Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Uko Imana Izacira Urubanza Ba Sogokuruza B’Abapagani

    Niba dukunda Imana, tuzakunda n’abo Kristo yapfiriye bose. Gufasha abakene n’imbabare bizatworohera nk’uko byoroheraga Kristo igihe yagendaga agirira abantu bose neza. Ahari umutima w’urukundo n’impuhwezo guhesha abandi umugisha, haboneka ibikorwa by’Umwuka w’Imana. Mu gihe cy’ubupagani, abagabo n’abagore batigeze bamenya amategeko y’Imana cyangwa ngo babe barigeze kumva iby’izina rya Kristo, bagiriraga neza abagaragu b’Imana. Ibikorwa byabo byerekana ko Mwuka Muziranenge yashyize ubuntu bwa Kristo mu mutima, agatuma bagira impuhwe zitagirana isano na kamere yabo n’ibyo bigishijwe. “Umucyo nyakuri waje mu isi ngo umurikire umuntu wese,” wamurikiye imitima yabo; kandi iyo uwo mucyo witaweho, uyobora intambwe zabo ku bwami bw’Imana. (Yohana 1:9).IyK 187.4

    Abafite Kristo mu mitima yabo babigaragarisha kubyutsa abaguye mu cyaha no guhumuriza abatagira epfo na ruguru. Imana ntiyemera ibyo kuronda ubwenegihugu, amoko, cyangwa se kunena abandi. Abantu bose ni umuryango umwe kubera ko Imana yabaremye kandi ikabacungura. Kristo yazanywe no gusenya insika zose zitandukanya abantu, ngo akingure ingoro y’Imana kugira ngo umuntu wese abone umudendezo wo kuyegera nta cyo yikanga. Urukundo rw’Imana ntaho rutagera. Ica ku ngoyi ababoheshejwe ibishuko bya Satani. Bose begerezwa Imana n’amaraso y’igiciro cyinshi ya Kristo. (Abagalatiya 3:28; Abefeso 2:13).IyK 188.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents