Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Abana Ba Mbere Babiri Bavukira Mu Isi

    Umufarisayo n’umusoresha bagereranywa n’abantu b’amahara-kubiri baza gusenga Imana, ndetse cyane bagereranya naba bana ba mbere babiri bavukiye muri iyi si. Kayini yibwiye ko ari umukiranutsi ntiyicuza icyaha cye, yiyumvamo ko adakeneye imbabazi. Ariko Abeli we yazanye igitambo gisesa amaraso gishushanya umwana w’Intama w’Imana, yiyumvagamo ko ari umunyabyaha ukeneye kubabarirwa. Imana yemeye ituro rye, ariko ntiyashimye Kayini n’iluro rye. Itangiriro 4:4,5. Kwiyumvamo ko dukeneye Imana, no kumenya icyaha cyacu ni yo ntambwe ya mbere yo kwemerwa n’Imana.IyK 69.2

    Hari icyigisho mu gitekerezo cya Petero. Mumizo ye ya mbere yo kuba intumwa yiyumvagamo ko ashikamye igihe Yesu yabwiraga abigishwa be ati, “Mwese muribugushwe kubera jye, kuko byanditswe ngo, nzakubita umwungeri intama zisandare, ” Petero avugana icyizere ati “N’aho bose baribuhemuke, ariko jye sindibuhemuke. ” Mariko 14:27,29. Yibwiraga ko ashoboye kwihanganira ibigeragezo; ariko nyuma y’amasaha make gusa, alangira kuvumana arahira ko atazi shebuja.IyK 69.3

    Isake imaze kubika ni bwo yibutse amagambo ya Krislo. Yibutse ibyo amaze gukora arikanga maze arahindukira areba shebuja. Icyo gihe Yesu yahuzaga amaso na Petero, indoro ya Yesu y’uburibwe yari itatseho imbabazi n’urukundo. Indoro ye yashenguye umutima wa Petero. Petero yihannye icyaha cye ababaye cyane; maze amera nka wa musoresha arababarirwa. Kuva ubwo ntiyongera gusubira kuri ya ngeso ye ya kera yo kwiyemera.IyK 69.4

    Yesu amaze kuzuka yagerageje Petero inshuro eshatu zose ngo arebe ko yahindutse, ni bwo yamushingaga kuragira intama ze. Bityo Umukiza yongera guha Petero ibyiringiro by’uko yamubabariye. Intumwa yajyaga yiyemera ihinduka ityo. Kuva ubwo Petero akurikira shebuja yitanze rwose. Hanyuma yabaye umwe mu basangiye imibabaro na Kristo.IyK 70.1

    Ikibi cyagushije Petero kiracyagusha abantu benshi na n’uyu munsi. Mu mibereho y’umuntu nta gitera akaga cyaruta kwirata no kwiyemera. Mu byaha byose icyo ni cyo kibonerwa umuti mu buryo buruhanije.IyK 70.2

    Petero yaguye buhoro buhoro. Kwiyemera kwatumye yiringira ko yamaze gukizwa, ni ruto ni ruto bimutwara umutima kugeza ubwo yihakanye shebuja. Ntitukagire ubwo twiyiringira ubwacu cyangwa se ngo twibwire ko turi ahantu hatagerwa n’ibishuko. Abemera Umukiza, n’ubwo baba intungane bate, ntibakagire ubwo birara ngo bibwire ko bakijijwe ibigeragezo.IyK 70.3

    Uwakwigisha atyo yaba ayobya abantu. Buri muntu agomba kugira iby iringiro, ariko n’ubwo twaba tuzi ko Kristo atwemera, si ukuvuga ko dufite urukingo rw’ibishuko. Uwihanganira ibigeragezo ni we gusa uzahabwa ikamba ry’ubugingo. (Reba Danieli 12: 10; Yakobo 1:12).IyK 70.4

    Abemera Kristo, maze hanyuma bakigamba bati, “Narakijijwe, ” bari mu kaga ko kwiyemera. Batakobwa kumenya intege nke zabo n’uko bagomba guhora bakeneye imbaraga ziva ku Mana. Iyo igishuko kije, benshi bamera nka Petero bakagwa mu cyaha. “Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa.” 1 Abakorinto 10:12. Amahoro yacu gusa ni ukutagira ubwo twiyemera, ahubwo tugahora twisunga Kristo.IyK 70.5

    Imana ntiba yararinze Petero ikigeragezo, ariko iba yaramurinze gutsindwa. Iyo Petero aza kumvira imiburo ya Kristo aba yararinze ibirenge bye akagenda afite ubwoba ko ashobora kugwa. Kandi aba yarafashijwe n’imbaraga y’Imana.IyK 71.1

    Igitekerezo cy’ibyabaye kuri Petero ni ihumure ku munyabyaha wese ushaka kwihana. Nubwo yakoze icyaha kibabaje, ariko ntiyaretswe. Indoro ya Kristo y’urukundo n’impuhwe byamukomeje umutima bimuha n’ibyiringiro. Kristo amaze kuzuka yibutse Petero, maze aha marayika ubutumwa abwira abo bagore ati “Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti, arababanziriza kujya i Galilaya; iyo ni ho muzamubonera. ” Mariko 16:7.IyK 71.2

    Imbabazi Petero yagiriwe zasezeraniwe ucumura wese. Iyo Satani amaze gucumuza umuntu, amusiga amanjiriwe atagira gifasha, ndetse afite ubwoba bwo gusaba imbabazi. Ariko se kuki twagira ubwoba? Imana iravuga iti, “Yisunge imbaraga zanjye, abone kuzura nanjye.” Yesaya 27:5. “Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ryose ngo abasabire.” Abaheburayo 7:25. Ku bw’imibereho ye itagira inenge, kumvira kwe, n’urupfu rwe rw’i Kalvari, Kristo yabaye umuhuza w’ubwoko bwazimiye. Kristo ntadusabira imbabazi nk’usabiriza, ahubwo azidusabira nk’umuneshi avuga ibigwi bye byo kunesha. Ituro rye rirashyitse, bityo ahagarara imbere y’Isumbabyose afite icyotero mu ntoke ze kirimo imirimo n’amasengesho y’abantu be bashimira Imana. Impumuro nziza y’ibyo byose izamuka ku Mana yifubitse gukiranuka kwe. Ituro rye riremerwa, maze imbabazi zigatwikira igicumuro cyose.IyK 71.3

    Kristo yirahiye ko azatubera inshungu itagira amakemwa kandi nta n’umwe yirengagiza. Arebana amaso y’imbabazi umuntu wese wiyumvamo ko atabasha kwikiza. Utarananiwe kutubera igitambo, ntazananirwa kutuvuganira imbere ya se. Dushobora kujyana ibyaha byacu n’ibitubabaje byose ku birenge bye , kuko adukunda. Azatunganya ingeso zaeu kandi azazitunganya nk’uko abishaka. Mu mbaraga zose za Satani ntashobora guhangara n’umukristo n’umwe wirunduriye mu maboko ya Kristo. “Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utabashije imwongeramo imbaraga. ” Yesaya 40:29. “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” 1 Yohana 1:9.IyK 71.4

    Mbere y’uko duhabwa imbabazi n’amahoro tugomba kubanza kwimenyaho amafuti yacu tukayihana. Umufarisayo we yiyumvagamo ko nta cyaha afite. Umutima we wari unangiye ku buryo wasaga n’ufurebye mu ntwaro yo gukiranuka kwe, ndetse n’abamarayika ntibashoboye guhitisha imyambi y’Imana kugira ngo igere kuri uwo mutima we w’inarijye. Kristo yaje “kubwiriza abakene ubutumwa bwiza, no kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri.” Luka 4:18. Ariko “abazima si bo bakwiriye umuvuzi, keretse abarwayi. ” Luka 5:31. Tugomba kumenya ubukene bwacu; kuko bitagenze bityo, tutazigera dukenera ubufasha bwa Kristo. Tugomba kumva uburibwe bw’ibikomere byacu; kuko bitagenze bityo tutazigera dushaka kuvurwa.IyK 72.1

    Uwiteka aravuga ati, “Uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi, ndetse wambaye ubusa. Dore, ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi. ” Ibyahishuwe 3:17,18. Izahabu ni ukwizera gukorera mu rukundo. Dushobora gukora imirimo myinshi. Ariko nitutagira urukundo nk’urwabaga mu mutima wa Kristo, ntituzabaranwa n’abo mu muryango wo mu ijuru.IyK 72.2

    Nta wimenyaho amakosa. “Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana.... Ni nde ushobora kuwumenya uko uri? ” Yeremiya 17:9. Iminwa ishobora kuvuga ubukene umuntu afite mu by’iyobokamana, ariko umutima we ukaba utabizi. Mu gihe ubwira Imana ubukene ufite mu by’umwuka, bishoboka ko umutima wawe wo uba wibereye mu byo wibwira ko bitunganye. Inzira imwe gusa umuntu yimenyaho inarijye ni ukureba kuri Kristo. Iyo twibajije ubutungane bwe twimenyaho ubugoryi. Twibonaho ko twazimiye, ko turi akahebwe kandi ko twarindagiriye mu kwigira intungane. Tubona ko nubwo twakizwa, bitaba bitewe n’ubwiza bwacu, ahubwo ko byaba biturutse ku bushake no ku buntu bw’Imana.IyK 72.3

    Isengesho ry’umusoresha ryarumvikanye kuko yishingiki-rizaga ku mbaraga z’Ishoborabyose, maze Imana igashimishwa no kwizera kutarimo kwiyemera.IyK 73.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents