Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ibanga Ry’Amasengesho yasubijwe

    Mu isengesho harimo ubumenyi bukomoka ku Mana, ubusobanuro Kristo atanga busobanukiye abantu bose. Amasengesho yacu ntakwiriye kuba ayo kwikunda , dusaba gusa ibyerekeranye n’inyungu zacu. Tugomba gusaba kugira ngo nitumara guhabwa natwe dutange. Ya ngeso yo kwitanga yagaragariye muri Kristo igomba kugaragara mu bagaragu be. Dusabe imigisha kugira ngo tuyigeze no ku bandi. Guhabwa bigendana no gutanga.IyK 62.5

    Muri wa mugani w’umusabyi, havuga ko yahakaniwe kenshi. Bityo n’amasengesho yacu si kenshi asubirizwaho. Ariko ntitugomba kureka gusenga. Gusenga ntibigomba guhindura imigambi y’Imana; ahubwo bibereyeho gutuma dusabana n’Imana. Haba ubwo Imana ibona ko tugomba kugenzura imitima yacu maze tukabanza kwicuza icyaha cyacu. Ibyo bituma itunyuza mu bigeragezo biducisha bugufi kugira ngo twivanemo inkomyi ituma Mwuka Muziranenge adakorera muri twe.IyK 63.1

    Kugira ngo amasezerano y’Imana asohore, burya habaho ibintu umuntu agomba kubanza kuzuza. “Nimunkunda, muzitondera amategeko yanjye. ” Yohana 14:15. Abatakambira Imana bayitura ibibababaje bayisaba gusohoza amasezerano yayo, ariko bagalaomeza kwangirira gukora ibyo ishaka, baba bayituka. Ntibakora ibintu byerekana ko bizeye Kristo. Benshi bisibira amayira bigatuma batemerwa na Data wa twese. Tugomba kugenzura ibikorwa byatuma twegera Imana tuyizeye. Niba tutayumvira, tuzamera nk’umuntu ushaka kuvunjisha sheki kandi atabanje kuyuzuzaho ibishakwa byose byatuma ahabwa amafaranga.IyK 63.2

    Isezerano ni iri ngo: “Nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa. ” Yohana 15:7. Na Yohana yongera guhamya ibyo ati, ” Uvuga ko amuzi, ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we. ” 1 Yohana 2:4. Rimwe mu mategeko Kristo yaherukije ni iri ngo “Mukundane nk’uko nabakunze. ” Yohana 13:34. Mbese dukurikiza iryo tegeko? Niba hariho uburyo bwose twakomerekeje bagenzi bacu, ni inshingano yacu kwiyunga nabo. Kuza imbere y’Imana dutunganye kugira ngo tubone uko tuyisaba imigisha, ni ikintu cy’ingenzi.IyK 63.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents