Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Hari Icyo Imana Ikora Kugira Ngo Ibishakwa Bisohozwe

    Abantu bose bemera ko Kristo ari Umukiza wabo, bagomba kwerekana ukuri k’ubutumwa bwiza n’imbaraga bufite ku mibereho y’umuntu. Nta cyo Imana ibaza umuntu gukora itamuhaye uburyo bwo kugisohoza. Kubera ubuntu tugirirwa na Kristo, tubasha gusohoza icyo Imana idusaba gukora cyose. Ubutunzi bwo mu ijuru bugomba kugaragarira mu bantu b’Imana. “Igihesha Data ikuzo ni uko mwera imbuto nyinshi.” Yohani 15 :8.IyK 146.3

    N’ubwo muri iki gihe isi iri mu maboko y’umunyazi, nyamara iracyari iy’Imana; kubera gucungurwa utibagiwe no kurema. “Kuko Imana yakunze abantu cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege.” Yohani 3:16. Iyo mpano ni yo izindi zikomokaho. Agatonyanga kose k’imvura n’akambi kose k’umucyo; n’ururabyo rwose n’itunda ryose, bigaragaza urukundo rukomeye rw’Imana no kwihangana kwayo.IyK 146.4

    Umunyabuntu butangaje agarurirwa iki? Ni nde abantu bose bo ku isi begurira imibereho yabo? Ni Ifaranga? Akantu kose bashobora gusingira gakoreshwa ku by’umururumba wabo no kwinezeza. Ibyaha by’abatuye ku isi muri iki gihe ni nk’ibyarimbuje Abisrayeli, ari byo: kudashima Imana, kwirengagiza inshingano, no gukoresha impano z’Imana mu byo kunezeza inarijye. Igihe Yesu yaririraga ku musozi wa Elayono ahagaze yitegereza umurwa watoranijwe, ntabwo yaririraga Yerusalemu yonyine.IyK 147.1

    “Uyu munsi nawe, iyaba wamenyaga ibyaguhesha amahoro! Nyamara na n’ubu birakwihishe. ” Luka 19 :42. Bugiye kwira. Igihe cy’imbabazi kigiye gushira. Abanga ubuntu bw’Imana bagiye kurimbuka buheriheri.IyK 147.2

    Nyamara isi iracyahunikira. Abantu ntibazi igihe bazage- ndererwamo. Mbese muri iki gihe cy’akaga abizera b’itorero barakora iby’Imana ishaka, bereka ab’isi imico y’Imana, no kugeza kuri bagenzi babo ubutumwa bw’imbuzi buheruka? Ikinya kiremaza ubwonko n’umubiri cyafashe abantu b’Imana kibabuza gusobanukirwa n’icyo bagomba gukora muri iki gihe.IyK 147.3

    Igihe Abisrayeli binjiraga muri Kanani, bariyicariye bishimira ko banesheje. Bikubiye mu turere bahinduye mu cyimbo cyo kujya mbere ngo bafate n’ahandi hashya. Nuko batangira kwimura Imana. Mbese itorero ntirikora bene ibyo muri iki gihe? N’ubwo isi yose ikeneye ubutumwa buhesha abantu agakiza, ntabwo abiyita abakristo baburenza n’umutaru. Mbese itorero ry’Abayuda ribarusha igicumuro?IyK 147.4

    Ingabo zo mu ijuru zisuzuma abakurikira Kristo. Batakaje umutima wo kwiyanga no kwikorera umusaraba. Benshi banduje ikuzo rya Kristo, batwikira ubwiza bwe, buzitira n’icyubahiro cye. Benshi banditswe mu bitabo by’itorero bategekwa n’umwanzi. Ntibakora ibyiza, ahubwo bakora amarorerwa atagira ingano yo kwangiza. Uwiteka aravuga ati “Mbese ibyo sinabibahanira ? ” Yeremiya 5 :9. Abana b’Israyeli bashyizwe ku ruhande, Imana yihamagarira abandi. Mbese abo bo nibagumya gukiranirwa, babura kugenzwa batyo?IyK 147.5

    Mu mugani w’uruzabibu, abahinzi nibo banze guha shebuja ku mwero w’uruzabibu rwe. Ishyanga ry’Abayuda, n’abatambyi n’abigisha bibye iby’umurimo w’Imana ku bwo kuyobya abantu. Ntibaretse amategeko bihimbiye. Ntibakurikiye ukuri ngo bareke guhimbaza abantu no kugendera ku bitekerezo byabo. Banze ko ukuri kwa Kristo kwabunga n’abantu ahubwo babateranya na We.IyK 148.1

    Ni bo babaye inkuruzi y’ingaruka zakurikiyeho. Icyaha cy’abo bantu no kurimbuka kwabo byatewe n’abayobozi b’idini.IyK 148.2

    Mbese muri iyi minsi turimo ntihariho abigisha b’amadini benshi bayobya abantu bakabatesha ibintu bisobanutse bitegekwa n’ijambo ry’Imana? Mbese abantu ntibigishirizwa mu nsengero nyinshi ko gukomeza amategeko y’Imana atari ikintu umuntu yakwihambiraho? Imihango y’abantu n’imico yabo bishyirwa hejuru, naho iby’Imana itegeka bigahinyurwa.IyK 148.3

    Igihe abantu bigizayo amategeko y’Imana, ntibaba bazi icyo bakora. Amategeko y’Imana ni yo shingiro ry’amahame y’ubwami bwayo. Uwanze ayo mahame, aba yishyize aho imiyoboro inyurwamo n’imigisha y’Imana itabasha kumugeraho. Kumvira ni byo bituma imico ikura kandi bigahesha umugisha ubwenge, kimwe n’umutima n’umubiri; n’inzu n’imirima.IyK 148.4

    Abigisha abantu kutitondera amategeko y’Imana, baba bababuza kwera imbuto zo kuyihesha ikuzo. Baba bafite igicumuro cyo kwima Uwiteka imbuto zo mu ruzabibu rwe. Nk’uko Kristo yabigenje, intumwa z’Imana ziza kudusaba imbuto z’uruzabibu ari zo: kumvira, urukundo, kwicisha bugufi no kwitangira gukora umurimo w’Imana. Mbese ntihariho abahinzi benshi muri uru ruzabibu barakazwa no kubona abantu bigishwa gukurikiza amategeko y’Imana? Uwiteka yaburiye Israyeli ya kera ati “Ubwo uretse ubwenge nanjye nzakureka.” Hoseya 4:6.IyK 148.5

    Mbese imiburo y’Imana ntikwiriye kwitabwaho? Mbese gukurikiza imihango y’abantu bikwiriye kubuza abayoboke ba Kristo kumukorera? Mbese birakwiriye kwamagana ijambo ry’Imana? Mbese muri iki gihe itorero ryemera kuburirwa?IyK 149.1

    Kutizera ni ko kwahwanyuje amashami, none nawe ni ko kuguteyeho. Ntukibone, ahubwo utinye. Ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.” Abaroma 11 :20,21.IyK 149.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents