Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2) - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Ingororano Y’Akataraboneka Ku Babuhirimbanira

    Ntihakagire uwibwira ko nta bumenyi agikeneye kunguka. Kuva kera twakomeje gushakira ubutare hejuru y’ubutaka duserura gusa, nyamara izahabu nziza y’igiciro itabye hasi mu butaka. Imitarimba ikomeye igomba gushitwa hasi mu kuzimu kugira ngo dushobore kugera ku butunzi bunejeje. Ku bwo kwizera nyakuri, ubwenge bw’umuntu bwunganirwa n’ubwo mu ijuru.IyK 46.3

    Nta washakashaka mu Byanditswe afite umwuka nk’uwa Kristo ngo abure kugororerwa. Iyaba abantu bumviraga, ijuru ryabakingurira ibyumba by’umugisha n’icyubahiro maze bakarushaho kuvumbura byinshi. Abantu batandukanywa n’uko bameze mu byo gusobanukirwa n’ubwiru bwo gucungurwa, uburyo Imana yigize umuntu, n’ibyerekeye igitambo cya Kristo; ariko baramutse batajijwe mu bitekerezo byabo. Byose byasobanuka neza kandi abantu bakabyishimira.IyK 46.4

    Kumenya Imana na Kristo bihindura umuntu bikamugaruramo ishusho y’Imana. Bituma umuntu yigenga, kandi agategeka umubiri we neza awurinda irari ryose. Bimuhindura umwana w’Imana, kandi bikamwugururira imigisha yo mu isi n’iyo mu ijuru.IyK 47.1

    Ubwo bumenyi bubonerwa mu gushakashaka mu ijambo ry’Imana, ni ubutunzi bushobora guhabwa ubwifuza wese, wemera gutanga byose kugira ngo abubone. “Niba urizwa no gushaka ubwenge bwo guhitamo ... ukabushaka nk’ifeza; ukabugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe; ni bwo uzamenya kubaha Uwiteka icyo ari cyo.” Imigani 2:3-5.IyK 47.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents