Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ubukire bw’isi Ntibugira Amahuriro NUbwo Butunzi

    Igiciro cy’ubwo butunzi kiruta ifeza n’izahabu. “Ntibuboneshwa izahabu; kandi nta feza igererwa kuba ikiguzi cyabwo... Fezaruka n’ibirahuri ntibizavugwa; ni ukuri igiciro cy’ubwenge kiruta marijani. ” Yobu 28:15,18.IyK 43.1

    Ubwo ni bwo butunzi buboneka mu Byanditswe, Ubumenyi bwose ushobora kubugeraho ushakashatse mu ijambo ry’Imana. Kandi ikiruta byose ni uko rifite ubuhanga bwo gukiza umuntu. Bibiliya ni isoko y’ubutunzi bwose bubonerwa muri Kristo.IyK 43.2

    Ku byaremwe hari inyigisho z’ukuri zitangaje. Nyamara umuntu wacumuye we afata ibyaremwe agashaka kubisumbisha Imana. Abantu banga ijambo ry’Imana nubwo wabaha inyigisho nzlma ntibazikunda. Birundurira mu nyigisho z’ibyaremwe ku buryo zikura ibitekerezo byabo ku Muremyi.IyK 43.3

    Benshi bareba ijambo ry’Imana, igitabo yigishirizamo, nk’aho kidashimishije. Ariko abamaze gutahura ubwo butunzi bw’ikirenga babiheshejwe na Mwuka Muziranenge, usanga biteguye kuba bagurisha ibyo bafite byose bakagura uwo murima ufite ubwo butunzi.IyK 43.4

    Satani atuma abantu bibwira ko hari ubwenge bundi umuntu ashobora kunguka butari ubukomoka ku Mana. Yatumye Adamu na Eva bashidikanya ijambo ry’Imana. Muri iki gihe abigisha bavanga inyigisho z’abanditsi bahakana Imana n’iz’uburezi zisanzwe, babiba imbuto mbi mu bitekerezo by’urubyiruko zibatera kutizera Imana no kwica amategeko yayo.IyK 43.5

    Umwigisha ashobora gukoresha imbaraga ze zose kugira ngo abone ubwenge, ariko ntibwamuhesha umugisha keretse amenye Imana kandi akubaha amategeko yayo amugenga; bitabaye bityo, yakwirimbura ubwe. Ingeso mbi zituma atanyurwa, kandi ntiyihangane. Mu byo atekereza no mu byo akora usanga ari icyigomeke. Umeze atyo nta munezero agira; kuko yanga kuba intungane, akirengagiza amategeko y’ubuzima, amaherezo ingeso ze zikamubuza amahoro. Aba yarapfushije ubusa imbaraga ze z’umubiri n’iz’ibitekerezo, kandi yarashenye n’urusengero rw’umubiri we. Aba yiteye kurimbuka muri ubu bugingo no mu bugingo buzaza. Kwirengagiza Bibiliya ye bituma abura ubutunzi buruta ubundi bwose bwo ku isi.IyK 44.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents