Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Igice Cya 2 - Umugani W’umubibyi

    (Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 13 :1 -9, 18-23 ; Mariko 4 :1-20 ; Luka 8 :4-15).

    Kristo yasobanuye iby’ubwami bwo mu ijuru mu mugani w’umubibyi. Nk’uko umubibyi agenza, Kristo yaje kubiba imbuto y’ukuri ko mu ijuru. Kubera koroha k’umugani w’umubibyi bituma kenshi uwo mugani udahabwa agaciro kawukwiriye. Ahereye ku mbuto zisanzwe, Kristo yashatse kuyobora ibitekerezo byacu ku mbuto y’ubutumwa, ari byo kubiba imbuto zigarura imitima y’abantu ku kubaha Imana. Amategeko agenga ibiba by’imbuto zisanzwe duhinga ku isi afitanye isano n’imbuto z’ukuri.IyK 6.1

    Abantu benshi bari bateraniye ku nyanja y’i Galilaya, bafite amatsiko yo kureba Yesu. Bakomeje kuba benshi bituma babura aho bakwirwa.IyK 6.2

    Nuko ajya mu bwato bwari bwateganirijwe kumwambutsa, ategeka abigishwa be kubwigizayo ngo abone uko avuga yitegeye abantu, maze atangira kwigisha abari bicaye ku nkombe.IyK 6.3

    Icyo gihe hakurya mu bibaya by’i Genezareti no ku misozi yaho hari ababibyi n’abasaruzi kandi bose bari bahugiye ku mirimo yabo. Kristo arabitegereza maze aravuga ati: “Nimwumve: umubibyi yasohoye imbuto. Akibiba, zimwe zigwa mu nzira ; inyoni ziraza, zirazitoragura. Izindi zigwa ku kara kadafite ubutaka bwinshi ; uwo mwanya ziramera, kuko ubutaka atari burebure ; izuba rivuye, ziraraba ; kandi kuko zitari zifite imizi, ziruma. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho araziniga, ntizera imbuto. Izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera, zirakura, zera imbuto, kandi imwe yera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana bityo bityo.” Mariko 4 :3-8.IyK 6.4

    Abantu bo mu gihe cya Yesu ntibari basobanukiwe n’umurimo wamuzanye. Uburyo yaje mu isi si bwo bo bibwiraga. Inyigisho z’Abayuda ari bwo butunzi bwabo, zavugaga ko imihango bakora ishushanya Uzaza; ariko imigenzo yabo yahishe ubutumwa Imana yari yagennye kubagezaho. Igihe uwo bari bategereje yazaga yitwa Kristo, Abayuda ntibamwitayeho. Ntibamenye ko uwo bari bategereje yaje. Umwana w’Imana yari yabagendereye, ariko bakomeza gusaba ikimenyetso. Ubutumwa bababwiraga ngo: “Mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi,” babwakiranaga ibitekerezo byo gusaba gukorerwa igitangaza. Matayo 3 :2. Bari bategereje Mesiya uzaza arangwa no gutsinda amahanga.IyK 7.1

    Ibyo bibwiraga Yesu yabisubirishije umugani w’umubibyi. Ubwami bwo mu ijuru si ubwo gutwaza abantu igitugu; ahubwo ni ubwo gukiza imitima. “Uwabibye imbuto nziza ni Umwana ‘Umuntu.” Kristo ntiyaje nk’umwami ahubwo yaje nk’umubibyi, ntiyaje kuyobora abamukurikira ku butware no gukomera kw’iyi si, ahubwo yaje kubamenyesha yuko umusaruro uboneka ari uko umuntu amaze kwiyuha akuya.IyK 7.2

    Abafarisayo bo ntibitaye kuri uwo mugani Yesu yabaciriye. Babaye nk’abatawusobanukiwe. Rubanda bo bashimishijwe n’amagambo y’uwo mwigisha mushya kuko yabacengeraga mu mutima. Abigishwa ubwabo ntibasobanukiwe n’icyo uwo mugani werekejeho, ni ko kuza aho Yesu ari biherereye bamubaza ubusobanuro bwawo.IyK 7.3

    Yabasobanuriye iby’uwo mugani, kuko yifuzaga ko Ijambo rye ryasobanukira abarifitiye inyota bose.” Umuntu nashaka gukora ibyo ikunda, azamenya ibyo nigisha, ko byavuye ku Mana, cyangwa yuko mbivuga ku bwanjye.” Yohana 7 :17. Kristo ahora yiteguye guhaza imitima isonzeye kumenya ukuri.IyK 7.4

    Umubibyi yagiye kubiba. Mu bihugu by’iburasirazuba, abantu baho babaga mu mijyi izengurutswe n’ibihome ariko buri munsi bakayisohokamo bakajya guhinga ahayikikije. Bityo, Kristo umubibyi wo mu ijuru, yasize iwe h’amahoro, asiga intebe ye y’ubwami, maze arasohoka aza kubiba abogoza, avomeresha amaraso ye, ari yo mbuto y’ubugingo bwahawe isi yacumuye ikarindagirira mu byaha.IyK 7.5

    Abagaragu be bagomba kugenza batyo bagasohoka bakabiba imbuto. Aburahamu yarahamagawe arabwirwa ngo:“Va mu gihugu cyanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.” Itangiriro 12:1. Imana yahamagaye intumwa Pawulo iramubwira iti ‘’Genda, kuko nzagutuma kure mu banyamahanga”. Ibyakozwe 20:21. Abahamagariwe kwifatanya na Kristo bagomba gusiga byose bakamukurikira. Umubano wabo n’abo basangiraga ibigusha ukwiye gusenyuka, imigambi yabo mibi bakayizibukira, ibyiringiro by’iby’isi bakabita kure. Mu marira, mu bwigunge no mu bwitange bukomeye, bahaguruke babibe imbuto.IyK 8.1

    ’’Umubibyi abiba ijambo.” Kristo yaje kubiba ukuri mu isi. Kuva umuntu agicumura, Satani yakomeje kubiba imbuto mbi yo gucumuza abantu. Yabanje kwigisha umuntu kubeshya, akomeza atyo. Kristo Umubibyi w’ukuri, yaje gucengeza mu bantu imbuto y’ukuri itagira amakemwa: ‘’mwabyawe n’imbuto itabora, mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho.” 1 Petero 1:23. Muri sezerano rya mbere ryavugiwe muri Edeni mu Itangiriro 3:15, Kristo yabibye imbuto ya mbere y’ubutumwa. Ariko umugani w’umubibyi wo wibanda cyane ku murimo we wo kubwiriza abantu ubutumwa.IyK 8.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents