Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Kubona Intama Yazimiye

    Mu bantu bari kumwe na Yesu aca uyu mugani, harimo abungeri n’abantu bari barashoye amafaranga yabo mu bworozi; bose banyuzwe n’icyitegererezo yatanze agira ati “Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongocyenda n’icyenda mu gasozi ngo ajye gushaka iyazimiye, kugeza ko ayibona?”IyK 85.4

    Yesu yarababwiraga ati, aba mukerensa ni umutungo w’Imana mu buryo bwo kurema umuntu no kumucungura. Nk’uko umushumba atahwemye gushaka n’ubwo intama yaburaga yari imwe gusa, ni ko n’Imana ikunda umuntu wahawe akato. “Uko umwungeri ashaka umukumbi we mu gihe ari mu ntama ze zatataniye kure, ni ko nzashaka intama zanjye, nzirokore nzikuye ahantu hose zatataniye ku munsi w’ikibunda n’umwijima” Ezekeli 34:12.IyK 86.1

    Mu mugani twumvise ko umwungeri yasubiye mu rwuri gushaka intama imwe,... umubare w’ubusabusa. Bityo, iyo haza kuzimira umuntu umwe, Kristo yari kwemera kumupfira.IyK 86.2

    Intama yazimiye igomba gushakwa n’umwungeri, kuko idashobora kumenya inzira itaha. Ni ko bimeze no ku muntu wahabiye kure y’Imana. Ntashobora kumenya inzira ijya ku Mana, keretse Imana y’urukundo ije kumushaka.IyK 86.3

    Umwungeri umaze kumenya ko yajimije intama imwe ntaterera iyo maze ngo avuge ati, “Iricyura, niza ndayugururira.” Ahubwo umwungeri abura amahwemo. Ntagoheka. Arasohoka akajya gushaka iyo ngiyo yararagiye. Uko ijoro rirushaho kubudika ni ko n’inzira urushaho kuruhamya. Nyamara icyo gihe ni bwo umwungeri arushaho kuyishaka ashyizeho umwete. Azamuka imisozi ihanamye, akamanuka ibikombe, ndetse akagera no mu mikokwe. Hamwe na hamwe ahanyura mu buryo bwo kwigeragezaho.IyK 86.4

    Amaherezo umuhati we ntuba imfabusa, intama yazimiye iraboneka.IyK 86.5

    Ntayituka, ndetse nta nubwo agenda ayikubita. Ayiterera ku bitugu bye anezererwe. Iyo yakomeretse arayiterura, kugira ngo ubushyuhe buva ku mutima we buyisubizemo ubugingo. Ayisubiza mu mukumbi anezerewe.IyK 86.6

    Imana ntiyigeze itwereka umwungeri utashye amaramasa nta ntama azanye. Uyu mugani ntutubwira ibyananiranye ahubwo utubwira ibyashobotse. Aha niho tubona isezerano ryiza ry’Imana ko nta ntama n’imwe iraragirira kure y’umukumbi w’Imana maze ngo iyirengagize. Umuntu wese wemera gucungurwa, Kristo azamufata ukuboko amuramire.IyK 87.1

    Muntu ucitse intege, ihangane, nubwo waba warakoze ibyo gukiranirwa. Mu gihe wari ucyivuruguta mu byaha, Imana ntiyakuretse, ahubwo byarayihagurukije iza kugushaka.IyK 87.2

    Abayuda bo bigishaga ko kugira ngo urukundo rw’Imana rugere ku munyabyaha ari uko yagomba kubanza kwihana ibyaha bye no kwikiranura n’ubutegetsi bw’ijuru. Icyo ni cyo cyatumaga Abafarisayo bivovota bati, “Uyu yiyegereza abanyabyaha. ” Ariko muri uyu mugani Kristo yigishije ko agakiza katazanwa n’uko umuntu ashaka Imana, ahubwo ni yo imushaka. Ntitwihana kugira ngo Imana ibone uko idukunda, ahubwo iduhishurira urukundo rwayo kugira ngo twihane. Iyo intama yazimiye ibonetse bakayigarura mu rugo, umwungeri ahamagara inshuti n’abaturanyi be akababwira ati, “Twishimane, kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye! ” Niko bigenda iyo uwahabye ahabutse; Umwungeri mwiza afatanya n’ijuru n’isi kumwishimira.IyK 87.3

    “Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo cyenda n’icyenda badakeneye kwihana.”IyK 87.4

    Kristo yabwiye Abafarisayo ati “mwibwira ko ari mwe mutunga-niye Imana, ariko mukivovotera umwe muri abo banyabyaha bo kubabarirwa uje aho ndi; nyamara abamarayika bo barishima, indirimbo zabo zikaba urufaya mu bikari byo mu ijuru.”IyK 87.5

    Bijya bibaho iyo umunyabyaha ahabutse akagarukira Imana, hariho bamwe bajya bongorerana bati, sinizera ko uriya ve azaregamamo! Iyo umubi yumvise ayo magambo y’urucantege, akurikirana uwo muntu akamucisha kure y’Imana. Mureke umunyabyaha wihannye yishimane n’abo mu ijuru, kandi arindwe ye guhura n’abafite umutima nk’uw’Abafarisayo.IyK 87.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents