icyo bagomba kurusha abandi kubera imirimo yabo. Babasha kuba barahuye n’ibibarushya byinshi; n’ibigeragezo, bigatuma bibwira ko bagomba kurusha abandi icyubahiro. Iyo ibyo bashaka bitemewe barababara. Uko kwitotomba ntikwizihiye aba Kristo, ahubwo kugaragaza kutiringira Imana no kugirira igomwa abavandimwe babo. Iyo Uwiteka agize ubuntu baritotomba. Bityo bakaba berekanye ko batagirana isano n’Imana. Nta kintu na kimwe Imana yanga nk’umutima wo kwihugiraho.IyK 196.2

    Abayuda bahamawe bwa mbere ngo bajye gukora mu ruzabibu rw’Uwiteka bari abanyagasuzuguro. Ntacyabashe-nguraga nko kubona abanyamahanga bagira amahirwe nk’ayabo mu by’Imana.IyK 196.3

    Kristo yahaye umugisha abigishwa be ngo batava aho bagira umutima nk’uwo. Yabonye yuko icyateza itorero umuvumo ari ukwigira intungane, bibwira ko ari byo byatuma babona umwanya mu bwami bwo mu ijuru. Abenshi biswe ngo barajya mbere bibwira ko baruta abandi. Bagira inyota yo gushimagizwa, ubundi bagaterwa ishyari n’uko batabogagije.IyK 196.4

    Ibyo twakwirata byose biba ari ugutera iyahararutswe. Ingororano yose ni ubuntu. “Nyamara ukora, ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. Ariko rero udakora, ahubwo akizera utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka. ” Abaroma 4:4,5. Nta wavuga ko ingororano ari ikintu umuntu agomba kubona byanze bikunze. Ugomwa undi ingororano, aba yibagiwe ko na we ubwe yakijijwe n’ubuntu gusa. Umugani w’abahinzi ukangara abanyeshyari bose. Umuntu ufite urukundo ntaranganwa igomwa.IyK 197.1

    Uyu mugani uraburira abakozi bose, ubabwira ko n’ubwo baba bakoze umurimo igihe kirekire, ariko bakaba bataranganwa urukundo no kubaha Imana, baba ari nta cyo bamaze. Abimika inarijye baba ari ibinaniramana. Agasuzuguro n’ubwirasi bisenya umurimo.IyK 197.2

    Icyatuma umurimo wacu wemerwa si uko twaba tuwukoze igihe kirekire, ahubwo ni uko twawukorana ubushake no gukiranuka. Dusabwa gucika ku narijye burundu Akantu gato gusa gakozwe n’uwacitse ku narijye karuta umurimo ukomeye usenywa no kwihugiraho. Imana ikunda kureba uko icyifuzo cyacu cyo gushaka Umwuka wa Kristo kingana, no kureba ko imirimo yacu yerekana ko dusa na We. Imana yita ku buryo dukunze umurimo n’uburyo tuwutunganya, kuruta uko yita ku bwinshi bw’ibyo dukora.IyK 197.3

    Kugira ngo twemerwe nk’abakozi bakorana n’Imana, ni uko twakwica inarijye maze urukundo rwa Kristo rukaba ari rwo rurangwa mu mitima yacu. Abakozi nyabakozi bahora biteguye gutanga no kwitanga (2 Abakor. 12:15); ariko uwo m umurimo ukoranwa umutima unezerewe. Gutekereza ko bakorana n’Imana y’icyubahiro, byoroshya imiruho yose, bigakomeza ubushake n’umutima. Ku bwo guhindurwa imfura n’uruhare bafite mu mibabaro ya Kristo, no gufatanya na we kugira impuhwe, bituma bamamaza inkuru ye inejeje, no guhesha ikuzo izina rye ry’icyubahiro.IyK 197.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents