Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Gusukwa Guheruka Kwa Mwuka W’Imana

    Umucyo ni umugisha rusange, usuka ubutunzi bwawo ku isi y’indashima kandi yangiritse. Uko ni ko na Zuba ryo gukiranuka ameze. Isi yose, itwikiriwe n’umwijima w’icyaha n’umubabaro, ikwiriye kumurikirwa n’ubwenge bw’urukundo rw’Imana. Abantu bose hatabuze n’umwe bakwiriye kumurikirwa. Ubutumwa bw’imbabazi bukwiriye kujyanwa ku mpera z’isi.IyK 205.1

    Ariko nta muntu ushobora kwihindura umutwaramucyo w’Imana. Urukundo rw’Imana rushyirwa mu mitima y’abantu ni rwo rubashoboza kumurika no kurabagirana mu bikorwa byiza. Imana si yo yanga ko ubutunzi bwayo bugera ku bantu. Abantu bose babishatse bashobora kuzuzwa Umwuka w’Imana.IyK 205.2

    Umuntu wese abasha kuba umuyoboro Imana ikoresha igeza ubutunzi bw’ubuntu bwayo ku bantu. Nta cyo Kristo yifuza cyane cyahwana n’abantu bageza imico y’Imana ku b’isi. Nta cyo isi ikeneye cyane cyahwana n’urukundo rw’Umukiza rugaragarizwa mu bantu.IyK 205.3

    Idini ya Kristo si ukubabarira ibyaha gusa, ahubwo ni ugukuraho ibyaha byacu, aho bivuye hakuzuzwa ubuntu bwa Mwuka Muziranenge. Idini ya Kristo ni ukwishimira Imana. Ni umutima utarangwamo inarijye ahubwo uheshwa umugisha n’uko Kristo awutuyemo. Icyubahiro no kuzura kw’inama y’ubutumwa bwiza bisohorezwa mu mibereho y’umuntu. Kwemera Umukiza bihesha umuntu amahoro asesuye, urukundo rutagajuka n’ubwishingizi bushyitse. Iyo imico ya Kristo igaragarijwe mu mibereho y’umuntu, byerekana koko yuko Imana yohereje umwana wayo mu isi kugira ngo ayibere Umukiza.IyK 205.4

    Kristo ntategeka abamukurikira kumaranira kumurika. Aravuga ati mureke umucyo wanyu umurike. Nimukuraho inkomyi, umucyo uzamurika maze umwijima uhunge.IyK 205.5

    Iyo icyubahiro cy’Imana kigaragarijwe mu Bantu, ijuru ryigira hafi. Iyo Kristo ari mu mitima y’abantu barangwa n’icyubahiro cye.IyK 206.1

    Iyo abakijijwe bashima Imana, bihesha Nyir’ubuntu icyubahiro.IyK 206.2

    Kristo azaza mu cyubahiro cye, mu cyubahiro cya Se, no mu cy’abamarayika baziranenge. Iyo isi iri mu mwijima, intungane zo ziba ziri mu mucyo. Intungane ni zo zizabanza kubona umucyo we igihe azaba agarutse. Igihe inkozi z’ibibi zizaba zihunga Kristo, abamukurikira bazaba bishima. Yababereye mugenzi wabo wa buri munsi n’inshuti bamenyeranye. Umucyo w’ubwenge bw’icyubahiro cy’Imana uboneka mu maso ha Kristo ugaragarizwa muri bo. Icyo gihe bazaba bishimiye icyubahiro kidahugana cy’Umwami wabo. Bazaba biteguye kunga ubumwe n’abo mu ijuru, kuko bafite ijuru mu mitima yabo.IyK 206.3

    Bazajya gusanganira Umukwe bishimye bavuga bati “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. ” Yesaya 25:9.IyK 206.4

    “Ubukwe bw’Umwana w’Intama burasohoye, umugeni we ariteguye.... Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama. ” Ibyahishuwe 19:7,9.IyK 206.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents